Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

Kigali: COMESA iriga uko ikoranabuhanga ryazamura inganda

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Jun 22, 2018

Ibihugu bihuriye mu isoko rusange ry’Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA) biteraniye i Kigali, biriga uko ikoranabuhanga ryarushaho kuzamura inganda z’ibyo bihugu mu iterambere rirambye n’uruhare rw’abikorera mu kubyaza umusaruro amahirwe ari muri iryo soko.

Sandra Uwera, ukuriye akanama k’ubucuruzi muri COMESA, ubwo yafunguraga inama ku ikoranabuhanga mu nganda za Afurika

Ubwo yafunguraga ku mugaragaro iyo nama y’iminsi ibiri ya COMESA (igizwe n’ibihugu 19), ejo hashize tariki ya 21 Kamena 2018, Umuyobozi Mukuru w’Akanama ka COMESA gashinzwe ubucuruzi, Uwera Sandra, yavuze ko ubucuruzi buri hagati mu bihugu bigize COMESA buri kuri 7% by’ubucuruzi bwose ibyo bihugu bikora, ariko amasezerano aherutse gusinywa hagati y’indi miryango nka COMESA, EAC (Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba) na SADC (Umuryango w’Iterambere ry’Ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo) arimo amahirwe menshi y’umubare w’abaguzi bagera kuri miliyoni 630, bityo hagomba ubufatanye mu kubyaza uwo musaruro ayo mahirwe.

Uwera Sandra yatanze urugero nko mu buhinzi, ko Afurika igikura hanze ibiribwa byinshi bigera ku gaciro ka miliyari 35 z’amadolari y’Amerika buri mwaka, kandi ari wo mugabane wakorwaho ubuhinzi cyane, inganda  zikura hanze 88% by’ibyo zikoresha.

Yavuze ko serivisi zifite 40% by’umusaruro mbumbe w’ibihugu bigize isoko rya COMESA, nyamara serivisi zakabyajwe umusaruro mwinshi zikiri hasi n’ibyakabyajwe umusaruro bitarakorwaho.

Ati: “Ibyo byose byakemuka neza binyuze mu nzira z’ikoranabuhanga; isano iri hagati y’inganda, izitunganya umusaruro w’ibiribwa na serivisi zo mu ikoranabuhanga rikeneye kwitabwaho no gushyirwa imbere kugira ngo tuzamure urwego rwo guhangana muri Afurika”.

Umuyobozi w’akanama k’ubutegetsi ka COMESA, Dr. Amany Asfour, yavuze ko ikoranabuhanga ari ryo riyoboye ibikorwa byunguka cyane ku Isi kandi ryahindutse igikoresho mu nganda z’Afurika.

Ati “Ikibigaragaza ni uko ihuzanzira (Network) n’ikoranabuhanga (ICT) biyoboye ubukungu kandi byazamuye umusaruro no kwihangira imirimo, iterambere ry’abaturage, n’impinduramatwara mu bukungu binyuze mu kubona serivisi nkenerwa hafi, amahirwe menshi yo guhanga imirimo no guteza imbere ubucuruzi n’ibindi”.

Umujyanama w’ikigo nyafurika ‘Transform Africa”, Nsengimana Jean Philbert, yabwiye itangazamakuru ko abantu bakwiye kumva ko ibintu byose umuntu akora bigira agaciro ari uko abisangiye n’abandi, umuntu akareka kwicarana ikintu kuko ari nyiracyo nyamara kitamwinjiriza kandi ikoranabuhanga ryamufasha kwereka abandi icyo afite yakuraho inyungu.

Ati: “Uburyo turushaho kongera amakuru duhanahana, yambukiranya imipaka y’ibihugu akoresheje ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga, nk’umuyoboro mugari uca mu butaka (Optic Fiber), telefone zigendanwa, satellite n’ibindi, bimaze kugira akamaro kari hejuru ubishyira mu mafaranga y’ibyo abantu babonesha amaso”.

Yakomeje avuga ko niba isoko rimwe ry’Afurika rigomba kubaho, abantu bagomba gushyira imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga.

Muri ibi biganiro ku gukoresha ikoranabuhanga mu nganda z’Afurika, cyane nk’iziri mu bihugu bisangiye isoko rya COMESA, bagaragaje ko hakiri icyuho mu bihugu bimwe mu buryo bwo guteza imbere ikoranabuhanga ariko hari n’andi mahirwe y’ubutaka  bungana na 60% butabyazwa umusaruro kandi ikoranabuhanga ryabifashamo ba rwiyemezamirimo.