Kigali: ECASSA iriga ku kunoza serivise z’ibigo by’ubwiteganyirize

Yanditswe na admin

Ku ya 31-10-2017 saa 14:33:24
Abahagarariye ibigo by'ubwiteganyirize mu bihugu 8 bateraniye mu Rwanda (Foto; Niyonsenga S)

Inama ihurije hamwe abayobozi mu bigo by’ubwiteganyirize bw’abakozi mu bihugu 8 byo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati igamije kurebera hamwe uko imikorere y’ibi bigo yarushaho kunogera abakiliya babyo n’uko imikorere yabyo yahuzwa ku buryo abakoze muri kimwe muri ibyo bihugu  bajya bahererwa ubwiteganyirize bwabo mu kindi gihugu.

Abahagarariye ibigo by’ubwiteganyirize mu bihugu 8 bateraniye mu Rwanda (Foto; Niyonsenga S)

ECCASSA (East and Central Africa Social Security Association), ni rwo rwego rukuru ibi bigo byose byishyiriyeho, akaba ari urwego rubihuza byose mu kazi bishinzwe ko gucunga ubwiteganyirize bw’abakozi.

Asobanura intego za ECASSA, Dr Ntimarubusa Frederick, umunyamabanga mukuru wayo, yagize ati “ECASSA yashyizweho mu rwego rwo kunoza imicungire y’ibi bigega mu karere kose cyane cyane kugira ngo duhane amakuru twigisha abakozi bacunga ibyo bigega no kureba uko twarushaho gutanga serivise nziza. Kugeza ubu abantu bagera kuri 500 bamaze guhugurwa ku mikorere ya bene ibi bigega, abo bose bigishwa uko bakora neza kugira ngo abanyamuryango b’ibyo bigega babone ubwiteganyirize bwabo neza.”

Ihuriro ECCASSA rimaze imyaka 10, ryatangirijwe mu Rwanda, mu bindi abayobozi b’ibigo by’ubwiteganyirize byose bazigira mu Rwanda harimo no kureba ibyo bamaze kugeraho ndetse n’ibikeneye kongerwamo imbaraga.

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize mu Rwanda, Gatera Jonathan, yagarutse ku kibazo cyo kuba hari abakozi bakora mu bihugu bitari ibyo bakomokamo bikazabaviramo kudahabwa ubwiteganyirize bwabo mu gihe baba baramaze kuva muri ibyo bihugu nk’uko byagendekeye Abanyarwanda bakoreye mu Burundi, avuga ko izo mbogamizi na zo ziri mu zikomeje gushakirwa igisubizo kirambye.

Yagize ati “Ubu tureba ngo ese ko hari abantu bava mu gihugu kimwe bakajya gukorera mu kindi hakorwa iki kugira ngo abantu bage babona ubwiteganyirize bwabo, ibyo na byo biri mu bigenderewe bizagerwaho kugira ngo abantu bazage babona ubwiteganyirize bwabo batagombye gusubira mu kindi gihugu aho bakoreye.”

Akomeza agira ati “Twakolonijwe n’ibihugu bitandukanye, ni yo mpamvu n’amategeko atandukanye, ibyo bigatuma n’imicungire y’ibigega by’ubwiteganyirize bw’abakozi itandukanye, nk’ubu twe mu Rwanda iyo ugiye mu kiruhuko k’izabukuru uba uzi amafaranga uzahabwa, ni ukuvuga ngo ukijya mu kigega cy’ubwiteganyirize umenya amafaranga y’izabukuru uzajya uhembwa ariko mu bindi bihugu bo ntuba uzi amafaranga uzahabwa, bo biterwa n’inyungu yabonetse kuko ushyiramo amafaranga agacuruzwa noneho wajya mu kiruhuko bakareba inyungu wabonye. Ibyo rero ni byo bigishakishirizwa igisubizo ngo harebwe uko byahuzwa tukagira uburyo bumwe, ariko biri mu nzira yo gukemuka.”

Inama ya ECASSA iteranye kuva kuri uyu wa 30 Ukwakira 2017 izamara iminsi 3, ihuje ibihugu birimo u Rwanda, u Burundi, Tanzaniya, Kenya, Uganda, Zambia, Zanzibar na Sudani y’Epfo. Iyi ECASSA ihuriwemo n’ibigega 27 by’ubwiteganyirize bw’abakozi bitandukanye bitewe n’ibiri muri buri gihugu.

NIYONSENGA SCHADRACK

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.