Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Kigali: Abayobozi b’amakoperative y’abahinzi n’aborozi  barongererwa ubumenyi

Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Ku ya Feb 27, 2018

Mu kigo Iwacu ku   Kabusunzu (RICEM) ku Kimisagara mu Mujyi wa Kigali kuva ku ya 26 Gashyantare kugeza ku ya 1 Werurwe 2018 harimo kuba amahugurwa ahabwa aborozi n’abahinzi baturutse mu makoperative 100 yo hirya no hino mu gihugu.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Amakoperative mu Rwanda Katabarwa Augustin

Katabarwa Augustin uyobora urugaga rw’amakoperative mu Rwanda ( NCCR) yatangarije Imvaho Nshya ko ayo mahugurwa ari no  mu rwego rwo gusuzuma imikorere y’amakoperative ku rwego rw’Afurika akaba abereye mu Rwanda nyuma y’uko yari yarabereye mu bihugu nka Ethiopia, Malawi, Madagascar, Uganda na Senegal.

Yavuze ko kandi uyu mwaka u Rwanda ari rwo rwatoranyijwe kugira ngo ruberemo ayo mahugurwa anoza imiyoborere mu makoperative.

Umushinga witwa Land O’ Lakes uterwa inkunga na USAID, Katabarwa kandi yavuze ko ari umufatanyabikorwa w’Urugaga rw’amakoperative  gusa ngo hari n’indi.

Nzakunda Joseph, Umuyobozi w’agateganyo uyobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa cyatangizwaga yavuze ko ayo mahugurwa ari ingenzi kandi ari ingirakamaro ku bayitabiriye.

Nubwo hatangiriwe ku bayobozi b’amakoperative akora ubuhinzi n’ubworozi avuga ko ari nk’intangiriro  n’abandi bashobora kuzagerwaho igihe nikigera.

Kuba abayobozi ari bo by’umwihariko  barimo guhugurwa yavuze ko ari uko iyo koperative ifite ubuyobozi bwiza ishobora gutera imbere amafaranga bungutse  bakayakoresha n’ibindi bikorwa  bikomeza kubateza imbere.

Yagize ati Aya mahugurwa azabafasha kugira ngo babashe kuyobora neza amakoperative basanzwe bayobora”.

Yashimangiye kandi ko iyo koperative iyobowe neza n’imicungire yayo irushaho kugenda neza, kandi ubuyobozi iyo budakora neza n’imicungire ipfa.

Mukangiruwonsanga Agnes waturutse mu karere ka Gicumbi, ubarizwa muri koperative y’aborozi yitwa IYAKIBU yavuze ko   ayo mahugurwa azakuramo ingamba nyinshi zizabafasha gutera imbere muri koperative abamo.

Nsengiyaremye Céléstin uhinga imyubati ubarizwa muri koperative ya Terimbere muhinzi  yo mu karere ka Kamonyi na we yavuze ko afite ikizere ko hari ibyo azungukira muri ayo mahugurwa azageza ku bo ayobora.

Gian Nicola Francesconi ukora mu mushinga witwa CTA ishami ry’Umuryango w’Ibihugu byunze ubumwe bw’u Burayi rishinzwe ibijyanye n’ubuhinzi rifite ikicaro mu Buholani yavuze  ko mu myaka ine yashize ari bwo biyemeje gutangiza uwo mushinga wo gutanga amahugurwa muri Afurika. Kuva batangira yavuze ko aya mahugurwa arimo kubera i Kigali ari ku nshuro ya 9.

Intego yabo yavuze ko ari ukugira ngo bahugure amakoperative arusheho gukora neza kandi habeho  guhatana mu mikorere  hagati y’amakoperative yo mu bihugu by’Afurika.

Aho bagiye batanga ayo mahugurwa yavuze ko hari umusaruro arimo gutanga.