Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Kigali: Hararebwa uko u Rwanda rwajyana n’impinduka mu ikoranabuhanga

Yanditswe na KAYITARE   JEAN PAUL

Ku ya Mar 4, 2018

Urwego rw’Igihugu rw’imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro  (RURA) rufatanyije n’abikorera bahuriye mu ihuriro ry’ikoranabuhanga, ruravuga ko u Rwanda rugiye kujyana n’impinduka zigaragara mu ikoranabuhanga ryihuta ku rwego rw’Isi, haba mu buvuzi, mu bwikorezi, mu burezi no mu bindi.

Lt Col Patrick Nyirishema avuga ko u Rwanda rutazasigara inyuma mu ikoranabuhanga

Umuyobozi Mukuru wa RURA Lt Col Patrick Nyirishema asobanura ko inama yahuje abikorera mu rwego rw’ikoranabuhanga, igamije kurebera hamwe icyo u Rwanda rwakora kugira ngo rudasigara inyuma mu ikoranabuhanga.

Ati:“Mu gihe hari ibintu bivumburwa mu rwego rw’ikoranabuhanga, twe twakora iki kugira ngo tudasigara inyuma, twakora iki kugira ngo duhuze imbaraga, ari ibyo dukora nka RURA, ari abikorera, ari Minisiteri ishyiraho  umurongo wa politiki no kubikurikirana ndetse n’ibyo igihugu kifuza kugeraho.”

Ubuyobozi bwa RURA buvuga ko kurebera hamwe impinduka zikwiye kubaho mu ikoranabuhanga, ari ikintu bifuza kandi bakajyana na cyo.

Lt Col Patrick Nyirishema ati:“Kujyana n’impinduka ni ibintu birimo kuba ubu nk’ihuriro ry’ikoranabuhanga, tukaba twifuza kujyana n’izo mpinduka kugira ngo umwaka umwe, ibiri cyangwa itanu iri imbere tuzajyane n’izi mpinduka.”

Icyo RURA yitaho cyane ni uko ngo habaho urubuga rw’abantu bashobora gukora ibintu kandi bakabishyira mu bikorwa, bikagirira akamaro Abanyarwanda ariko bigahuzwa n’inzego zose, na politiki y’igihugu.

Umuyobozi Mukuru wa RURA, Lt Col Nyirishema ashimangira ko ikoranabuhanga ari imwe mu nkingi y’iterambere ry’igihugu, hakaba haratangiye no gutekerezwa ku kerekezo 2020.

Ati “[…] ikoranabuhanga akaba ari imwe mu nkingi zikomeye ku iterambere ry’igihugu, ubu noneho hariho ibiganiro biganisha mu kerekezo 2050, bivuze ko ibi turimo kuganira uyu munsi by’ikoranabuhanga ririmo kwihuta muri iyi minsi, na byo ni ingenzi cyane kugira ngo bibe byahuzwa n’ikerekezo 2050, kugira ngo twese dushobore kujyana haba muri Leta, abikorera ari muri za kaminuza zigisha ubumenyi, ni ngombwa ibiganiro nk’ibi biba kugira ngo abantu bose bumve ikerekezo turimo kandi noneho habeho gufatanya.”

Willy Karekezi umuyobozi wa sosiyete ikora gahunda z’ikoranabuhanga (Software) avuga ko Abanyarwanda batasigara inyuma mu ikoranabuhanga akanashimira Leta uburyo yakuyeho imisoro ku bikoresho by’ikoranabuhanga bitumizwa hanze.

Yagize ati:“Nta bwo twasigara inyuma muri gahunda z’ikoranabuhanga kuko Leta imaze gushyiraho iby’ingenzi nk’ibikorwaremezo birimo imiyoboro ya murandasi (internet). Ibi bikorwaremezo ni byo twari dukeneye kugira ngo twubakireho ibyacu bikomerezeho. Naguha urugero nta kintu na kimwe mu bijyanye n’ubwikorezi wakora udafite interineti yihuta kandi nziza mu gihugu cyose. Turashimira Leta ko yakuyeho imisoro twacibwaga ku bikoresho by’ikoranabuhanga byinjizwaga mu gihugu.”

Muri Werurwe 2015 ikegeranyo cyasohowe n’ikigo kireba ibijyanye n’uko interineti iboneka ku Isi “Alliance for Affordable Internet (A4AI)” kerekanye ko u Rwanda ruza ku isonga muri Afurika mu kugira murandasi (internet) ihendutse cyane. Iki kegeranyo ngarukamwaka kitwa “Affordability Report” cyatangarijwe mu nama mpuzamahanga ya Mobile World Congress yabereye i Barcelone muri Esipanye.