Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Kigali Greater Heights School bashyira imbere ubumenyi bujyana n’ubumuntu

Yanditswe na Amani Claude

Ku ya 11-07-2018 saa 16:51:01
Kigali Greater Heights School bashyira imbere ubumenyi bujyana n’ubumuntu

Mu kigo k’ishuri Kigali Greater Heights School (KGHS) baha abana ubumenyi batagendeye no gutsinda ibizamini gusa ahubwo babatoza n’ubumuntu bakiri bato. Ubuyobozi bw’iki kigo bwemeza ko ubumenyi butagira ubumuntu buba bubfuye.

Kigali Greater Heights School bashyira imbere ubumenyi bujyana n’ubumuntu

Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye na Mugisha Faustin uyobora Kigali Greater Heights School (KGHS), yashimangiye ko Ikigo Kigali Greater Heights School gitsindisha abana bose mu bizamini bya Leta.

Nibwo ibi bituma bikururira benshi kuzana abana muri iri shuri, ubuyobozi bw’iki kigo ntabwo bushyira imbere uko gutsindisha gusa, kuko umwana uhize ahakura ubumenyi bumufasha mu bumenyi no mu mibereho ya buri munsi.

Abana bigishwa umuco n’indangagaciro nyarwanda n’ibiranga umuntu w’intwari

Mugisha yagize ati ati: “Ikiremwa muntu kigomba kugira ubumuntu. Ibibi byose biba kugeza no kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu Rwanda bituruka ku kubura ubumuntu. Dutoza abana ubumuntu bwubakiye ku muco w’imyemerere ya Gikirisitu yuzuye. Umwana amenya ko afite agaciro kamwe na bagenzi be kandi ko buri wese afite uburenganzira bungana n’ubw’undi imbere y’Imana n’imbere y ;abantu.”

Akomeza avuga ko umwana ufite uburere bwiza bushingiye ku mahame ya Gikirisitu yiga neza,  kuko umwana urezwe neza atajya mu ngeso mbi nko kunywa ibiyobyabwenge, kwiyandarika no kudakurikiza amategeko, ahubwo ahora ashaka gukora neza ibyo asabwa kandi akabikorana umurava bikamuviramo gutsinda no kubaho neza.

Ikigo Kigali Greater Heights School  kigamo abana b’inshuke n’abo mu mashuri abanza, cyatangiye mu mwaka wa 2014, gitangirana abana 32. Muri uyu mwaka wa 2018 kimaze kugira abana 526 mu gihe hari bamwe batakirwa kubera kubura ibyumba by’amashuri bihagije.

Mugisha avuga ko inyigo yamaze kurangira igisigaye ari inyubako zigiye kuzamurwa kugira ngo hongerwe ibyumba by’amashuri kuko abashaka kwiga muri KGHS biyongera cyane.

Intego ni uguha abana uburere batabona ahandi

Mugisha akomeza avuga ko bafite ihame rigira riti “Duhurije hamwe twashobora ibidashoboka, nta mwana w’umuswa ubaho kandi nta mwana utagira ikinyabupfura ”

Ibi Mugisha abyemeza ashingiye ku kuba uburere umwana ahawe ari bwo akurana. Iyo umwana yigishijwe neza umwarimu akamenya aho afite intege nke, aramuzamura akiga neza ntiyitwe umuswa, kandi iyo arezwe neza agakurikiranwa kugera mu muryango ntabwo ananirana.

