Kigali: Hagiye kumurikwa igitabo ‘Sinzatesha Agaciro uwakansubije’

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 14-11-2019 saa 13:03:20
Hategekimana Richard aramurika igitabo 'Sinzatesha agaciro uwakansubije'

Umwanditsi akaba n’umushakashatsi ku mateka y’u Rwanda, Hategekimana Richard, nyuma yo kwandika igitabo bitandukanye birimo ‘Intwari mpinduramatwara Paul Kagame’ kigaragaza aho u Rwanda ruvuye, aho rugeze n’aho rugana ndetse n’imiyoborere ya Perezida Kagame, yanditse ikindi gitabo kitwa Sinzatesha Agaciro uwakansubije’.

Ikindi gitabo kimurikirwa mu Mujyi wa Kigali uyu munsi ku wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2019 kikaba kiribumurikwe mu masaha ya nyuma ya saa sita muri Kigali Convention Centre.

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, Hategekimana, yatangaje ko icyatumye yandika iki gitabo ari uko mu mateka y’u Rwanda, Abanyarwandakazi mbere y’umwaduko w’abazungu bari bafite agaciro gakomeye, ko bari bafite ibigwi mu miyoborere y’igihugu, mu iterambere ry’ubukungu ndetse n’imibereho myiza y’Abanyarwanda ariko abakoloni bageze mu Rwanda bambura abanyarwandakazi agaciro kabo.

Akomeza avuga ko na nyuma y’Ubukoloni bigaragara ko umunyarwandakazi nta gaciro yari afite kuko mu miyoborere y’igihugu bari kuri 0.2% ariko noneho mu mwaka wa 1994 hagiyeho Leta y’Ubumwe, ubuyobozi bwasubije abanyarwandakazi agaciro akaba ari ho yahereye yandika iki gitabo.

Yagize ati “Abanyarwandakazi bagize uruhare rukomeye cyane mu rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Inkotanyi zazirikanye agaciro k’umugore mu iterambere ry’igihugu ari yo mpamvu uwari ushinzwe gukusanya imisanzu yo kubohora igihugu yari umunyarwandakazi, bivuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi aribwo Abanyarwandakazi basubijwe agaciro”.

Akomeza kandi avuga ati “Mu by’ukuri nyuma ya Jenoside kugeza uyu munsi Abanyarwandakazi bameze neza, basubijwe agaciro n’umutoza w’ikirenga kuko nabo babishimangira mu kivugo cyabo, aho bavuga bati ‘Ndi Mutima w’Urugo, ndi Nyampinga, ndi umugore ubereye u Rwanda sinzatesha agaciro uwakansubije’”.

Umuhango wo kumurika iki gitabo kitwa ‘Sinzatesha agaciro uwakansubije’ kiramurikwa uyu munsi ku wa Gatanu, uyu muhango ukaba uri bwitabirwe n’inzego zitandukanye zirimo sosiyete sivili, zirimo n’izihagarariye abagore mu byiciro bitandukanye.

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

One Comment on “Kigali: Hagiye kumurikwa igitabo ‘Sinzatesha Agaciro uwakansubije’”

  1. muraho muraho, ndabasaba ko mwampera nimero yange uyu mwanditsi tukagira ibyo tuganira ndabona ar’umuhanga;
    nimero yange ni +25786685373

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.