Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Kigali: Abatuye ku misozi ihanamye bagiye kuzimurwa

Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE

Ku ya Jul 16, 2018

Umuyobozi ushinzwe imiturire n’imyubakire mu Mujyi wa Kigali Eng. Mugisha Fred, asanga imiturire inoze muri uyu mugi ari inzira inoze ndetse n’igisubizo kirambye  cyo kugera ku mibereho myiza y’umuturage ari na yo mpamvu hari gahunda yo kwimura abatuye mu misozi ihanamye.

Eng Fred Mugisha umuyobozi w’ishami ry’imiturire n’imyubakire mu mujyi wa Kigali.

Eng. Mugisha avuga ko kuri ubu Leta ishyize imbaraga cyane  ku bantu  batuye ku misozi ihanamye, n’abatuye ahamaze kugaragaza ibimenyetso by’uko imvura ije ishobora kubasenyera,  benshi ngo  ni abo ku musozi wa Rebero, Mont Kigali  na Jari bazimurwa mu myaka ine iri imbere.

Ngo ni imiryango hafi 14 000 bigaragara yuko batuye mu manegeka igomba kuzaba yimuwe nibura muri iyo myaka ine.

Yagize ati: “Uburyo bwo kuzabimura ni inyigo ikirimo gukorwa kugira ngo harebwe uburyo bashobora kwimurwa budahenze kandi bwiza butuma ubuzima bwabo buva mu kaga, byaba ari ukubimura bakubakirwa amazu bagatuzwa neza ahantu hari ibikorwa remezo birambye, bagatura batekanye”.

Kuba Kigali atariwo mugi wonyine uri mu misozi, hakaba hari abibaza niba nta tekiniki zo gutura mu buhaname ziriho, Eng. Mugisha yagize icyo abivugaho.

Ati: “Ni byo koko hari imwe mu migi ituye ku buhaname budakabije ariko kuri twe aho kugira ngo umuturage age gutura ku buhaname bukabije kandi tugifite ahagomba guturwa nta mpamvu y’uko atura ahatakabaye haturwa. Dufite ahantu henshi igishushanyombonera cyagaragaje ko hagomba guturwa ahubwo aho hahanamye nihaterwe  amashyamba nayo afitiye igihugu akamaro”.

Mu birebana no kubimura ngo bazahera ku bababaye kurusha abandi. Ati “Nk’ubu mu mvura ishize hari abo imvura yatwariye ibikoni, yenda inzu irasigara ariko icyatwaye igikoni umwaka utaha ntawamenya. Ibyo ni ibimenyetso Leta igenda ishingiraho igira iti biragaragaye ko aba ng’aba bababaye kurusha abandi”.

Kugeza ubu ngo abari kurebwaho ni abari mu kaga kurusha abandi, uburyo bwo kubatuza ngo biracyari mu mbanzirizamushinga.

Ati: “Kugeza ubu, uburyo bwiza  bwo kubatuza bigenda bigaragara ko ari uburyo bwo kwimura umuntu ukamushyira mu nzu ntumwimure ngo utume ajya ahandi hatemewe”.

Asaba Abanyakigali  guhindura  imyumvire bakumva ko batazakomeza gutura nkuko kera baturaga  mu gipangu nubwo  hari aho byemewe ahubwo ngo  biturutse ku bwiyongere bw’abaturage, ngo  nta bwo  abantu bakomeza gutura mu nzu zo hasi ahubwo abantu bakwiye gutura bajya ejuru na bo babyaye bagakurikiraho kuko ikirere cyo nta kibazo gifite. Yishimira ko  imyumvire itangiye guhinduka.

Ingamba zirashyirwa ku kugera ku miturire inoze

Bamwe mu baturage batuye Umujyi wa Kigali barashima  ikerekezo k’igihugu aho Leta y’u Rwanda  yitaye ku miturire kugira ngo buri munyarwanda wese agere ku mibereho myiza.

