Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Kigali: Hatangiye umushinga wo kwinjiza abakobwa mu mwuga wo gutwara moto

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 02-08-2019 saa 09:38:05
Abo ni bamwe mu bakobwa bahisemo kwihangira umurimo biyandikisha gutwara Moto bakajya bazishyura(Foto Sezibera A)

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali binyuze mu kigo cyawo gishinzwe guteza imbere umurimo (KESC) ku bufatanye na kampani ya “Yego Moto” batangiye umushinga wabo wo kwinjiza abari n’abategarugori mu gukora umwuga w’ubumotari.

Ni igikorwa kimaze ukwezi gikorwa kuko batangiye kwandika ababyifuza kuva tariki ya 17 Nyakanga bikazarangira ku wa 27 Kanama 2019.

Umukozi w’Umujyi wa Kigali ukora mu ishami ry’Ikigo cy’uwo mugi gishinzwe guteza imbere umurimo (KESC) Rusimbi Charles, avuga ko inshingano yabo ya mbere ari uguhuza ufite akazi n’uwifuza akazi ariko bikabanzirizwa no gutegura uwifuza akazi hamwe n’ugatanga.

Agira ati: “Ni ugutegura uwifuza akazi mu buryo bw’amahugurwa ku buryo avanwamo umukozi ufite ubushobozi bwo guhatanira ku isoko ry’umurimo. Ntibategurirwa gushaka akazi gusa ahubwo tunabategurira kukihangira igihe katabonetse binyuze mu masomo bahabwa atandukanye”.

Rusimbi avuga ko babonye ko hari amahirwe ahari ku bana b’abakobwa ariko ugasanga batayazi harimo nk’igikorwa KESC irimo cyo kubategura kubigisha moto.

Ibyo bikazagerwaho ku bufatanye bwa KESC n’abandi bafatanyabikorwa ifite bashobora guhugura hakaba n’abandi bashobora gutanga akazi. Aha asobanura ko byabanjirijwe no gusinyana amasezerano na Kampani ya “Yego Moto” bumvikana ku buryo bwo guhugura abategarugori gutwara moto, kubatinyura muri uwo mwuga, kuwuhanga kuko bazwiho imyitwarire myiza.

Rusimbi ati: “Abo bari n’abategarugori batekerejweho ngo bigishwe kuko baba bafite indangagaciro ari na byo twifuza muri uwo mwuga, Yego Moto idusaba kuba ari twe dushaka abifuza kujya muri uwo mwuga bafite amashuri 3 yisumbuye kuzamuka bagahugurwa hanyuma bakazahabwa ibizamini.

Impamvu kuri ayo mashuri, dushaka ko umwari n’umutegarugori ugiye kujya mu muhanda aba yarize kandi yaratojwe kwakira no gutwara n’abanyamahanga bashobora no kumvikana mu mivugire”.

Nk’uko Rusimbi abisobanura, abazatoranywa bazabanza guhugurwa bigire kubona uruhushya rw’agateganyo, bakurikizeho urwa burundu hanyuma ababonye ibyangombwa byuzuye ku ku nkunga ya GIZ, “Yego Moto” na KESC bahabwe moto ku nguzanyo bazajya bakora bishyura kandi bagashyirwa mu makoperative babamo.

Habonimana Seraphine wo mu murenge wa Gikondo muri Kicukiro ni umwe mu bakobwa biyemeje kwiyandikisha guhugurirwa gutwara moto no gukora uwo mwuga nyuma yo kubishishikarizwa n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’Umujyi wa Kigali gishinzwe guteza imbere umurimo KESC (Kigali Empwerment Services Center).

Ati: “Maze kubiganirizwa bakatumenyesha ko ibisabwa ari ukuba umukobwa arangije amashuri 3 yisumbuye, nabyumvise vuba numva ngize n’umuhate wo gukora uwo mwuga kuko hari icyo byazamfasha mu gihe kiri imbere”.

Habonimana avuga ko mu gihe azaba agize amahirwe yo kwiga gutwara moto akabona n’ibyangombwa yiteguye kuba yakora uwo mwuga neza bitewe n’ubushake yifitemo, gusa asanga kuba nta bagenzi be bagaragara ku isoko ry’umurimo ari ubushake buke bifitemo bakumva ari iby’abagabo gusa.

Undi witeguye guhugurirwa gutwara moto nka bizinesi ni Mukamuligo Frida wo mu mujyi wa Kigali uvuga ko hakigaragara icyuho cy’abakobwa mu mwuga w’abamotari bitewe no kutigirira ikizere, bakumva nta bushobozi buhagije ariko ashaka kubirenga.

Mukamuligo avuga ko yifuza gushora muri uwo mwuga akitwarira moto mu buryo bwa bizinesi kuko ari umurimo bigaragara ko umuntu yakora akabona amafaranga kugira ngo ashobore kwiteza imbere.

Agira ati: “Umwuga w’Ubumotari nywubona nk’uwakwinjiza mu gihe nyirawo afite imicungire myiza kuko byibuze 5000 bya buri munsi bibonekamo ku buryo ninywujyamo numva nta kibazo nzahura nacyo mu gihe nzaba nizigamira neza kandi nkaba niteguye guhangana n’igitsinagabo kiwukora umunsi n’ijoro.”

Uwimaniragiye Vestine avuga ko impamvu ashaka kwiga moto akanakora uwo mwuga agamije kwiteza imbere kandi ikintu cyose cyazana inyungu abona ari igishoro cy’ubuzima bwe, akavuga ko afite intego agamije kabone n’ubwo hari ababimusekera kuri we ngo ntacyo bimutwaye igihe cyose yaba akemura ibibazo bye n’umuryango we.

Avuga ko mbere yumvaga yatwara moto bisanzwe ariko nyuma yo guteganyirizwa umushinga wo guhabwa moto akajya ayikoresha anayishyura byamuhaye igitekerezo cyo kuba yanayitwara ayikoresha bizinesi mu muhanda.

Kugeza ubu hamaze kwandikwa abari n’abategarugori 30 bujuje ibisabwa birimo urwego rw’amashuri rwifuzwa n’indangamuntu.

Abo ni bamwe mu bakobwa bahisemo kwihangira umurimo biyandikisha gutwara Moto bakajya bazishyura (Foto Sezibera A)

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.