Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

Kigali: Abanyarwanda barasogongezwa kawa mu rwego rwo kuyibakundisha

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya 30-06-2018 saa 06:50:43
Aba ni abaje gusura imurikabikorwa ry'ubuhinzi n'ubworozi banasogongezwa kuri Kawa y'u Rwanda

Ikigo k’igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) cyatangije ubukangurambaga bushishikariza Abanyarwanda kunywa kawa ihingwa mu Rwanda, bigakorwa binyuze mu gusogongeza ku buntu Kawa abarimo gusura imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi ribera ku Mulindi wa Kanombe.

Aba ni abaje gusura imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi banasogongezwa kuri Kawa y’u Rwanda

Ndayisaba Alexis, ushinzwe itumanaho n’itangazamakuru mu Mushinga CUP ku bufatanye n’Ikigo cy’Abayapani gitsura iterambere mpuzamahanga  (JICA), asobanura ko umushinga CUP (Coffee Upgrad and Promotion in Rwanda) ugamije gushishikariza Abanyarwanda kunywa Kawa no kuyigura mu rwego rwo kuzamura inyungu igihugu kiyibonamo iza yiyongera ku musaruro w’iyoherezwa mu mahanga.

Ati: “Iyi ni gahunda NAEB ifatanyamo na JICA mu rwego rwo gushishikariza Abanyarwanda kunywa kawa ihingwa mu Rwanda, muri gahunda yo kongera ubukungu bw’igihugu n’imisoro biturutse muri kawa inyobwa mu Rwanda.”

Muri iyi gahunda y’imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi, abantu 500 ku munsi baza gusogongera kawa, icyumweru kikazarangira byibuze abantu 4000 bayisogongeye, bikazatwara ibiro 200 bya kawa bisogongerwa, bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 600 000, nk’uko bigarukwaho na Ndayisaba.

Ndayisaba agaragaza ko hari icyuho kinini cy’uko abagura n’abanywa kawa mu Rwanda ari bake kuko igurwa ku ijanisha rya 2% gusa, indi ikajyanwa mu mahanga.

Avuga kandi ko uyu mushinga ufite intego zo kongerera agaciro kawa y’u Rwanda kugira ngo ibashe gupiganwa n’izindi ku isoko mpuzamahanga.

Ati “Ibi binyuzwa mu kongerera imbaraga uruhererekane  nyongeragaciro rw’abafatanyabikorwa bose bafite uruhare mu gihingwa cya Kawa.”

Ndayisaba avuga ko kugira ngo uyu mushinga ugerweho hari intego wihaye zirimo gushyiraho uburyo bunoze bwo kugenzura, guhuza ibikorwa, kuyobora no gushyira kuri gahunda urwego rwa kawa binyuze mu ruhererekane rw’abafatanyabikorwa bose.

Indi ntego ni iyo kuzamura ireme ry’uburyo ubuhinzi bwa kawa bukorwa no gucunga neza inganda za kawa kugira ngo bibere ikitegererezo abandi bahinzi n’abafite inganda za kawa.

Ntwari Pie na we ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho muri NAEB yagaragaje ko mu mwaka ushize wa 2017 u Rwanda rwabonye umusaruro wa Kawa ungana na Toni 27 846 ariko iyoherejwe mu mahanga ingana na Toni 18 670, bivuze ko iyasigaye mu Rwanda ari Toni 9 176.

Agaragaza ko iyi kawa isigara mu Rwanda aba ari nke ariko na yo usanga itagurwa ngo irangire, bigaragaza ko abayinywa ari bake cyane.

Ntwari  atangaza ko abahinzi ba kawa mu Rwanda bagera ku 355 771 na ho ubuso buhingwaho kawa bukangana na hegitari 35 891 buhinzweho ibiti bya kawa 89 726 809.

Dr Semwaga Octave, Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe igenamigambi agaragaza ko kawa ihingwa mu Rwanda ikiri nke bitewe n’uko ubuhinzi bwayo bwiganjemo abasaza n’abakecuru aho kuba urubyiruko, bityo intege nke z’aba basaza zigatuma umusaruro uba muke.

Ati “Iyo urebye abahinzi ba kawa mu Rwanda bari mu kiciro cy’abantu bakuze, nta bantu b’urubyiruko wayisangamo, ni cyo kibazo cy’umusaruro muke tubona.”

Dr Semwaga avuga ko hamwe n’iyi gahunda n’izindi nyinshi hatekerejwe gukangurira urubyiruko kwinjira mu buhinzi bwa kawa mu rwego rwo kongera umusaruro no kwitabwaho n’abantu bafite ubumenyi muri ubu buhinzi kuko hari abize iby’ubuhinzi batari bake mu rubyiruko.

Dr Mukeshimana Geraldine, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi we asanga impamvu abakiri bato batinjira mu buhinzi bwa kawa ari uko ababyeyi babo cyangwa abakuze muri rusange banze kubakomorera ubu buhinzi bitewe n’uko butunze imiryango myinshi kuko buvamo amafaranga atari make, bityo ababyeyi bakabwikubira ntihagire urubyiruko wabusangamo.

Ati: “Tugiye gushishikariza abantu bakuze kuva mu buhinzi bwa kawa bakabusigira abakiri bato bafite n’ubumenyi bavanye mu ishuri, bizatuma umusaruro urushaho kwiyongera, bityo abakuze bage babona umusaruro w’amafaranga uvuye muri kawa yahinzwe ikanakurikiranwa n’abana babo”.

Imibare igaragaza ko abahinzi ba Kawa ari abantu bakuze uhereye ku myaka 52 kuzamura, abagore bakaba 32% naho abagabo bakaba 58%.

 

 

Umwanditsi:

MUGISHA BENIGNE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.