Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Kigali: Hagaragajwe uko ihame ry’uburinganire ryubahirizwa

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya May 12, 2018

Mu nama yateguwe na Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu nzego zayo zubahiriza uburinganire no ku bufatanye bw’ubunyamabanga bwa ‘Smart Africa’, GMO yagaragaje ko ihame ry’uburinganire mu Rwanda ryubahirizwa kandi ko hashyizweho uburyo bwo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’uburinganire mu nzego zose.

Inzego zitandukanye mu Rwanda no ku rwego rw’Afurika bakurikiye ibiganiro (Ifoto GMO)

Ubwo hasozwaga iyo nama ejo hashize tariki 11 Gicurasi 2018 Umuyobozi Mukuru wa GMO, Rose Rwabuhihi yagize ati “U Rwanda rwashyizeho uburyo bwo kugenzura ihame ry’uburinganire mu nzego zose. Kuri twe kugira ngo dukore igenzura, turakora kandi tugakorana n’abagenerwabikorwa kuva mu nzego zo hejuru kugeza hasi. Mu kugenzura kandi navuga ko tureba by’umwihariko iyubahirizwa ry’uburinganire mu nzego zose ariko tukanagaragaza ahari icyuho tugatanga inama z’icyakorwa.”

Bishop John Rucyahana, umuyobozi w’ihuriro ry’abayobozi b’amatorero n’amadini mu Rwanda, avuga ko uburinganire ari ryo pfundo, akongeraho ko amatorero n’amadini agira uruhare mu guteza imbere uburinganire no kwigisha kubahana hagati y’abashakanye.

Ati “Uburinganire cyangwa ubwuzuzanye ni ryo pfundo kuri twese. Bivuze ko abagabo n’abagore bose bakwiye gushyira hamwe bagahuza igeno rusange. Amadini n’amatorero tugira uruhare runini mu guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abashakanye. Tubwiriza abagabo n’abagore ku bijyanye no kuzuzanya mu muryango kandi buri wese akubaha undi.”

Depite Nyirabega Euthalie umwe mu batanze ikiganiro, asobanura ko uburinganire atari ubw’ubu kuko ngo no mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu, abagore n’abagabo batabariye hamwe, akagaragaza ko uburinganire bwatangiye kera.

Ati “Uburinganire si ubw’ubu kuko no mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu abagabo n’abagore bari bafatanije. Icyo ni ikigaragaza ko uburinganire bwatangiye kera nubwo hari ahakigaragara ko butubahirizwa. Urebye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda abagore ni 64% kandi batanga umusaruro nka basaza babo.”

Kayitesi Eugenie, Umuyobozi w’Ikigo k’igihugu cy’ubushakashatsi (IPAR), avuga ko bashimira Leta y’u Rwanda uburyo yashyizeho ingamba zihamye mu guteza imbere uburinganire n’uburyo bwo gushyira mu bikorwa iryo ihame ndetse no kwiyemeza ko ryagerwaho.

Mu kwezi kwa Nyakanga 2016, u Rwanda rwahembwe na Komisiyo y’Afurika Yunze Ubumwe kubera kugira abagore benshi mu myanya ya politiki n’imiyoborere y’igihugu. Uretse u Rwanda rwahembwe, ibihugu by’Algeria na Tunisia nabyo byahembewe guteza imbere abagore mu mibereho myiza, Afurika y’Epfo ihemberwa guteza imbere abagore mu bijyanye n’ubukungu.