Kigali: Harigwa uko inka za Jersey zabyazwa umusaruro kurushaho

Yanditswe na Rutayisire Emile

Ku ya 20-06-2019 saa 19:25:41
Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi Dr. Mukeshimana Geraldine ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama (Foto James R)

Inararibonye mu bworozi bw’Inka za Jersey ziturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi zunguranye ibitekerezo ku buryo bwo korora inka neza zigatanga umukamo n’uburyo inka ziri mu Rwanda zabyazwa umusaruro ugaragara.

Iyi nama yabereye mu Mujyi wa Kigali tariki ya 20 Kamena 2019, yatumiwe na World Jersey Cattle Bureau (Ishyirahamwe ry’aborozi b’inka za Jersey ku Isi) ku bufatanye na Leta y’u Rwanda.

Mu gutangiza iyi nama Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Geraldine Mukeshimana, yagize ati: “Iyi nama itegerejweho byinshi byiza bizagirira akamaro aborozi bo mu Rwanda ndetse n’aborozi bo ku Isi yose kuko ihuje abafite ubunararibonye b’abanyamwuga mu bworozi bw’inka. Ni amahire ko mu Rwanda hari umuco wo gukunda inka no kuzifata neza, aborozi bo mu Rwanda bazunguka ubundi bumenyi bwo kongera umukamo no kumenya kubyaza umusaruro ibikomoka ku nka kurushaho”.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Mukeshimana Geraldine ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama (Foto James R)

Yavuze ku ngamba Leta ifite yo gushishikariza aborozi korora nk’abanyamwuga kandi Leta igafasha aborozi mu kubyaza umusaruro ibikomoka ku nka harimo ibikorwa byo kuvugurura icyororo aho inka gakondo ziterwa intanga ndetse n’uburyo bwo kuzivura.

Dr. Uwituze Solange, Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ubworozi muri RAB, mu kiganiro yatanze yavuze ko inka zo mu bwoko bwa Jersey bwamaze kugera mu Rwanda. Ibi bikaba byaraturutse ku rugendo Perezida Paul Kagame yagiriye mu Kirwa cya Jersey mu 2004, abonye ukuntu inka zaho ari nziza, kandi zitanga umukamo mwinshi ugereranyije n’izindi asaba ko MINAGRI yakorana n’aborozi baho kugira ngo ibashe kuzizana mu Rwanda ziteze imbere Abanyarwanda.

Yagize ati “Kuva icyo gihe twatangiye gukorana na bo hashize imyaka 15. Mu 2018 ni bwo u Rwanda rwinjiye muri uwo muryango w’Ibihugu byorora inka zo mu bwoko bwa Jersey. Tumaze kwemerwa nk’abanyamuryango ni bwo twahise dusaba kwakira iyi nama iba buri mwaka baratwemerera”.

Akomeza avuga ko aborozi ba Jersey n’ababahagarariye baturutse ku Isi yose mu bihugu 20 basiga Abanyarwanda bamenye neza akamaro ko korora inka zo mu bwoko bwa Jersey.

Abari mu nama batangiye urugendo rwabo mu Rwanda kuva ku wa mbere tariki ya 17 Kamena 2019 basura hirya no hino mu Gihugu aborozi banyuranye harimo n’aboroye inka za Jersey ku buryo biboneye ukuntu Abanyarwanda bakunda inka ndetse biri no mu muco wabo. Ibi bikaba bizatuma Abanyarwanda bunguka ubumenyi bwo kurushaho korora neza bakabona umusaruro ushimishije kugira ngo imibereho y’abo itere imbere.

Dr. Uwituze yavuze kandi uburyo inka za Jersey zitanga umukamo mwinshi uhindura imibereho y’abaturage bakava mu bukene aho ubworozi banabufatanya n’ubuhinzi bakeza cyane kubera ifumbire ikomoka ku nka ubukungu bukazamuka.

Mu kiganiro cyatanzwe na Dr. Calvin Covington wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ishyirahamwe ry’aborozi ba Jersey muri Amerika, yagarutse ku buryo ubworozi bwa Jersey bwagiye buzamuka ku rwego rw’Isi, uburyo amata agirira akamaro aborozi ndetse n’abayanywa.

Yagarutse ku buryo yongera iterambere, akavuga ko kugira ngo wunguke mu mata ari uko uba wafashe neza inka kugeza ugejeje umusaruro wayo ku muguzi.

Yavuze ko bishyize hamwe kugira ngo ibyiza byose by’inka babashe kubibona ntagisigaye inyuma kandi agasanga ibyiza ari uko aborozi bajya batanga ibiruta ibyo abanywa amata bakeneye, asaba ko bashyira imbaraga mu gushaka amata meza nk’uko bazishyira mu kuyacuruza.

Bagarutse ku bwiza bw’amata ya Jersey atandukanye n’ayandi mata y’izindi nka, ukuntu inka n’ubwo ubona ari nto ariko itanga umukamo mwinshi, uburyo ibiva mu mata biba byinshi kuruta ibiva mu zindi nka 20% z’inyongera z’intungamubiri ugereranyije n’andi mata, hakiyongera 30% y’amavuta udasanga mu yandi ava mu mata ndetse 20% y’inyongera ya Foromaje iboneka mu mata ya Jersey ugereranyije n’andi mata.

Umwanditsi:

Rutayisire Emile

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.