Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Kigali: Hari umushinga wo gukura mu manegeka ingo 13.000

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 05-02-2019 saa 13:49:21
Abari mu manegeka barasabwa kuyavamo kuko igihe k'imvura kegereje, abadafite ubushobozi bazafashwa gutuzwa

Abatuye mu bishanga no mu yandi manegeka mu Mujyi wa Kigali babarirwa mu ngo zisaga 13.000.

Hari umushinga wo kubatuza mu midugudu y’ikitegererezo, imwe muri site ikaba itegenywa i Karama mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge.

Ibi ni ibyatangajwe na Kampayana Augustin, umuyobozi mu Kigo k’igihugu gishinzwe imiturire (RHA) ushinzwe imiturire n’iterambere, yagize ati, “Hari umushinga w’igeragezwa ugiye gukorerwa mu Murenge wa Kigali ahitwa i Karama, ugamije gutuza abantu batuye mu manegeka kuko bigaragara ko ari benshi, n’abari mu bishanga na bo bari mu bakeneye gutuzwa.”

Uyu mushinga urimo gukorwa ndetse ngo hari n’abafatanyabikorwa, ibyo ngo bizafasha gukura mu manegeka ingo zisaga 13.000 zo mu Mujyi wa Kigali kuva mu manegeka.

Ati “Ubushize ibarura ryakozwe ryagaragaje ko abantu batuye mu manegeka mu Mujyi wa Kigali harimo n’abatuye mu bishanga ari ingo zisaga 13.000, hagiye gushakwa rero uburyo bwo kubatuza, igishushanyombonera kirimo gukorwa mu gihe kitarambiranye kizaba cyabonetse.”

Ku bijyanye n’abikorera bakorera mu bice by’amanegeka, Umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera, Bafakurera Robert, avuga ko hagiye gushakwa uburyo bahurizwa hamwe bagafashwa kuva mu manegeka bakoreramo kuko hari abikorera ku rwego ruciriritse bigoye ko bimuka ngo bage gukorera ahandi hemewe nko mu cyanya k’inganda cya Masoro.

Ati “Hari abikorera dufite bakiri mu bishanga n’abandi bakorera mu manegeka, muri abo harimo abakorera ku rwego rwo hasi batabasha kwimura ibikorwa byabo ngo bage gukorera ahemewe, nk’urugaga rw’abikorera tuzashaka uko bafashwa kuva muri ayo manegeka.”

Abikorera na bo bemeza ko kuva mu manegeka bakoreramo harimo n’ibishanga bitoroshye kuko aho bakwiye kujya gukorera kuri ubu ibibanza by’aho bihenze cyane ku buryo kubyigondera bikiri ikibazo kuri bo.

Murenzi ni umwe mu bikorera, akaba n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abatwara amakamyo manini ya rukururana, yagize ati “Twaje gukorera aha mu gishanga tuhahawe n’uwahoze ari umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Kirabo, tuhamaze imyaka itari mike ariko natwe turabizi ko ari mu gishanga, ntiturabona aho tujya kubaka parikingi zacu kuko mu cyanya k’inganda i Masoro ahaganewe inganda ibibanza by’aho birahenze cyane, byaratunaniye, ubwo ni ugushaka indi nziza tubonamo ikibanza ariko ntibyoroshye.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Rwakazina Marie Chantal yongeye kwibutsa abagituye mu manegeka n’abahakorera ko igihe k’imvura kegereje ko ari byiza ko bayavamo bakajya gutura no gukorera heza.

Ati “Igihe k’imvura kiregereje, ni ngombwa ko abari mu manegeka bareba uko baba bayavuyemo, kugira ngo atazabateza ibibazo agashyira ubuzima bwabo mu kaga, si ngombwa gutegereza ingurane, ku bazemerewe bazazihabwa ariko byaba byiza babanje kurinda ubuzima bwabo, abana n’imiryango, ibindi bikazaza nyuma.”

Gusa nanone abatuye mu manegeka no mu bishanga bafite ibyangombwa byo gutura no gukora bo bavuga ko nta bundi buryo babona bwo kubona ahandi bajya badafite ingurane ngo bage gutura cyangwa se gukorera ahandi.

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.