Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
20°C
 

Kigali: Hakozwe urugendo rwo kwamagana imirimo mibi ikoreshwa abana

Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE

Ku ya Jun 14, 2019

Sekanyange  Jean Léonard, Umuyobozi w’Ihuriro ry’Imiryango Ikora ku bijyanye n’uburenganzira bw’umwana ikorera mu Rwanda (Coalition Umwana ku Isonga) asanga  kugira ngo Isi izakomeze kuba nziza ari uko umwana yarerwa neza, agahabwa indangagaciro kandi akarindwa imirimo ivunanye.

Ni muri urwo rwego ‘Coalition Umwana ku Isonga’ ngo yateguye urugendo mu Mujyi wa Kigali, rwavuye Nyabugogo rugera ku kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara rugamije gutanga ubutumwa ko kizira kikaziririzwa gukoresha umwana imirimo ivunanye.

Ni urugendo rwitabiriwe n’inzego zitandukanye zaba iza Leta, iz’abikorera ndetse n’abana batanga ubutumwa bugira buti: “Uruhare rw’abikorera n’imiryango itari iya Leta mu kubahiriza uburenganzira bw’umwana”.

Sekanyange yavuze ko imiryango itegamiye kuri Leta, idahwema kugira icyo yakora mu gutekereza icyakorwa  nk’abafatanyabikorwa ba Leta ngo bafatanye kurwanya no guhashya imirimo mibi ikoreshwa abana.

Yanavuze ko ubusanzwe ku itariki 12 Kamena buri mwaka ari umunsi mpuzamahanga wo kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana.

Sekanyange yagize ati: “Ni umunsi uzwi mu bihugu bitandukanye urizihizwa, no mu Rwanda urizihizwa ariko ugahurizwa hamwe n’umunsi w’umwana w’Umunyafurika uba ku itariki 16 Kamena buri mwaka. Iki gikorwa igihugu cyacu kigiha agaciro gakomeye. Twe rero nka Coalition Umwana ku Isonga dusanzwe turi mu rugamba nk’urwo rwo kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana, twamagana ibikorwa bibi nk’ibyo bituma umwana ateshwa agaciro, akazakura nta kintu abasha kwimarira.”

Yakomeje agira ati: “Urugendo twakoze ni cyo cyari igikorwa nyamukuru tugamije kugira ngo abantu bahabwe ubutumwa, bityo bamenye ko gukoresha umwana imirimo ivunanye ari icyaha kandi gihanirwa n’amategeko.”

Sekanyange avuga ko biyemeje kuvuganira umwana kugira ngo uburenganzira bwe abubone uko bukwiye, akure neza atavunishwa mu mirimo akora ahubwo ahabwa uburere kugira ngo na we mu minsi iri imbere azabe imbaraga z’igihugu kuko nkuko abishimangira, ngo iyo umwana adafashwe neza bishobora no kumuviramo gukora nabi, hakazamo kuba yagwingira kandi iyo umuntu agwingiye ngo imitekerereze nayo ishobora kugwingira igatuma adatekereza neza, ku buryo ashobora kutagira icyo yimarira cyangwa ntagire icyo amarira igihugu.

Sekanyange akomeza agira ati: “Ni yo mpamvu nka Coalition twe twiyemeje kugira ngo dufatanye gushyira imbaraga hamwe turi benshi turebe uburyo umwana w’Umunyarwanda yarerwa neza, agakura neza, hanyuma igihugu cyacu kikazagira imbaraga kuko kizaba gifite abana barezwe neza.”

Ubutumwa butandukanye ku bikorera, ababyeyi n’abana

Sekanyange avuga ko bazenguruka uturere dutandukanye mu gihugu bareba, bajya inama, bahura n’abahagarariye amadini, ibyiciro byihariye, urubyiruko, abagore, abahagarariye amakoperative, inganda zikorera mu turere n’abandi  babakangurira kugira ngo birinde gukoresha abana imirimo ivunanye.

Kugeza ubu bamwe mu bana bakoreshwa mu mirima y’icyayi, abandi mu mirima y’umuceri, abandi bavomeshwa amazi mu birombe by’amabuye y’agaciro, hari aho usanga baragira inka, aho kugira ngo umwana bamujyane mu ishuri bakamujyana muri ibyo byose.

Umu mugabo, Sekanyange, akomeza avuga ko ababyeyi na bo babigiramo uruhare, bityo asaba ababyeyi n’abarezi kujya bakurikirana abana  bakamenya abataje mu ishuri n’aho berekeje.

Asaba kandi abana kuba ari bo ubwabo bafata iya mbere mu kwanga gukoreshwa imirimo ivunanye, babe hafi ahubwo y’ababyeyi babo ye kumva ko agomba kuva mu rugo ngo age gukorera amafaranga 500 yayabona ugasanga amutwaye mu bindi byaha.

Sekanyange asaba urubyiruko kwegera barumuna babo.  Ashimira igihugu cy’u Rwanda ku mategeko meza cyashyizeho ahana abantu bose bakoresha abana bakiri bato imirimo ivunanye.

CIP Bizimana Jean Nepomuscène, Umuyobozi wa Polisi, ahagarariye Polisi mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, yavuze ko nta muntu wemerewe gukoresha umwana imirimo ivunanye kuko hari ibihano bikarishye bishobora kuba byamugeraho.

Yahamagariye buri wese gutanga amakuru ku bantu bakoresha abana imirimo ivunanye.

Gukoresha umwana imirimo ivunanye ni ikosa rikomeye

Safari Elie, wari waje ahagarariye Urugaga nyarwanda rw’abikorera, PSF, yashimye Coalition Umwana ku Isonga ku ruhare rwayo mu kurengera umwana.

Yagize ati: “Murabizi ko abikorera ari abantu bagira amafaranga ariko amafaranga yabo baba bashaka kuyabyaza umusaruro cyangwa se kunguka cyane aho kugira ngo bakoreshe abantu bahembwa menshi bakareba abana bato, bakababyaza umusaruro kugira ngo bunguke cyane. Icyo twasanze ari ikosa rikomeye, bityo dufite ingamba zo gufatanya n’abikorera bose kugira ngo hatangwe ubwo butumwa bwo kuzibukira gukoresha abana imirimo ivunanye”.

Rukundo Jean de Dieu, umwana wari uhagarariye abandi na  Cyuzuzo Providence wo mu murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro bari muri urwo rugendo, bavuga ko batazarebera igihe bazasanga hari umwana mugenzi wabo ukoreshwa imirimo ivunanye, ahubwo ngo bazatanga inama ku babyeyi babo no ku bo bireba.

Ngarambe François Xavier, umuhanzi ukunze kuririmba abana, we avuga ko umwana akwiye guteteshwa, agatoneshwa kuko ari umutware. Ngo akwiye gufashwa kugira ngo ejo n’ejo bundi azabe ari we ukorera igihugu kandi hazabeho Isi nziza.  Ahamagarira abahanzi bagenzi be kutirengagiza kuvugira abana.

Hategekimana Lambert, uhinzwe ishami ry’uburenganzira bw’umwana muri Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe abana (NCC), yashimiye Coalition Umwana ku Isonga mu bufatanye bwo kurwanya igishobora guhungabanya umwana, avuga ko bafite intumbero imwe, ko hagomba kwamagana ikintu cyose gihungabanya umwana haba mu Rwanda ndetse no ku Isi yose.

Uru rugendo rwakozwe mu rwego rwo gutanga ubutumwa ku mirimo mibi ikoreshwa abana ( Ifoto Rose M)