Kigali-Rwanda

Partly sunny
20°C
 

Kigali: Harigwa uko hakemurwa imbogamizi abagore bakora ubuhinzi bahura na zo

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 03-04-2019 saa 19:26:23
Zawadi Solange ukora mu mushinga w’Ikigo Nyafurika giteza imbere imiyoborere na Demokarasi (Trust Africa) asobanura uko abagore bakora ubuhinzi bagihura n'ibibazo (Foto Samuel M)

Abahanga mu by’iterambere ry’ubuhinzi bateraniye i Kigali, bari kwiga uko hakurwaho imbogamizi abakora mu buhinzi buciriritse by’umwihariko abagore bagihura na zo ku mugabane w’Afurika kugira ngo ibihugu byihute muri gahunda yo guteza imbere ubuhinzi byemeranyije mu myaka ine ishize.

Zawadi Solange ukora mu mushinga w’Ikigo Nyafurika giteza imbere imiyoborere na Demukarasi (Trust Africa), kuri politiki z’iterambere z’ubuhinzi, avuga ko igihugu by’Afurika, muri gahunda y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe yo guteza imbere ubuhinzi bemeranyije kongera ingufu mu kubaka ubushobozi bw’abakora ubuhinzi baciriritse, abagore na bo bagatezwa imbere nk’abantu bafatiye runini umusaruro w’umuryango mu iterambere ry’ingo.

Mu kugera kuri iyo gahunda, Ikigo Trust Africa gisanga hakiri imvune n’imbogamizi ku bagore bakora ubuhinzi kandi bimwe mu bihugu usanga bititeguye kuzikuraho kuko zishamikiye ku cyuho cy’amategeko.

Ati “Ibibazo abahinzi muri rusange bahura na byo ni byinshi kandi bigatandukana bitewe n’igihugu na sosiyete. Igikunze kugaruka cyane ibibazo bya serivisi z’ubwunganizi bakeneye, nta bwo babasha kubona ikoranabuhanga rigezweho ribafasha kugira ngo bazamure umusaruro. Urebye ku mugabane w’Afurika yose hari ikibazo k’ihindagurika ry’ibihe, hari abafite ibibazo byo kumenya uko bahangana nabyo, hari ibibazo byo kubasha kugira ubutaka bwo guhingaho kuko hari ibihugu bimwe na bimwe bidafite amategeko azwi neza ku bijyanye n’ubutaka.

Tukagaruka no ku bagore cyane cyane; harimo abatabasha no kuba bafite ijambo ku byo bakora bya buri munsi kandi ari bo bahinga cyane, bashyiramo imbaraga umunsi ku munsi ariko ugasanga nta bwo bafite uburenganzira ku buryo bakoresha umusaruro bavunikiye cyangwa se ngo bafate ibyemezo ku byo bari buhinge mu gihembwe k’ihinga.”

Zawadi yakomeje avuga ko ibindi bibazo bari kuganiraho bikibangamiye abahinzi muri rusange birimo kugera kuri serivisi z’imari ku bahinzi baciriritse ku mugabane w’Afurika, aho usanga hari n’aho umuhinzi usanzwe aba afite umurima ariko akabura imbuto kuko adafite ubushobozi bwo kuyigura, gukodesha imashini yamufasha guhinga ku buso bunini n’ibindi.

Ati “Iyi nama iradufasha gusobanukirwa cyane aho ibibazo biri, ariko cyane cyane ku bijyanye no guha ijambo abahinzi baciriritse n’ubuvugizi kuri bo tunibanda ku bagore kuko akenshi nta n’ubwo baba bari aho ibyemezo by’ubuhinzi bifatirwa, ntibaba batanze ibitekerezo byabo ku byo bumva byakihutirwa ku buryo bwumvikana.”

Bamwe mu bahagarariye igihugu cya Ghana bagaragaje ko ikijyanye n’uburenganzira ku butaka ku mugore bikiri ibindi kuko nta mategeko ahari abaha uburenganzira nk’ubw’abatware b’ingo ari bo bagabo.

Ku ruhande rw’u Rwanda, abateraniye muri iyi nama bashimye ko hari uburinganire no guha ijambo ku bagore n’abagabo ku bijyanye n’ubutaka aho basobanurirwaga ko umugore nawe afite uruhare rungana ku butaka bungana n’urw’umugabo basezeranye mu mategeko kandi abaturage bagishwa inama mbere yo gutangira igihembwe k’ihinga.

Zawadi Solange ukora mu mushinga w’Ikigo Nyafurika giteza imbere imiyoborere na Demokarasi (Trust Africa) asobanura uko abagore bakora ubuhinzi bagihura n’ibibazo (Foto Samuel M)

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.