Abana bajyanwa mu ngendo shuri, hano bari basuye ikibuga cy’indege i Kanombe bagasobanukirwa imikorere y’indege

Iri hame ni ryo rituma muri KGHS usanga mu ishuri harimo abarimu babiri cyangwa batatu kugira ngo bajye bamenya buri mwana kandi babashe kumukurikirana neza ; Mugisha ati “Abarimu n’abakozi tubahemba neza, ku buryo amafaranga ababyeyi batanga agira umumaro ufatika. ”

Mugisha akomeza avuga ko nubwo bigisha abana bakurikiza integanyanyigisho y’u Rwanda ya REB bagerageza no kumenya ibyiza biri mu nyigisho zo mu bihugu bigize umuryango wunze ubumwe bwa Afurika y’Iburasirazuba (East African Community ). Iyi ni imwe mu mpamvu zituma bakoresha n’Abanyarwanda n’abanyamahanga baturuka muri ibyo bihugu ariko bashingira cyane ku buhanga n’ubumenyi bafite.

Ibyishimo biba ari byose ku bana baherekezwa n’abarimu mu ngendoshuri ndetse hari n’igihe bajyana n’ubuyobozi bw’ikigo

Mu rwego rwo kunoza uburezi abarimu bakorera ku mihigo kandi hakaba n’igenzura rihwitura Mwarimu  bigatuma barangiza neza ibyo bateguye. Kuvuga ngo umwana yatsinze ntibihagije muri KGHS, ahubwo hitabwa ku mubare w’amanota yagize agendana n’ubumenyi aba yasigaranye.

Umwana n’umubyeyi bahabwa agaciro

Agaciro k’umwana ni ngombwa kuko iyo ahawe umukoro akajya mu bushakshatsi akorera kuri internet, iyo arangije, buri wese aba agomba kuvuga ibyo yabonye mu ruhame ku buryo hari n’ibyo baba batasobanukiwe babaza mwarimu.

Ingendo shuri mu nganda zituma abana basobanukirwa byinshi ku mikorere y’inganda n’uburyo zikora

Ibi bigaragaza ko buri mwana afite icyo ashoboye kandi ko nabo hari icyo bungura mwarimu. Abana kandi bakora ingendoshuri barangajwe imbere n’abarimu babo kuko “Akanyoni katagurutse katamenya iyo bweze”, aha ni ho umwana amenyera ubushobozi yifitemo.

Mu kigo Kigali Greater Heights School haba komite ebyiri z’ababyeyi. Iya mbere ni iy’ubuyobozi, igizwe n’ababyeyi bafite aho bahurira n’uburezi mu kazi kabo, bafite ubunararibonye mu burezi cyangwa abahanga muri za Kaminuza. Aba ni bo ikigo gifata nk’abajyanama bagira inama ubuyobozi bw’ikigo ku cyakorwa kugira ngo uburezi burusheho kunozwa.

Komite ya kabiri itorwa n’ababyeyi, bakayihuriramo n’abarimuakaba ariyo isuzuma ibibazo by’ababyeyi, ibyifuzo byabo, ibigomba gukosorwa n’ibindi. Izi Komite zombi iyo zihuye zikora akazi gakomeye kuko zungurana ibitekerezo zikuzuzanya.

Abana bigishwa amateka y’u Rwanda; iminsi yo Kwibohora no Kwibuka bayizi neza

Mugisha avuga ko abana bigishwa amateka y’u Rwanda ku buryo iminsi yo mu gihe cyo kwibohora baba bayizi neza. Abana baba bazi neza impamvu u Rwanda rwabohowe, Abanyarwanda bakava ku ngoyi y’ubutegetsi bwarangwaga n’inzangano, ku ngoyi y’imitekerereze yakuruye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hano abana basobanurirwaga ibigize urukwavu barwirebera atari ukurubereka ku mashusho

Abana kandi bagira igihe cyo kwibuka  abazize Jenoside yakorewe Abatutsi , bita “Icyumweru cyo Kwibuka” aho abana bigishwa amavu n’amavuko ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ingaruka zayo ndetse n’ikifuzwa mu bantu.

Hari kandi umunsi abana n’abarimu bakora urugendo rwo kwibuka bafite ibyapa byamagana Jenoside n’ibindi bigaragaza ubutwari bwo kuyirwanya ku buryo n’ababona abana bari ku rugendo bamenya igikorwa barimo.

