Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
27°C
 

Kigali: Abaperezida 26 bazitabira  inama idasanzwe ya AU

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya 14-03-2018 saa 07:01:31
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n’Ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, Louise Mushikiwabo, mu kiganiro n'Abanyamakuru (Foto James R.)

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda,  Mushikiwabo Louise, yatangaje ko abakuru b’ibihugu bagera kuri 26 bo ku mugabane w’Afurika, ari bo bamaze  kwemeza ko bitegura kuza i Kigali guhera ku ya 21 Werurwe 2018, mu nama idasanzwe y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, Louise Mushikiwabo, mu kiganiro n’Abanyamakuru (Foto James R.)

Minisitiri Mushikiwabo  yabivugiye  i Kigali ejo hashize ku wa kabiri, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru. Avuga ko mu byo aba bakuru b’ibihugu bazakora harimo ishyirwaho ry’amasezerano ashyiraho isoko rusange mu bihugu by’Afurika,   rizagira uruhare mu iterambere ry’ubukungu ku baturage b’Afurika.

Mushikiwabo Louise asanga ari amahiwe akomeye, kuko hazemezwa,  hashyirweho umukono ku masezerano yemeza isoko ryagutse ry’umugabane w’Afurika, hakurwaho zimwe mu nzitizi zituma ibihugu by’Afurika bidashobora guhahirana uko bikwiye.

Akomeza agira ati «Ni inama izemeza imwe mu myanzuro  yafatiwe mu nama iherutse kubera i Addis Abeba, aho ibihugu bisangira isoko rimwe ryo mu kirere, aho iby’icyo gikorwa byashinzwe Perezida wa Nijeri, utegerejwe mu Rwanda vuba aha, nkuko umukuru w’u Rwanda we yashinzwe gukurikirana iby’amavugurura muri AU.

Hari ikizere ko  by’umwihariko ku isoko  ibihugu by’Afurika bisangiye  u Rwanda ruzahungukira byinshi kimwe n’abaturage  bo mu bindi bihugu by’Afurika haba mu rwego  rw’ubucuruzi, ishoramari, ubukerarugendo n’ibindi ».

Iyo  nama izabanzirizwa n’indi yo ku wa 20 Werurwe 2018 izahuza abacuruzi bakomeye n’abayobozi batandukanye b’ibihugu by’Afurika,   ni muri urwo rwego, abatuye Kigali basabwa kwihangana kuko inama zirimo abakuru b’ibihugu benshi  bisaba umutekano no kwita ku bashyitsi no kubakira neza, ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali, Guverinoma izatangira gutanga amakuru ajyanye no gufunga imihanda, ku buryo abatuye uyu mugi n’abawugenda bazabasha gukora gahunda zabo nta mbogamizi.

U Rwanda ruheruka kwakira  Inama ya 27 ya AU  yateraniye  i Kigali  ku itariki ya  17 na 18 Nyakanga 2016. Iyi nama igiye kubera mu Rwanda mu gihe  Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ari we uyoboye umuryango wa AU uhuza ibihugu  55.

Muri iki kiganiro hagarutswe ku bibazo birebana n’impunzi, ibibazo by’ububanyi n’amahanga n’ishusho  igaragaza uko umubano uhagaze hagati y’u Rwanda na bimwe mu bihugu byo mu karere nka Uganda  n’u Bufaransa nyuma y’ishyirwaho ry’ubuyobozi bushya bwa  Perezida Macron Emmanuel.

 

Umwanditsi:

TWAGIRA WILSON

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.