Kigali: Abanyamakuru bo muri Afurika barasesengura ihohoterwa rikorerwa abagore

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 28-05-2019 saa 15:25:08
Nyambala Marceline, aganira n'abanyamakuru bo mu bihugu by'Afurika uko ubuzima bw'imyororokere buhagaze muri buri gihugu (Foto Samuel M)

Abanyamakuru baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’Afurika bateraniye i Kigali, mu mahugurwa ku buzima bw’imyororokere n’uburenganzira bwa muntu (SRHR), basesenguye bumwe mu bwoko bw’ihohoterwa rigikorerwa abagore n’abakobwa muri sosiyete zitandukanye ku mugabane, banarebera hamwe uko barushaho kugira uruhare mu kurimenyekanisha no kurirwanya.

Ni abanyamakuru baturutse mu bihugu umunani, Kenya, Tanzania, Liberia, Guinea, Zambia, Ghana, Mozambique n’u Rwanda rwabakiriye, bahugurwa n’Umuryango w’Abagore uharanira itumanaho n’iterambere ry’abagore (FEMNET).

Nyambala Marceline, watanze ikiganiro ku gusobanukirwa ihohoterwa n’ubuzima bw’imyororokere, yagaragaje ko ibihugu byose bigaragaramo ubwoko butandukanye bw’ihohoterwa ariko iyo bigeze ku guha amahirwe angana abagore n’abagabo, bikigaragaramo ihohoterwa ryaba irituruka ku muco wa buri gihugu, imyemerere y’amatorero, politiki zimwe mu bihugu zidashyigikira uburinganire n’ubwuzuzanye ku bitsina byombi.

Abanyamakuru baturutse muri ibyo bihugu, bagaragaje zimwe mu ngero z’ihohoterwa zikigaragara mu bihugu byabo mu rwego rw’imirimo, uko ibihugu baturukamo bitandukanye.

Ku ruhande rw’Abanyatanzaniya, baharagaje ko bikigoye umwana w’umukobwa ugize ikibazo cyo gutwita akiri ku ntebe y’ishuri kuko ahita yirukanwa nyamara umuhungu wayimuteye n’iyo baba bigana ntacyo bimugiraho ingaruka.

Abo muri Guinea, bagaragaje ko muri kimwe mu bitangazamakuru gikomeye mu gihugu usanga nta mugore cyangwa umukobwa uba mu buyobozi bwo hejuru bw’igitangazamakuru.

Abo muri Liberia, bagaragaje ko nko mu gihe cyo kwiyamamaza mu matora, iyo umugore agerageje kwiyamamaza babanza kumenya niba yubatse urugo cyangwa akiri umukobwa kuko batinya ko utarubaka aba atizewe mu gucunga umutungo w’abo agiye kuyobora mu gihe umugore wubatse bamwizeraho kumenya gucunga umutungo neza.

Bari gusesengura kandi ibikiri imbogamizi muri serivisi zitandukanye z’ubuzima bw’imyororokere, haba mu miryango, ku mavuriro, mu mategeko no mu bikorwa bya buri munsi mu baturage bijyanye n’imiterere ya buri sosiyete abantu babarizwamo.

Mu bindi aba banyamakuru biteze kwigaho no kuganiraho, birimo uko ibihugu bishyira mu bikorwa amategeko y’imbere mu gihugu cyangwa amasezerano mpuzamahanga atandukanye ku buzima bw’imyororokere.

Nyambala Marceline, aganira n’abanyamakuru bo mu bihugu by’Afurika uko ubuzima bw’imyororokere buhagaze muri buri gihugu (Foto Samuel M)

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.