Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Kigali: Abikorera bashimirwa gutanga akazi ku rubyiruko

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya Apr 18, 2018

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali n’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Iterambere, RDB, bashimye Urugaga rw’abikorera, PSF, ko batanga akazi ku rubyiruko. Urugaga rw’abikorera rukaba rumaze gushyira miliyari 80 mu bikorwa by’ubuhinzi, ubworozi, ibikorwaremezo no mu bindi hagamijwe guteza imbere ubukungu bw’igihugu.

Ibi byagarutsweho ejo hashize mu nama yari yahuje izo nzego, ubwo Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza, Muhongerwa Patricie, yavuze ko uburyo abikorera bafasha Umujyi wa Kigali batanga akazi ku batagafite ari byiza kuko bituma Kigali ibaho itekanye kurushaho.

Abashoramari batandukanye bakurikirana ibiganiro (Foto Gisubizo G)

Ati “Uburyo mutanga akazi ku rubyiruko rwacu no ku barangije kwiga, ubufatanye n’inzego zanyu nyinshi mu gutanga akazi ku batagafite mu Mujyi wa Kigali ni byiza cyane. Iyo tubona urubyiruko rwacu rubona akazi kandi ari mwe mubikoze bidufasha kugira umutekano ukomeye kandi urambye. Iyo abadafite akazi bamaze kuba benshi havuka ibindi bintu ariko ubu umujyi uratekanye kubera mwebwe”.

Mark Nkurunziza ushinzwe imari mu Kigo k’Igihugu gishinzwe Iterambere, RDB, avuga ko u Rwanda ruri mu bihugu 50 ku Isi, rukaba ku isonga muri Afurika y’Iburasirazuba mu korohereza ubucuruzi. Ibi byose ngo bigerwaho kubera gufatanya n’abikorera.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza, Muhongerwa Patricie (uwa 2 uturutse ibumoso) n’abandi bafatanyaga gusubiza ibibazo (Foto Gisubizo G.)

Asobanura ko Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbere gukorana n’abashoramari bo mu gihugu, ishyiraho ingamba n’izindi mpinduka kugira ngo ubucuruzi mu Rwanda bukomeze kuzamuka.

Ati “Izindi mpinduka zashyizweho na Banki y’Isi, aho u Rwanda rwakoze impinduka 52, rukaba ari rwo rwakoze impinduka nyinshi muri iyi myaka 15 ishize. Ishoramari ryakorewe hano mu Mujyi wa Kigali, twasesenguye imibare dusanga 51% yaraturutse mu bashoramari bo mu gihugu, 42% baturutse mu mahanga, 7% ni abagiye bafatanya by’umwihariko abo mu Rwanda bagafatanya n’abo hanze.”

Akomeza avuga ko muri iyo mibare, inganda zo mu Mujyi wa Kigali ikabakaba 26%, hagakurikiraho serivisi 18% ndetse n’ubukerarugendo 17%. Ati “Tuzakomeza gukorana bya hafi kugira ngo tuzamure ubukungu bw’u Rwanda no guhiganwa n’ibindi bihugu ku Isi. Leta yiyemeje gukorana n’abikorera mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu.”

Urugaga rw’Abikorera, PSF, rutangaza ko ruzakomeza guharanira ko ubukungu bw’igihugu butera imbere no gushora imari ahashobora gutuma abaza mu Rwanda barushaho kuruhuka neza no guha akazi abenegihugu. Kuva PSF yashingwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, imaze gushora imari ingana na miliyari 80 mu buhinzi, mu bworozi no mu bindi byatumye urubyiruko rubona akazi.