Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

Kigali : Harimo kurebwa uko Afurika yagira ibyogajuru byayo

Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Ku ya Mar 13, 2018

Mu Mujyi wa Kigali kuva  ejo hashize tariki 12 kugeza ku ya 16 Werurwe 2018 harimo kubera amuhugurwa arebana no gusobanura akamaro k’ibyogajuru «Satellites» n’uko ibihugu by’Afurika byagira ibyogajuru  byabyo.

Lt. Col. Patrick Nyirishema uyobora Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imirimo imwe ifitiye igihugu akamaro

Maj. Patrick Nyirishema, Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imirimo  imwe  ifitiye igihugu akamaro (RURA) aganira n’itangazamakuru yavuze ko hari abahanga  mu by’ikoranabuhanga baturutse mu kigo mpuzahamahanga mu bijyanye n’ikoranabuhanga «International Telecomunication Union»  bazafasha gusobanura ibisabwa  n’amabwiriza kugira ngo igihugu kigire icyogajuru.

Yagize ati «Iki cyumweru dufite abahanga  bo kudufasha kugira ngo tumenye uko bigenda kugira ngo n’igihugu gifite iyo gahunda kimenye aho gihera n’uburyo bigenda».

Yavuze ko kandi  Umuryango wunze ubumwe bw’ibihugu by’Afurika (AU) washyizeho uburyo bwo kugira ngo hazahuzwe ibikorwa bitandukanye kugira ngo ibihugu by’Afurika bigire aho bihera hagendewe ku bisabwa ku rwego mpuzamahanga.

Yashimangiye ko ibyogajuru ari ibintu by’ingenzi kuri Afurika ngo kandi hasigaye haraje ibyogajuru bito bidahenze nkuko mbere byahendaga.

Ikigamijwe,  yavuze ko ari ukugira ngo ibihugu bigize Afurika bisobanukirwe n’ibisabwa kugira ngo bitunge ibyo byogajuru.

Ibyogajuru bikoreshwa ubu muri Afurika yavuze ko ari iby’ibindi bihugu. Nihaboneka ibyogajuru, ngo bizafasha cyane kuko bikora ibikorwa byinshi.

Akim Falou Dine ukora muri ‘Interanational Telecomunication Union’  yavuze ko ayo mahugurwa ari ukugira ngo  hasobanuke ibisabwa kugira ngo  igihugu kibashe kugira icyogajuru, kandi ni no kugira ngo  n’abantu barusheho kubisobanukirwa.

Ibihugu by’Afurika nibigira ibyogajuru,  yavuze ko bizayifasha cyane mu rwego rwo kurushaho gukorana n’Isi yose kandi bizafasha mu kurushaho kugera ku ntego z’Iterambere rirambye «SDGs».

Ally Y. Simba, Umunyamabanga wungirije mu muryango w’itumanaho muri Afurika y’Iburasirazuba, (EACO : East African Communications Organisation» yavuze ko ibihugu 6 bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba byohereje  inzobere muri ayo mahugurwa   kugira ngo barusheho gusobanukirwa byinshi bijyanye n’icyogajuru bazabone uko bashyira mu bikorwa gahunda ijyanye n’ishyirwaho ry’ibyogajuru muri aka karere, dore ko yavuze ko haba harashyizweho itsinda rigomba kwiga kuri buri kibazo rikagikemura.