Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Kigali: Hamuritswe inyandiko ya Papa Francis “Amoris Laetitia” yateguriwe imiryango

Yanditswe na TUMUKUNDE GEORGINE

Ku ya 21-10-2021 saa 14:51:08
Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali

Kuri uyu wa 21 Ukwakira 2021, Kiliziya Gatolika yamuritse inyandiko yiswe “Amoris Laetitia” bisobanuye “ibyishimo by’urukundo” mu muryango yanditswe n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi Nyirubutungane Papa Francis mu rwego rwo gushishikariza Abihaye Imana n’abagize umuryango bose kubungabunga amahoro mu muryango.

Muri uyu muhango,  Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali, yagize ati: “N’ubwo umuryango urimo ibibazo ufite n’ibyiza byinshi byo kwishimira kandi n’ibyo bibazo byakemurwa dushyize hamwe”. Yongeyeho ko Kiliziya yifuza ko ingo zibana mu mahoro.

Yavuze ko inyandiko “Amoris Laetitia” yashyizwe mu Kinyarwanda kugira ngo Kiliziya Gatolika yo mu Rwanda ifashe Abanyarwanda n’abadakoresha indimi z’amahanga  basobanukirwe ibikubiyemo.

Antoine Cardinal Kambanda, yakomeje agira ati: “N’ubwo ari inyigisho ya Kiliziya  ariko yifitemo ubuhanga n’indangagaciro ku buryo n’abatari abagatolika  ishobora kubafasha”.

Yongeyeho ko ari inyigisho z’isangirabuzima, zo guherekeza umuryango mu buzima bwawo, kuwushyigikira  n’indangagaciro zawo, kumva ibibazo byawo no kumva ko umuryango ari mwiza, ari amahirwe atari ikibazo.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Prof.  Bayisenge Jeannette witabiriye uyu muhango yashimye iriya nyandiko, avuga ko bikwiye ko abatuye isi bashishikarizwa kwimakaza urukundo mu muryango kuko ari  umutima w’urugo.

Yagize ati: “Birakwiye ko abantu batuye isi muri rusange n’abatuye u Rwanda by’umwihariko bashishikarizwa gushimangira urukundo nyarwo mu muryango, kuko umuryango ni wo Kiliziya y’ibanze kandi ni na wo musingi igihugu cyubakiraho”.

Yongeyeho ati: “Twese tuvuka mu muryango kandi tugakurira mu muryango. Umuryango ni wo utugira abo turi bo kuko ibyo Imana idukorera byose ibinyuza mu bagize umuryango. Turashimira ubufatanye bukomeje kuturanga, mu nzego za Leta n’abanyamadini by’umwihariko Kiliziya Gatolika. Twese dushishikajwe no gushakira hamwe icyatuma imiryango ibana neza, mu mahoro kandi n’abayigize babigizemo uruhare”.

Minisitiri Prof.  Bayisenge yavuze kandi ko urukundo nyarwo rudashingira ku marangamutima no kwinezeza ahubwo rushingira ku kwitangira mugenzi wawe, rukubakira ku Ijambo ry’Imana no gusenga.  

Ati: “…abagiye gushinga urugo bakitegura babishyizeho umutima. Intego ya Leta ni ukubaka umuryango ushoboye kandi utekanye”.

Yakomeje agira ati: “Urugo n’umuryango bishingiye ku rukundo Imana yateye mu muntu kuva ikimurema nk’umugabo n’umugore ikabaha kugira uruhare ku murimo wayo wo kurema bayibyarira abana bayinogeye. Urukundo na rwo rukaba umutima w’urugo n’ishingiro ry’ubumwe bw’abashakanye”.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Prof.  Bayisenge Jeannette yibukije ko abagize umuryango bahamagarirwa kubana mu mahoro kandi buri wese muri bo akabigiramo uruhare.

Iriya nyandiko “Amoris Laetitia”igamije gushishikariza abakristu n’abandi bose bafite umutima ukunda umuryango gusoma no gushyira mu bikorwa ubukungu buyikubiyemo yasohotse muri 2016, nk’incamake y’ibiganiro, ubuhamya buturutse muri za Diyosezi zose zo ku isi, mu rugendo rwa sinodi rwamaze imyaka ibiri (2014-2015).

Umwanditsi:

TUMUKUNDE GEORGINE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.