Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Kigali: Hafungiwe abacuruzi 11 kubera kudakoresha EBM

Yanditswe na Amani Claude

Ku ya Jun 1, 2018

Nyuma y’igikorwa k’igenzura ku mikoreshereze y’imashini zitanga inyemezabwishyu za EBM mu kwinjiza neza umusoro ku nyongeragaciro, TVA, no kubahiriza amategeko ku bakora ubucuruzi mu mujyi wa Kigali kimwe n’ahandi hose, Ikigo k’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyamaze gufunga imiryango 11 y’ubucuruzi kubera kutubahiriza ibisabwa nyuma yo kwihanizwa.

Abakozi ba RRA, Polisi y’Igihugu mu gikorwa cyo gufunga imiryango y’ubucuruzi itarubahirije ibisabwa(Foto James)

Umuyobozi wungirije wa EBM mu kigo k’Igihugu k’Imisoro n’Amahoro (RRA) Butera Vianney, avuga ko gufunga imiryango y’ubucuruzi atari ibintu bitekerejweho ako kanya kuko byatangiye mbere bagaragarizwa ibyaha bakoze inshuro ebyiri kuko ntawufungirwa atarihanizwa izo nshuro zose.

Butera avuga ko abacuruzi ari bo bafatanyabikorwa ba mbere ba RRA kuko umusoro ku nyongeragaciro (TVA) utangwa n’umuguzi wa nyuma, akavuga ko umuguzi wa nyuma aza akikura amafaranga mu mufuka, umucuruzi akaba umuyoboro kubera ko yagiriwe ikizere na Leta kugira ngo ayifashe kuyakira, kuyinjiza mu isanduku yayo kugira ngo nyuma azagaruke gukora ibikorwa byose bikomoka ku misoro.

Nk’uko abisobanura, igihe uwo mucuruzi agaragaweho ko atari kuyinjiza hari itegeko n’ingingo bisobanutse biba bigomba kubahirizwa.

Agira ati: Abafungiwe imiryango n’Ikigo k’Igihugu k’Imisoro n’Amahoro hari ibintu bitandukanye byabagaragayeho bijyanye no kudakoresha imashini za EBM, ibintu bigafatwa kandi yanditse muri TVA, abagenzura bakaza bagasanga afite EBM n’inyemezabwishyu ariko ikazatangwa habayeho kwibutswa. Bivuze ko iyo byakozwe bityo aba yatanze ibicuruzwa nta fagitire”.

Butera akomeza ashimangira ko hari n’abacuruzi batanga ibicuruzwa umuguzi yabahaye amafaranga 100 000 umucuruzi yajya kwandika agashyiraho 10 000 agakuraho zeru, bivuze ko iyo akuyeho izo zeru bikaba 10 000 aba anyereje wa musoro wa TVA kandi nyamara we yayakiriye yanayinjije mu mufuka we.

Ahereye kuri ibyo byaha, avuga ko iyo bikozwe rimwe bigasubirwamo ubwa kabiri ubwa gatatu habaho igikorwa cyo gufungirwa iminsi 30 badacuruza nk’uko ingingo ibiteganya.

Butera avuga ko nyuma yo gufungira abagaragaweho kutubahiriza ibisabwa bagiye bagirana ikiganiro na bo ku bijyanye no gukoresha EBM kuko banasanzwe babizi, babakangurira kuyikoresha neza kuko ari inshingano zabo.

Bamwe mu bafungiwe imiryango y’ubucuruzi, bagaragaje ko hari igihe impapuro buzuza bibeshya kuzuza kuri CODE ziba ziriho, ubundi bakibeshya mu kuzuza amafaranga y’umusoro ku nyongeragaciro baba binjije.

Gusa harimo n’abatangaza ko impapuro zizanwa na RRA baba basabwa kuzuza hari izo batumvikanaho neza umucuruzi ntazemere kandi na RRA ntibe yabasha kuba yazisinya ngo bishyure, icyo gihe bakavuga ko iyo bibaye inshuro zirenze 2 bafungirwa imiryango y’ubucuruzi.

Bavuga ko igihe hagaragaye ibyo batumvikanyeho neza nko kwanga kuzuza impapuro zibishyuza, RRA yagombye kwicarana na bo bakareba impamvu yabibateye ntibahutireho babafungira.

Undi mucuruzi ukorera kampani “Briskes” ikorera mu isoko rya Kigali utatangaje amazina yagize ati: “Ibitubayeho biratunguranye kandi birababaje kuko n’undi wese wabyumva bitamunezeza. Gusa RRA yabanje kuduca amande mbere kandi tuhakuye isomo ari nayo mpamvu dusaba abandi gusobanurirwa ikigendeweho dufungirwa kugira ngo na bo batazagwa muri icyo cyaha”.

Avuga ko igihombo bibateza iyo bafungiwe ari kinini cyane ariko basabwe kuzuza ibyo basabwe no kujya kwisobanura kuri RRA bashobora gufungurirwa mbere y’iminsi 30 bahawe.  Kuri iyo kampani ngo yagaragarijwe amande baciwe angana na miliyoni 2 n’imisago.