Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Kigali: Hatanzwe ibihembo ku bigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi

Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Ku ya Jun 29, 2018

Mu mujyi wa Kigali ejo hashize ku ya 28 Kamena 2018 habereye inama y’uburezi yaguye y’Umujyi wa Kigali hatangirwamo ibihembo ku mashuri abanza n’ayisumbuye yitwaye neza no ku banyeshuri bahize abandi mu gihe cy’umwaka.

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC Dr Isaac Munyakazi (uwa 5 uvuye iburyo) na Meya w’Umujyi wa Kigali Rwakazina Chantal uwa 4 uhereye ibumoso bafashe ifoto y’urwibutso n’abanyeshuri bahembwe (Foto N.François)

Mu guhemba ibigo by’amashuri hasobanuwe ko hagendewe ku ngingo zitandukanye zirimo kuba ikigo kirangwa n’isuku, uko imiyoborere yacyo ihagaze,  uko imyitwarire y’abanyeshuri imeze, uburyo abarimu bategura amasomo n’uko atangwa, uko imfashanyigisho zimeze, uburyo integanyanyigisho zikoreshwa ndetse n’imitsindishirize y’icyo kigo.

Ibigo by’amashuri byahembwe ni amashuri abanza ndetse n’ayisumbuye hagendewe ku byiciro ndetse n’amasomo (Ubumenyi rusange n’ubumenyi ngiro).

Ku bigo by’amashuri hatanzwe impamyabushobozi iherekejwe n’amafaranga hakurikijwe uko bagiye barushanya amanota.

Abanyeshuri kubahemba bakoreshejwe amarushanwa arimo ajyanye no gusoma no kwandika ndetse no gukora ibiganiro mpaka abahize abandi aba ari bo bahabwa ibihembo.

Abanyeshuri ibyo bahembwe harimo guhabwa impamyabushobozi  ndetse bamwe bahabwa impamyabushobozi iherekejwe n’igikapu cyo gutwaramo ibikoresho by’ishuri kandi icyo gikapu cyari kirimo ibitabo.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi Dr Isaac Munyakazi wari witabiriye iki gikorwa, yashimiye Umujyi wa Kigali wateguye iki gikorwa anashimira n’abahawe ibihembo, ariko avuga ko bikwiye kubera isomo abatatsindiye ibihembo.

Ati “Nashimira abakoze neza batsindiye ibihembo buriya byakabaye isomo no ku bandi kugira ngo ubutaha na bo bazatsinde”.

Yahaye inama abatabonye ibihembo gusura ibigo byatsinze kugira ngo barebe icyatumye batsinda. Ibigo n’abanyeshuri bahembwe ni abo mu turere twa Nyarugenge, Kicukiro na Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Meya w’Umujyi wa Kigali Rwakazina Marie Chantal na we yari yitabiriye iki gikorwa.