Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Kigali: ESSA Nyarugunga yiyemeje kurera abana bazibeshaho

Yanditswe na Amani Claude

Ku ya 09-07-2018 saa 18:12:14
ESSA Nyarugunga ikomeje kwagura inyubako zijyanye n'igishushanyo mbonera cy'Umujyi wa Kigali

Ishuri ryisumbuye ryigenga rya ESSA Nyarugunga ryiyemeje gutanga uburezi bufite ireme mu mashami azatuma abanyeshuri bayarangijemo bigirira akamaro ndetse bakakagirira n’igihugu.

ESSA Nyarugunga ikomeje kwagura inyubako zijyanye n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali

Ikerekezo gishya cya ESSA Nyarugunga kigaragaza ko iri shuri ritazatezuka kuba ikitegererezo mu gutanga ubumenyi bugamije iterambere rirambye nk’uko biri muri gahunda ya Leta y’u Rwanda ko 60% by’urubyiruko ruzaba rwiga ibijyanye n’imyuga n’ubumenyingiro bitarenze mu mwaka wa 2020.

Ishuri ESSA Nyarugunga riherereye mu Kagari ka Kamashashi, Umurenge wa Nyarugunga, Akarere ka Kicukiro ryigamo abanyeshuri 477 mu kiciro rusange n’amashami arindwi ari yo Icungamutungo (Accounting), iby’amahoteli (Hotelerie), Ubukerarugendo (Tourisme), Computer Science, HEG(History, Economics and Geography), MEG (Math, Economic and Geography) na MCE (Math Computer and Economy).

Abana bo muri ESSA Nyarugunga batozwa uburere n’ubumenyi bituma baserukana isheja ku isoko ry’umurimo

Biteganyijwe ko mu mwaka utaha muri ESSA Nyarugunga hazaba hatangijwe  amashami ya Construction (Ubwubatsi), Mecanique (Ubukanishi) na Electronique (gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga).

Umuyobozi w’iri shuri Gatari Sylvere, yabwiye Imvaho Nshya ko ESSA Nyarugunga itasigaye inyuma mu gihe Leta itekereza ku buryo abana b’u Rwanda bakwiga ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

Gatari yagize ati “Natwe ntitwasigaye inyuma mu gutekereza no gufasha Leta muri uwo murongo duhugura abana bashoboye bazakora ibijyanye na tekiniki bizabafasha mu mibereho yabo y’ahazaza bihangira imirimo bashobora no guhangana ku isoko ry’umurimo.”

Umuyobozi wa ESSA Nyarugunga Gatari Sylvere ashimangira ko nta mwana bigisha uzahombera igihugu

Abarangije muri ESSA Nyarugunga bigaragaje neza aho bakora

Gatari ahamya ko mu bushakashatsi bakoze basanze abanyeshuri barangiza muri ESSA Nyarugunga bahagaze neza ku isoko ry’umurimo kuko abakoresha babo babatangira ubuhamya bw’uko ari intangarugero mu byo bakora.

Mu mezi agera muri atanu abanyeshuri ba mbere barangije muri ESSA Nyarugunga, Ikigo cyakurikiranyi abarangije kibarura abagera kuri 400 bamaze kubona umurimo mu Mujyi wa Kigali.

Gatari ati “Twabasuye aho bakorera, abakoresha babo baduhamiriza ko abana barererwa muri ESSA Nyarugunga bahakura ubumenyi bufatika, ari na cyo twiyemeje gushyiramo imbaraga kugira ngo umwana uzajya urererwa hano  azage yifuzwa na buri wese kubera ubumenyi n’uburere azaba yaratojwe.”

Hari n’abandi benshi bakora no hanze ya Kigali, kimwe n’abarangije bagahita bakomeza kaminuza zo mu Rwanda no mu mahanga.

Kugeza ubu abanyeshuri ba ESSA Nyarugunga batsinda neza kuko mu mwaka wa 2017 batsinze ku kigero cya 91% mu bizamini bya Leta kandi riraharanira kugera ku 100% mu mwaka utaha.

Ibanga rikoreshwa mu guhora imbere mu burezi bufite ireme ni ugukoresha abarimu babifitiye ubushobozi, ibikoresho bigezweho bifasha mu myigire ndetse n’ibikorwa remezo bigendana n’isuku.

Mu rwego rwo gukomeza kunoza imikorere ubuyobozi bw’ikigo burimo gutegura uko ESSA Nyarugunga yagira ikiciro cya mbere cya Kaminuza (A1).

Mu gihe u Rwanda rwizihiza Isabukuru yo Kwibohora ku nshuro ya 24, ubuyobozi, abarimu, abakozi n’abanyeshuri ba ESSA Nyarugunga barashimira Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, Ingabo zahoze ari RPA bahamya ko imbaraga n’ubwitange bagize babizirikana.

ESSA Nyarugunga ifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri barenga 500

Inzego z’ubuyobozi zose zirashimirwa uburyo zikomeje kunga ubumwe mu guharanira ko Abanyarwanda bakwigobotora ubujiji n’ubukene; ESSA Nyarugunga yizeza Leta gufasha urubyiruko kwiga inyigisho zizatuma rwihangira imirimo, rukiteza imbere runubaka u Rwanda.

Umwanditsi:

Amani Claude

16 Comments on “Kigali: ESSA Nyarugunga yiyemeje kurera abana bazibeshaho”

  1. Mwiriwe neza!

    Ibisabwa kumunyeshuri musha, uraza gutangira my mwaka wakane?

    Ese mucumbikira abanyeshuri??

    Ibisabwa mubinyoherereze kuri email .
    murakoze

  2. hello!! ! I wouldlike to ask you the information relating to the newcomers in the 4th year. simply, school fees, matrials needed , and the way of getting uniform . so plz try to reply me.

  3. harikibazo kivangura rishingiye kumoko (abatutsi,abahutu,abanyagisenyi,abanyamutara) ibyo bituma abana barwana bitewe namoko baba bashyizemo murakoz

  4. Mwiriwe neza ? twashakaga kumenya ibisabwa kugirango mwakire umunyeshuri ugiye mumwaka wa :6, 2021_2022 , muutubwire rwose

  5. Muraho mwanyohereje ibisabwa kugirango umunyeshuri yige kukigo cyanyu, bishobotse mwanyohereza kuri email yanjye

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.