Mukanyamibwa Petronille, atuye mu murenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge ashima uburyo abayobozi batahwemye kubaba hafi mu minsi ishize ubwo bari bugarijwe n’ibiza.

Ndahayo Bosco utuye mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro yashimiye  Leta uburyo yabashije kwereka abaturage ahantu hose hatemewe kandi hari amanegeka ngo bimufasha kumenya aho yagura hazima adahuzaguritse.

Gutura mu manegeka ntibiboneshwa ijisho

Eng. Mugisha asobanura ko gutura mu manegeka bitaboneshwa amaso. Yagize ati: “Umuntu utuye mu manegeka ni  umuntu utuye ahantu hari ubuhaname bukabije burenga kuri 40%, nta bwo burebeshwa amaso hari ibikoresho bihareba bikerekana ko aho hantu hadakwiye guturwa”.

Akomeza agira ati: “No ku gishushanyombonera aho hantu twaraharinze, hagomba guterwa ishyamba, bityo, hakarinda isuri isanga abatuye neza hasi. Ahandi hakabiri ni abantu batuye mu bishanga kuko iyo amazi  aturutse hejuru abasanga  akabuzurana rimwe na rimwe agatwara n’ubuzima bwabo, abandi batuye mu nkengero za ruhurura ishobora kuzura igateza ubuzima bwabo mu kaga.

Eng. Mugisha avuga ko hari metero bemera mu birebana no guturira ruhurura.

Yagize ati: “Hari metero twemera, umuntu utuye ku nkengero za ruhurura ature byibura kuri metero 20, atari ibyo aba atuye mu manegeka, hagati ye na ruhurura hagomba kubamo metero 20 bitabaye ibyo aba ari mu manegeka.”

Yakomeje avuga ko Umujyi wa Kigali wafashe ingamba zikomeye mu birebana n’imyubakire za ruhurura.

Yagize ati: “Kuri ubu ruhurura nshyashya turimo gukora twibanda kuri za metero zemewe”.

Ku birebana n’abatari kuri metero zemewe, Eng Mugisha avuga ko bazishyurwa bakajyanwa gutuzwa mu midugudu y’ikitegererezo ahantu heza aho bari bari hagaterwa ibiti.

Ku birebana n’ingamba  Umujyi wa Kigali wakoze kugira ngo abantu batuye mu manegeka bavemo,  Eng Mugisha yabigarutseho. Ati: “Icya mbere twakoze ni ukumenyekanisha amanegeka  kuko  rimwe na rimwe hari ubwo umuturage  aba atazi ko ari mu manegeka kandi koko byaragaragaye aho twashyiragaho ku nzu ye ikimenyetso gitukura bakunze kwita towa agatungurwa kuba na we atuye mu manegeka”.

Avuga ko icyo kimenyetso bashyiragaho kugira ngo nibura buri muntu wese ujya gukodesha, nujya kugura amenye aho agiye, nahasanga cya kimenyetso ahamenye kuko ubusanzwe ntihapimishwa ijisho.

Ati “Kumenyekanisha bwa mbere ni uko buri muturage wese ku bufatanye n’inzego z’ibanze buri nzu yose iri mu manegeka ifite ikimenyetso. Ni ukuvuga ngo ugiye ahantu ugasanga hari ikimenyetso ku nzu ntakwirirwa wigora, ushobora kureba imiterere ukavuga ngo aha hantu harahanamye, cyangwa uti ni mu gishanga cyangwa ugasanga ari ku nkengero za ruhurura. Kuba hari zimwe mu nzu ziriho ibyo bimenyetso zegereye umuhanda, nta ruhurura ihari, nta gishanga nta n’ubuhaname”.

Uretse aha ngo hari na none amazu yegereye imihanda nayo yashyizweho ibimenyetso atari uko ziri mu manegeka ahubwo kubera biteganyijwe ko umuhanda uzaguka. Aba ngo baba bazishyurwa bakahava kugira ngo umuhanda waguke.