Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Kigali: Hagaragajwe uko harimo kunozwa imiturire

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 13-10-2021 saa 19:45:51
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence

Umujyi wa Kigali wagaragaje imishinga yo kunoza imiturire nk’aho uvuga ko urimo kubaka inzu 840 mu Busanza mu karere ka Kicukiro.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Rubingisa Pudence, avuga ko ahazatuzwa abaturage ba Kangondo na Kibiraro, inzu zenda kuzura bikaba biteganyijwe ko zizarangira mu mpera z’uyu mwaka kandi zigahita zituzwamo abaturage.

Iyi ni imwe mu mishanga Umujyi wa Kigali ufatanyamo n’abashoramari, ukagaragaza kandi ko hari indi mishinga yo kubaka inzu zatuzwamo imiryango myinshi.

Ati: “[…] ikaba yadufasha gukoresha neza ubutaka ariko tunoza imiturire”.

Abashoramari cyangwa ibigo byigenga bishyira imari yabo muri iyi mishinga.

Umujyi wa Kigali uvuga ko hari imishinga y’abashoramari iherereye Kabeza mu karere ka Kicukiro, bakaba bamaze kubaka inzu zigiye kuzura.

Ku bigendanye n’ibyanya byo kwidagaduriramo, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali butangaza ko ari ikintu bubona abaturage bakeneye cyane, aho buteganya gukora ibyanya bitandukanye.

Hatangwa urugero rw’icyanya cy’ahitwa ‘Car Free Zone’ inyuma y’ingoro y’Umujyi wa Kigali ariko ngo hari n’ahandi Umujyi wa Kigali ufite nk’ibisigara bya Leta.

Hateganyirizwa gukorwamo imyanya yo kwidagaduriramo nk’ahantu abantu bagenda batura, bityo ngo bakaba bahicara bagasoma ibitabo ndetse n’abana bakahahurira bagakina.

Rubingisa ati: “Ni yo mpamvu gutunganya ahantu hasanzwe hazwi dushyiramo intebe, abantu bashobora gukoresha amagare ndetse no kurambura amaguru bagenda.

Imyanya yo kwidagaduriramo ihujwe na politiki dufite y’Umujyi yo kubungabunga ibidukikije ariko akaba ari n’Umujyi utuwe abantu bifuza guturamo bishimye”.

Hari undi mushinga Umujyi wa Kigali wagaragaje wo gushyira intebe rusange ahantu hatandukanye ndetse ngo ikiciro cya mbere cyaratangiye hakaba harimo gushyirwamo intebe ijana zizakomeza kongerwa n’ahandi henshi.

Ati: “Ibi byose biri muri gahunda yo gukomeza kugira Umujyi ukeye, tunarushaho kugaragaza imbaraga mu kurwanya ubukana bw’iki cyorezo cya COVID-19”.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagaragaje uko harimo kunozwa imiturire y’umujyi

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.