Kigali: Hakusanyijwe miliyoni 20 Frw, ibyaranze ibirori byiswe “The Silver Gala”
Ibirori byiswe ‘The Silver Gala’, byateguwe n’Umubyinnyi Mpuzamahanga Sherrie Silver, byitabirwa n’ibyamamare bitandukanye haba mu Rwanda no hanze yarwo.
Uretse kuba byari bibereye ijisho, ibyo birori byasize Sherrie Silver wabitegiye abikusanyijemo miliyoni zisaga 20 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ni ibirori byabereye i Kigali, byaranzwe n’udushya twinshi harimo imbyino n’indirimbo by’abahanzi batandukanye.
Umunyarwenya wo muri Kenya Eric Omondi, uri mu bayoboye igitaramo, yinjiye ku rubyiniro yiruka agaragaza ibyishimo bidasanzwe, ajugunya ingofero yari yambaye, bituma abari aho biyamira.
Muri ibyo birori kandi haririmbye abahanzi batandukanye barimo Sherrie Sliver Foundation yafunguye ibirori, Massamba Intore, Ross Kana, Butera Knowless n’abandi benshi barushijeho gususurutsa abitabiriye igitaramo.
Ibyo birori byabereye muri BK Arena, ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 1 Ugushyingo 2025, biyoborwa na Makeda Mahadeo na Eric Omondi.
Igikorwa nyamukuru cyari ukimurika imideri hanyuma hagahembwa uwambaye neza, mu bahataniraga igihembo harimo Miss Nishimiwe Naomie, Kathia Kamali, Miss Jolly Mutesi, Bwiza n’abandi, birangira Bwiza ari we wegukanye igihembo cy’uwambaye neza.
Si ubwa mbere Bwiza acyuye icyo gihembo kuko n’umwaka ushize yaracyegukanye avuga ko uwamufashije gukora iyo kanzu ari we akesha iyo ntsinzi kuko yabashije kumenya ibyo basabwaga.
Ati: “Ni igiti mu buryo bugezweho. Ntekereza ko bishingiye mu kuba narumvise neza ibyo twagombaga kwitaho mu guseruka muri ibi birori. Nari nagerageje kwambara nk’igiti—aya ni amababi y’igiti ariko mu buryo bugezweho. Mbese nagerageje kumva ibyo twasabwaga.”
Ni ibirori byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo DJ Lamper uri mu bavanga imiziki bagezweho, Juno Kizigenza, Ish Kevin, RunUp, Coach Gaël, Muyoboke Alex, Chella umuhanzi ugezweho muri Nigeria, Sherrie Silver, Miss Nishimwe Naomie na Ilunga Longin wamamaye nka Tukowote akaba azwi cyane muri Sinema y’u Rwanda, n’abandi.
Ibi bitaramo ngarukameaka bitegurwa na Sherrie Silver Foundation bigamije gukusanya inkunga yo gufasha abana barenga 1.000 barererwa muri uyu muryango washinzwe na Sherrie Silver.