Mu kigo KGHS habaho icyumweru cyo kwibuka abana bigishwa ku mateka y’u Rwanda, bavuga ku mavu n’amavuko ya Jenoside, n’ingaruka zayo n’ikifuzwa mu bantu. Isozwa n’umunsi wateguwe bagakora urugendo  n’abarimu rwo kwibuka kandi bazi icyo bakora koko  bagenda n’ibyapa biriho ubutumwa. N’abari aho bose abaturanyi bakamenya ibikorwa.

Mugisha ashimangira amateka yigishwa abana agira ati “Abana tubigisha ubutwari, ubunyangamugayo n’ubupfura bwaranze Abanyarwa nubwo hari ababaye ibigwari bakica bagenzi babo. Abana bamenya ko hari ababaye imbarutso yo kwitangira abandi bamwe bahasiga ubuzima. Aha umwana ahitamo uwo ashaka kuba we kandi iyo yigishijwe neza ntahitamo kuba ikigwari ahubwa bahitamo ibyatuma baba intwari.”

Abana babona umwanya wo gukina

Mugisha akomeza avuga ko umwana ahitamo azi ibyo ahisemo kandi akaba azi neza ko ubutwari atari kujya ku rugamba gusa ahubwo ko no kunoza umurimo ushinzwe cyangwa inshingano zawe nabwo ari ubutwari.

Ubuyobozi bwa KGHS bufite hari ibyo busaba Abanyarwanda

Mugisha avuga ko gutegura ahazaza h’u Rwanda ruzira ubujiji n ku burez’ubukene bigomba gushingira ku burezi.

Yagize ati: “Ndabwira Abanyarwanda ko kwibuka no kwiyubaka by’ukuri ari uguharanira kurera abasigaye  cyangwa abarimo kuvuka,  kugira ngo bazabe intwari  batwaranire gukora icyatuma abandi  bamera neza. Icya kabiri ni ugushishikarira kumenya aho bajya kureresha abana babo, atari ukubigisha ubumenyi gusa kuko hari abakoze Jenoside bishe bagenzi babo kandi barabaye abahanga mu mashuri bize.”

Aha ni mu isomero aho abana batorezwa kugira umuco wo gusoma

Akomeza asaba ababyeyi kujyana abana babo mu mashuri bazi neza ko bishisha ubumuntu batarebye ngo umwana ariga gusa agatsinda. Akemeza ko bitabaye ibyo baba bagosorera mu rucaca.

Mugisha yagarutse kandi ku gituma umuntu yitwa intwari avuga ko utaba yo ukuze ahubwo bisaba uburere bw’ibanze, ati: “Dufite Perezida warezwe neza bigaragarira mu buryo ayoboye u Rwanda, abarezwe nabi nabo barigaragaje bageza aho bakora Jenoside  yakorewe Abatutsi berekanye ko nta bumuntu bari bafite.”

Yashimiye Nyakubahwa Perezida Paul Kagame kuba yorohereza abantu bose kugira ngo ufite ubushobozi abashe kubushyira mu bikorwa, kandi agahora ahwitura abantu ngo bagire uburere bwiza kandi Abanyarwanda bagakora bakigira aho gutegera amaboko amahanga.

Iyo winjira muri KGHS uba ukikijwe n’ibyapa biriho ubutumwa, impanuro, amahame byavuzwe cyangwa bikandikwa n’abanyabwenge babayeho

Mugisha yakomeje agira ati: “Politiki nziza yashyizweho ni yo yatumye dutekereza  neza dukora imishinga iduteza imbere. Leta yacu yaduhaye umutekano, dufite Leta itworohereza mu byo dukora.”

Abantu yasabye abantu gukura amaboko mu mifuka, urubyiruko rwo mbaraga zo gushyigikirwa  rugakoresha amahirwe rufite kugira ngo gihugu kirusheho kuba cyiza rwe kugisigauko rwagisanze.

Umwanditsi:

Amani Claude

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.