Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Kigali: Amavuriro yigenga afite umwanda yafunzwe

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 25-04-2019 saa 14:41:44
Muri ubwo bugenzuzi, hari aho basanze umwanda n'aho basanze imbabura ikoreshwa mu gikoni ari yo yifashishwa mu gusukura ibikoresho byo kwa muganga (Foto RIB)

Amwe mu mavuriro yigenga (clinics) akorera mu Mujyi wa Kigali, yafunzwe azira gukora mu buryo butemewe no gutangira serivisi ahantu hadafite isuku.

Ni umukwabu wabaye kuri uyu wa 25 Mata 2019, aho RIB na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) bagenzuye imitangire ya serivisi mu mavuriro yigenga.

RIB ntiyatangaje umubare w’amavuliro yafunzwe, ariko yavuze ko wasangaga harimo ayafite ibintu byarengeje igihe, ibitujuje ubuziranenge n’andi yakoraga nta ruhushya ruyemerera gukora iyo mirimo.

Hari kandi n’andi basangaga abakozi bayo batujuje ibyangombwa by’amashuri ajyanye n’ibyo bakora, isuku nke, imiti yarengeje igihe ibikoresho bitameze neza bigenewe gukora umurimo runaka, gutangira serivisi runaka ahatabugenewe; birimo n’aho basanze amavuriro amwe akura amenyo andi agakuriramo inda abagore n’abakobwa bitemewe no kunyereza imisoro.

Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste, yaburiye ibindi bigo bitanga serivisi z’ubuzima kwirinda kugwa mu makosa nk’ayo arimo gukora mu buryo bwa forode, guhimba ibyangombwa, kunyereza imisoro n’ibindi kuko bihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

Akomeza agira ati “RIB irakangurira abaturage kubanza gushishoza ku ho bagiye kwaka serivisi z’ubuzima, bagatanga amakuru ku gihe ku ho baketse imitangire ya serivisi itanoze kuko bafite uburenganzira bwo guhabwa serivisi yujuje ubuziranenge.”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubuvuzi muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Muvunyi Zubber, yavuze ko kutagira iby’ibanze mu gutanga serivisi z’ubuzima byashyira ubuzima bw’abantu benshi mu kaga bashaka serivisi z’ubuzima.

Ati “Tugiye gukomeza ubu bugenzuzi kugira ngo tugere mu gihugu hose; turasaba abatanga serivisi z’ubuzima bose gushaka ibyangombwa nkenerwa kugira ngo babone gutanga serivisi cyangwa se bagafunga ibikorwa byabo.”

Mu bugenzuzi basanze kandi hari aho Imbabura zitekeshwa mu gikoni zifashishwa mu gusukura ibikoresho byo kwa muganga mu buryo bwo kubicanira kandi hari uburyo bwihariye bikorwa kwa muganga, ahandi bakikijwe n’umwanda mwinshi.

Muri ubwo bugenzuzi, hari aho basanze umwanda n’aho basanze imbabura ikoreshwa mu gikoni ari yo yifashishwa mu gusukura ibikoresho byo kwa muganga (Foto RIB)

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.