Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Kigali: Akora ibicanwa bigezweho mu ibarizo rifatwa nk’umwanda

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 24-09-2021 saa 18:38:21

Mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga nyinshi mu kunoza isuku no kurengera ibidukikije, n’abashoramari batangiye kubona amahirwe yo gukorera mu cyerekezo cyo gushakira abaturarwanda ubuzima bworoshye kandi butarimo ingorane z’ubuzima cyangwa kwangiza ibidukikije.

Munyarubuga Javan ni Umunyarwanda washoye akayabo k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 300 mu kuzanira Abanyarwanda agashya kabyaza inyungu ibarizo ryabonwaga nk’umwanda rikavamo ibicanwa bigezweho byitwa “briquettes” bisimbura amakara, biramba kandi bihendukiye buri wese wakwifuza kubikoresha.

Munyarubuga ni we washinze akaba n’Umuyobozi w’Ikigo gishya cyitwa OAK Investment kimaze amezi agera kuri atatu, kikaba gikorera mu Mudugudu w’Akamashinge, Akagari ka Nyarufunzo, Umurenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge.

Avuga ko mu gihe hari abantu bafata ibarizo nk’umwanda, ku buryo iyo ritabonye abarikoresha mu gutwika amatafari cyangwa mu bworozi bw’inkoko rishobora gutwikwa, kuri ubu uruganda yashinze rwaguye amahirwe yo kubyaza umusaruro iryo barizo mu buryo bukumira ko abantu bajya batema ibiti bitarera, kandi ibyeze bitanga ibarizo rivamo amakara agezweho.

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, Munyarubuga yavuze ko igitekerezo cyo gukora uru ruganda cyakomotse ku gukora ubucuruzi bubungabunga ibidukikije cyane ko ari bwo bukenewe mu Isi ya none hagamijwe kurengera ubuzima bw’abantu n’ubw’urusobe rw’ibinyabuzima muri rusange.

Ati: “Urabona iri barizo ryitwaga umwanda nta gaciro ryongerwaga, twagize igitekerezo ko twaryongeramo agaciro tukaribyaza ibicanwa kandi birengera ibidukikije. Twe twagize igitekerezo cy’uko iki bitaga umwanda twakibyaza umusaruro, tukongeramo agaciro tukabona amakara kandi tukarengera ibidukikije, bya biti byatemwaga biteze tukabireka bigakura nk’uko Leta ibibungabunga, noneho ibyo byeze bigasarurwa bikavamo imbaho natwe tukabonamo ibikoresho fatizo dukoramo aya makara.”

Uruganda rwatanze imirimo ndetse ruba n’isoko y’ubukungu

Munyarubuga yavuze ko uretse kuba ishoramari rizanye impinduka mu kunoza ibicanwa no kurengera ibidukikije, rwanabaye isoko y’imirimo ku Banyarwanda batandukanye. Kuri ubu mu ruganda ubwaro hakoramo abakozi 15 bahoraho mu gihe cyo ku manywa, ndetse hari gahunda ko mu gihe akazi kazaba kiyongereye hazaza n’abandi 15 bakora mu ijoro.

Kuri ubu ibarizo ryafatwaga nk’imyanda riravamo ibicanwa by’agaciro

Abo bakozi bahabwa ibyangombwa byose bigenerwa umukozi ndetse bakagaburirwa aho bakorera ku kazi.

Hari n’abandi bakozi 15 bakorera mu Gakiriro ka Gisozi birirwa bakusanya ibarizo ryo muri Koperative ya ADARWA yagiranye amasezerano y’igihe kirekire n’iki kigo.

Munyarubuga ati: “Hano dukoresha abakozi 15 bahoraho, duteganya ko dutangiye gukora na nijoro twasimbura hakaza indi kipe ya 15 bakaba 30. Isoko kugeza ubu dufite icyizere kuko dukurikije abadusura, ibigo by’amashuri byatangiye gukora commande (gutumiza) ku buryo twizeye isoko ko rizaboneka. “

Uru ruganda rufite ubushobozi bwo gukora “briquettes” zingana na toni ziri hagati ya 30 na 40 ku munsi. Munyarubuga avuga ko uwashaka gukorana na bo afite ibarizo agurisha ahawe ikaze, cyane ko ari imari ishyushye kuri bo.

Izi “briquettes” zigurishwa ku kilo kigura amafaranga y’u Rwanda 250. Uyu mushoramari avuga ko yazanye n’imbabura za rondereza zakorewe mu Bushinwa zirondereza ibyo bicanwa kurusha izisanzwe.

Ku muntu ubyifuza iki kigo ngo kinamufasha kubaka amashyiga agezweho akoresha mu gutekesha aya makara agezweho. Ni umushinga watangiriye mu Mujyi wa Kigali ariko uteganya kwagukira mu Gihugu cyane cyane ahakunze kuboneka ibarizo ryinshi riva mu dukiriro n’ahandi hakorerwa ibikorwa by’ububaji.

Abakoresheje ibi bicanwa barabivuga imyato, bagashimangira ko ntaho bihuriye n’inkwi zisanzwe kuko zo zizana n”ingorane nyinshi.

Nyirambarushimana utuye mu Kagari gakoreramo uru ruganda, yagize ati: “Nkoresha briquette nkitemberera nkagenda ngakora ibyo ndimo gukora nkagaruka nje kureba aho bigeze nta kibazo bitera. Amasaha abiri ibishyimbo byumye biba bihiye, kandi biba bihiye vuba ugereranyije n’igihe bitwara ku nkwi zisanzwe bisaba ko uzikoresha mu mwanya munini.”

Uwimana Jeanne na we yongeyeho ati: “Byarangoraga kubona inkwi zo gutekesha kandi byasohoraga imyotsi nyinshi. ariko ubu mfite n’imbabura nshya ibintu byaroroshye.”

Ikigo OAK Investment gifite gahunda yo kugera ku ngo zisaga 100,000 mu mwaka utaha.

Imbabura zigezweho zirondereza ibizanwa na zo ziboneka kuri OAK Investment
Munyarubuga washoye imari mu ruganda rukora ibicanwa bitangiza ibidukikije

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.