Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Kigali: Bakanguriwe kwizigamira muri ‘Ejo Heza’ birinda gusesagura

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 21-05-2019 saa 17:39:54
Abaturage b'Akarere ka Kicukiro n'abandi begereye ako karere bitabiriye icyumweru cy'umujyanama ari benshi (Foto Seziubera A)

Abaturage b’Umurenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro bashishikarijwe kwizigamira bayoboka Ikigega Ejo Heza kugira ngo birinde kwangiza no gutagaguza amafaranga bya hato na hato.

Ibyo ni bimwe mu byagarutsweho ubwo Abajyanama n’Umuyobozi b’Umujyi wa Kigali basuraga abaturage b’Akarere ka Kicukiro by’umwihariko mu murenge wa Masaka kugira ngo baganirizwe impinduka ku itegeko ry’umusoro, akamaro ko kwibumbira mu makoperative no kwizigamira ndetse n’aho igishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali kigeze.

Umwe mu bajyanama b’Umujyi wa Kigali akaba n’Umuyobozi wa Komisiyo y’imibereho myiza Me Murekatete Arlette arahamagarira abaturage kumenya kwizigamira no kubyitabira bayoboka ikigega Ejo Heza cyashyizweho na Leta.

Agira ati: “Mwizigamire mu bimina, mu bigo by’imari, mu kigega cy’ubwishingizi Ejo Heza kuko uwizigamira aba ari umunyabwenge kandi bigatuma dutera imbere.”

Me Murekatete agaragaza ko abamaze kwizigamira mu kigega cya Leta Ejo Heza bagera ku 8% abandi 92% batari bizigamira. Akomeza asobanura ko gahunda ya Ejo Heza igira uruhare mu kuzazamura igipimo cyo kwizigamira.

Me Murekatete ati: “Kwizigamira mu kigega Ejo Heza abari mu kiciro cya 1, 2 batanga amafaranga y’u Rwanda 15,000 Leta nayo ikabongereraho andi 15,000. Ibyo ubihabwa ni umaze umwaka yizigamira”.

Me Murekatete atangaza ko uri mu kiciro cya 3 we yizigamira 18,000 by’amafaranga y’u Rwanda hanyuma Leta ikamwongerera 50% by’ayo yizigamiye. Nk’uko abisobanura, iyo gahunda ya Leta yo kongerera abizigamira izamara igihe k’imyaka 3 bisobanuye ko bizageza mu 2021.

Me Murekatete akomeza avuga ko ubwo bwishingizi bunashishikarizwa abafite imyaka 50 ariko n’abandi bari hejuru y’iyo myaka bakabaye bizigamira. Yashishikarije abantu kwiyandikisha vuba kugira ngo bagere kuri ayo mahirwe Leta yashyizemo atararangira.

Ayinkamiye Jeanne, avuga ko atari asobanukiwe n’ibyiza byo kwizigamira cyane cyane ku byerekeranye n’ikigega Ejo Heza ariko agiye gutangira kubahiriza inama bagiriwe. Avuga ko yari asanzwe akorera mu bimina ariko bitewe no kuba Leta hari uburyo yashyizeho bwo kunganira uwizigamira agiye kuyoboka icyo kigega.

Meya w’Umujyi wa Kigali Rwakazina Marie Chantal asanga ibitekerezo by’abaturage ari ingenzi kandi ari ishingiro ry’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ziriho zigamije guteza imbere Umujyi wa Kigali.

Icyumweru cy’Umujyanama kizajya kiba rimwe mu mwaka, ikigamijwe ni ukugira ngo habeho guhura n’abaturage bagezweho ibyo bakorerwa kandi bahabwe umwanya wo gutanga ibyo bifuza gukorerwa kurushaho.

Hagamijwe kandi kugabanyiriza imvune abaturage basiragira mu mayira bagana inzego kandi ibibazo byabo bigeragezwe gucocwa.

Me Rutabingwa Athanase Perezida w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, atangaza ko icyumweru cy’umujyanama ari inshuro ya gatatu kibaye kandi kuri iyi nshuro insanganyamatsiko igira iti: “Ejo Heza mu mugi twifuza”.

Nk’uko abigaragaza mu bibazo 368 byakiriwe mu mwaka ushize wa 2018, ibigera kuri 91 byarakemutse, 31 byashyikirijwe inkiko, ibindi na byo bitarakemuka bisaba ingengo y’imari ibikemura, ahanini biganisha ku bikorwa nk’imiturire.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yashimye ibyo abajyanama bakora kandi abibutsa ko ari ikiraro gihuza inzego za Leta n’abaturage mu bikorwa bibateza imbere.

Umurenge wa Masaka watoranyijwe gutangirizwamo icyumweru cy’umujyanama wagaragayemo abana barangwaho imirire mibi 607, abamaze gukira ni 405 abandi bakaba bagikurikiranwa. Ni muri urwo rwego abo bana bagaburiwe ifunguro n’Abayobozi n’Abajyanama b’Uturere twose tugize Umujyi wa Kigali.

Abaturage b’Akarere ka Kicukiro n’abandi begereye ako karere bitabiriye icyumweru cy’umujyanama ari benshi (Foto Seziubera A)

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.