26°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Kigali: Hari abatoza b’ Abayapani barimo gufasha abana kuzamura impano zabo mu mupira w’amaguru

Yanditswe na BUGINGO FDELE

Ku ya 14-12-2019 saa 20:46:51
Abatoza bavuye mu Buyapani bari kumwe n'abana nyuma y'imyitozo

Abatoza batatu bakomoka mu Buyapani  bari mu Rwanda kuva mu mpera z’ukwezi gushize k’Ugushyingo 2019 aho baje  gufasha abana badasanzwe babona amahirwe yo gukina umupira w’amaguru gukora imyitozo ndetse no kugaragaza impano zabo.

Aba batoza babicishije muri gahunda yabo “Soltilo”  bakorera mu bihugu 3 birimo Uganda, Kenya n’u Rwanda. Aba batoza bayobowe na  Daichi Motosatsu aho ari kumwe na Yasu Ishimaru na Masato Tsuchiya.

Ukuriye aba batoza, Daichi Motosatsu yatangarije Imvaho Nshya ko batangiye iyi gahunda muri 2017 aho bafasha abana  kugera ku ndoto zabo. Yavuze ko  bafasha ba  bana bafite impano ndetse banakunze gukina umupira w’amaguru ariko bakaba batabona  amahirwe yo kujya mu mashuri yigisha umupira w’amaguru kuko bisaba amikoro.

Yakomeje avuga ko umwana ufite ubuhanga bamufasha  agakurikiranwa kugira ngo azavemo umukinnyi ukomeye. Avuga ko atari ugukina gusa kuko hari n’ibindi bashobora gutozwa bagakora mu mupira w’amaguru.

Aha atanga urugero rw’abana basohokana n’abakinnyi ku mikino imwe n’imwe, abatoragura imipira mu gihe cy’umukino  n’ibindi

Kuri ubu aba batoza barimo gukoresha imyitozo kabiri mu cyumweru, ku wa Gatatu no ku wa Gatandatu. Imyitozo ikaba ikorerwa Kacyiru ku kibuga cya UTEXRWA.

Uretse gufasha abana mu myitozo barateganya  kuzabatwara  kuri Sitade kuko hari bamwe batari bareba n’umukino wa shampiyona kugira ngo birebere  amaso ku maso.

Abana bitabira iyi gahunda ni abari hagati y’imyaka 11 na 15 mu bahungu n’abakobwa.

Biteganyijwe ko iyi gahunda  izasozwa tariki 15 Mutarama  2020 aho  aba batoza bazahita bakomereza muri Uganda.

Umwanditsi:

BUGINGO FDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.