Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
24°C
 

Kigali: Aborozi bashimiwe kwita ku nka zitanga umukamo

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Jul 6, 2018

Urugaga rw’Abavuzi b’amatungo mu Rwanda (RCVD) rufatanyije n’Umuryango ‘Send a Cow’ rwahembye aborozi bane b’inka zitanga umukamo babaye indashyikirwa mu kugwiza umukamo w’amata, rusaba abandi borozi guharanira kongera umukamo bita ku matungo yabo mu buryo bugezweho bakamenya ko inka ifatwa neza nk’uko umuntu afatwa neza.

Dusabe Domina, yavuze ko inka ye asanzwe ayikama litiro 40 ku munsi abikesha kuyitaho neza (Foto Mutungirehe S)

Umuhango wo guhemba aba borozi wabereye ku kibuga k’imurikabikorwa cyo ku Mulindi mu karere ka Gasabo aho aborozi bateranyirije inka, bahigana gukama n’ingoga, nyuma bashimirwa kwita ku nka neza hagamijwe kongera umukamo.

Umuyobozi wungirije mu Kigo k’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) Dr. Uwitunze Solange, yavuze ko guhemba abo borozi bigamije kubashimira kwita ku nka zabo no gusaba abandi kongera umukamo bita ku nka neza.

Ati “Igikorwa cyo kureba inka uko zirushanwa umukamo kigamije gushishikariza aborozi kugaburira inka zabo neza, no kuzirinda indwara kugira ngo bigaragare ko abantu bashobora gukora ubworozi bwunguka bityo abantu bakaba bakora ubucuruzi bushingiye ku mata”.

Yakomeje avuga ko aborozi bakwiye kumenya ko uko umuntu yitabwaho ari nako itungo rye cyane inka ryitabwaho.

Ati “Inama twabagira, ubundi inka ni nk’abantu; ik’ingenzi ni uko zigomba kurara heza, zikagaburirwa neza, zikabona ubwatsi buhagije, zikabona imyunyu ngugu, amazi, zarangiza bakazirinda indwara bakazigirira n’isuku”.

Umworozi Dusabe Domina, ufite inka y’imbyeyi yo mu bwoko bwa “Jersey&Friesian” ku kigero cya 50%, yahize izindi mu kugira umukamo utubutse aho yakamwe litiro 38 mu gihe iyakurikiyeho yakamwe litiro 28.

Dusabe yavuze ko ubusanzwe inka ye ayikama litiro 40 ku munsi, kandi ayifashe neza kuko imaze kumugeza kuri byinshi mu kwiteza imbere.

Abandi borozi bashimwe Umuryango “Send a Cow” wahembye ni Ngendahayo Jean Damascene, Nshimiyimana Jean Bosco na Nyumbayire Celestin.

Umuyobozi wungirije mu Kigo k’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) Dr. Uwitunze Solange, yavuze ko icyo kigo gifite gahunda yo gutera intanga inka zisanzwe za Kinyarwanda, kugira ngo zibashe kongera umukamo kandi zishimirwa ko zibasha kurwanya indwara zimwe na zimwe z’ibyorezo kurusha izindi.

Ati “Ubu turimo gushaka ko aborozi bacu bakora ubworozi bwunguka; hirya no hino twatangiye gushyiraho ibikumba rusange, gutera intanga ndetse twatangiye no gushyiraho amakusanyirizo y’amata kugira ngo dufashe aborozi kubona isoko ry’amata yabo ndetse bibatere imbaraga zo gukora ubworozi bufite ikerekezo kandi bwunguka”.

Mu bihembo aborozi bahawe, birimo igicuba, imiti y’inzoka z’inka, imyunyu ngugu, ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu kwita ku mata n’ubuziranenge bwayo n’ibindi umworozi akenera.