Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Kigali: Hatashywe inyubako igaragaza urugero rwa”Made in Rwanda”

Yanditswe na UWIMANA DONATHA

Ku ya Oct 3, 2018

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali n’abatuye mu murenge wa Kimisagara n’indi igize Akarere ka Nyarugenge batashye ku mugaragaro inyubako imwe y’ikitegererezo irimo inzu umunani, igaragaza urugero rw’umusaruro wa gahunda y’ibikorerwa mu Rwanda “Made in Rwanda”, yubatswe mu bikoresho byakorewe mu Rwanda.

Inzu y’Ikitegererezo yubakishijwe ibikoresho bikorerwa mu Rwanda, muri gahunda yo guca akajagari mu miturire mu Mujyi wa Kigali (Foto Umujyi wa Kigali)

Iyi nyubako igaragaza urugero rw’inzu zizubakirwa abatuye mu kajagari. Ni inyubako yuzuye mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kimisagara kuri Mpazi, hamwe mu bice by’Umujyi wa Kigali hagiye kubakwa inzu ziciriritse zo gutuzamo abatuye mu kajagari.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rwakazina Marie Chantal, ubwo yatahaga iyo nyubako, ejo hashize yavuze ko kubaka hakoreshejwe ibikorerwa mu Rwanda bishoboka kandi byatanga akazi ku bantu benshi.

Ati: “Iyi nyubaka ni urugero rugaragaza ko ‘Made in Rwanda’ mu bikoresho byo kubaka ishoboka, kandi birashoboka ko byatanga akazi kuri benshi kandi hakubakwa inzu zihendutse.”

Kubaka inzu hakoreshejwe ibikoresho byo mu Rwanda, ni kimwe mu ngamba za gahunda y’igihugu  y’imyaka irindwi mu mushinga w’Abasuwisi PROECCO, ugamije gufatanya n’abikorera gutanga imirimo miliyoni imwe n’igice, aho imirimo iri hagati y’ibihumbi 30 na 50 izaba imirimo iturutse mu nganda zikora amatafari ahiye.

Uwo mushinga uzafasha igihugu kandi mu kugabanya igiciro k’ibikoreshwa mu bwubatsi bitumizwa hanze hahangwa imirimo ihoraho irenga 100 iturutse mu kubumba amatafari bityo igihugu kizigame amadolari y’Amerika agera ku 300 000 buri mwaka yagenderaga mu batumizaga amatafari mu bwubatsi.

Uwo mushinga uzafasha igihugu kugabanya 60% by’ibicanwa bisanzwe bikoreshwa mu gucana hatezwe imbere ubundi buryo bw’ikoranabuhanga mu gutekesha ingufu nke z’ibicanwa mu rwego rwo kubungabunga ikirere.

Muri uwo mushinga, buri mwaka hazajya hubakwa inzu 100 000 ziciriritse zo guturamo kugeza mu mwaka wa 2024 hasozwa gahunda y’imyaka irindwi bitume n’igihugu kizigama 40% by’igiciro k’inzu yakubakwa, na 60% by’ibyagenderaga mu kubaka igikuta kimwe kuko zubakishijwe amatafari ahiye gusa.

Umushinga PROECCO uzatuma kandi hakoreshwa ubuso buke mu kubaka inyubako ziturwamo n’abantu benshi ku bantu badafite aho batuye.

By’umwihariko uwo mushinga uzafasha mu iterambere ry’abagore n’abakobwa mu buryo bwo kubona imirimo haba mu gukora ibikoresho byo mu bwubatsi, mu mirimo y’ubwubatsi kuko kugeza ubu abakora mu mirimo yo gukora amatafari ab’igitsina gore bangana na 50%.

Ambasaderi w’u Busuwisi mu Rwanda ufite ikicari i Narirobi muri Kenya, Ralf Heckner, yavuze ko iyo nyubako yatashywe ubwayo yatanze akazi ku bantu 150 kandi igaragaza uburyo burambye bwo gukemura ikibazo k’imiturire mu Rwanda.