Kigali: Amasezerano y’isoko rusange, Afurika nshya

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya Mar 21, 2018

Uyu munsi ku wa 21 Werurwe 2018, ni umunsi w’amateka ku mugabane w’Afurika, umunsi ugaragaza Afurika nshya, umunsi abakuru b’ibihugu na za Guverinoma muri Afurika bashyirira i Kigali umukono ku masezerano y’isoko rusange ry’Umugabane w’Afurika.

Amb. Nduhungirehe Olivier, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba

Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, AU, washyizeho gahunda zitandukanye zigamije iterambere ry’Afurika. Hashyizweho politiki y’ibigo bigamije iterambere rirambye, kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi, kongera umubare w’abagana amasoko no gucunga ibidukikije n’umutungo kamere.

Muri rusange Afurika igizwe na 60% by’ubutaka buhingwa, abakora umwuga w’ubuhinzi ni 70% mu gihe ibihingwa byoherezwa hanze y’uyu mugabane bingana na 10%.

Inyandiko z’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe zigaragaza ko ubuhinzi bwo muri Afurika butanga umusaruro muke kubera ko nta shoramari rirabujyamo neza, ibibazo bituma umugore atagera ku ifaranga rimufasha gutangiza imishinga y’ubuhinzi bumubyarira inyungu ndetse hakiyongera ibibazo by’inzara yagiye irangwa mu bice bigize Isi by’umwihariko ku mugabane w’Afurika.

Inama y’abakuru b’ibihugu biri mu muryango w’Afurika Yunze Ubumwe yatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, irarangira hashyizwe umukono ku masezerano yo guhuza isoko rimwe ry’Afurika, ibi bikazafasha uyu mugabane guteza imbere ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu by’Afurika bukava kuri 15% bukarenga 50%, umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi uziyongera ndetse n’uwoherezwa hanze y’Afurika na wo uve ku 10% uzamuke.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba Amb. Nduhungirehe Olivier, atangaza ko guhuza isoko rimwe muri ari Afurika ari ikintu gikomeye.

Nu kiganiro n’Imvaho Nshya yagize ati “Iyi nama izatanga umusaruro mwinshi cyane. Amasezerano yo guhuza isoko rimwe no kugirana ubucuruzi hagati y’ibihugu by’Afurika, ni ikintu gikomeye cyane kuko usanga hakiri imbogamizi hagati y’abanyafurika, izo mbogamizi rero zikaba zigiye gukurwaho.”

Avuga ko mu 2015 mu kwezi kwa Kamena hari imiryango itatu iharanira iterambere ry’uturere yishyize hamwe (SADC, EAC na COMESA) ishyiraho icyo yise isoko rimwe hagati y’iyo miryango.

Nyamara ariko yongeraho ko iby’iryo soko byahindutse kuko uyu munsi ku wa Gatatu hatangiye inama y’abakuru b’ibihugu yo gushyiraho isoko rihuriweho n’ibihugu by’Afurika. Ati “Turizera ko iki kintu kizateza imbere ubucuruzi bw’Afurika, ubuhahirane hagati y’abanyafurika ni cyo kintu twifuza kandi turizera ko tuzabigeraho.”

Amb. Nduhungirehe ashimangira ko ubuhangange no gukomera ku isoko rigiye guhurirwaho n’ibihugu by’Afurika, bigiye gutangira kugaragara nyuma yo gushyira umukono kuri ayo masezerano.

Ati “Inyungu yabyo ni ukuba umwe, dufite ubutaka bwera, umutungo kamere, urubyiruko rufite ingufu kandi rurimo kwiga kurushaho, turi umugabane ufite ingufu. Uko mbibona amasezerano yo gushyiraho isoko rimwe, ni ikintu gikomeye kuko bizatuma Afurika iba umugabane ufite ingufu mu ruhando mpuzamahanga, twongere ubumenyi, n’ingufu za politiki mu ruhando mpuzamahanga.”

U Rwanda rwakuyeho viza

Amb. Nduhungirehe avuga ko u Rwanda ari cyo gihugu cya mbere cyakuyeho viza kubera impamvu nyinshi ariko ngo iy’ibanze ni indangagaciro ziranga Abanyarwanda nko kugira urugwiro.

Ati “Twe turavuga tuti igihugu cyacu ni igihugu kidaheza umunyamahanga, twabanje gufungurira amarembo abanyafurika noneho dufungurira amarembo n’abaturage b’Isi yose, ngira ngo hari ibindi bihugu byatangiye gutyo ku banyafurika nka Ghana, turakeka ko n’ibindi bizakurikiraho.

Muri rusange ni ukuza abantu batagombye gusaba viza ariko bizanageza n’igihe iyo viza y’uwinjiye muri Afurika ikurweho, umunyafurika akagenda afite icyangombwa k’igihugu ke atagombye gusaba viza.”

Perezida Kagame ayoboye AU mu gihe kiza

Amb. Nduhungirehe asobanura ko Perezida Paul Kagame akaba n’Umukuru w’Umuryango w’ Afurika Yunze Ubumwe, azayobora uyu muryango manda imwe ariko ngo ntawavuga ko yahindura ibintu byinshi muri uwo mwaka umwe gusa, ariko agashimangira ko ayoboye mu gihe kiza.

Ati “Ikintu kiza gihari ni uko Perezida Paul Kagame ayoboye AU mu gihe hari ibyemezo bikomeye birimo bifatwa nko guhuza isoko rimwe ry’Afurika, kugira ikirere kimwe kugira ngo ubwikorezi bwo mu kirere bworohe hagati y’igihugu, ndetse na ririya vugurura ry’Afurika Perezida ayoboye harimo kwigenga ku ifaranga (imari).

Iyo urebye ibikorwa by’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe bishyigikirwa ku kigereranyo cya 75% n’abaterankunga, icyo twifuza ni ugushyiraho uriya musoro wa 0,2% ku bitumizwa mu mahanga, muri Afurika kugira ngo bidufashe kwigenga ku ngengo y’imari. Ibyo ni byo bituma tugira ubwigenge mu mikorere yacu tutagendera ku byo amahanga atubwirije.”

Perezida Paul Kagame ufite inshingano zo kuba Perezida w’Afurika Yunze Ubumwe, no kuyobora ivugurura rya AU, azakomeza uyu mwaka nk’umuyobozi w’uyu muryango, ariko nyuma yaho nk’Umukuru w’Igihugu wagaragaje imiyoborere myiza muri Afurika, azakomeza kugira uruhare mu ivurura ry’uyu muryango.

Inama y’Abakuru b’ibihugu by’Afurika yatangiye none ku wa Gatatu ije ikurikiye inama yabaye ku wa Mbere tariki ya 19 Werurwe 2018, ikaba yarahuje abaminisitiri bayoboye za Minisiteri z’Ububanyi n’Amahanga mu bihugu byabo. Inakurikiye kandi inama iherutse guhuza abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, yabereye i Kigali ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.