Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Kigali: Abanyafurika basabwe kurandura ikibazo k’inzara

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya Sep 8, 2018

Uwahoze ari Umukuru w’Igihugu cya Nigeria Olusegun Obasanjo, atangaza ko Abanyafurika ari bo ubwabo bakwiye gukemura ikibazo k’inzara kikigaragara kuri uyu mugabane.

Olusegun Obasanjo wahoze ari Perezida wa Nigeria (hagati), Umuyobozi wa IITA wahembwe, Nteranya Sanginga (iburyo) na Strive Masiyiwa, umushoramari n’umuyobozi w’ikigo k’itumanaho, ECONNET (Foto Kayitare J.)

Ibi yabigarutseho ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Gatanu tariki 7 Nzeri 2018, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru. Ni ikiganiro cyabanjirijwe no guhemba ikigo kitwaye neza mu mwaka wa 2018 mu kugaragaza ubudashyikirwa mu bijyanye n’ubuhinzi.

Obasanjo yagize ati: “Abanyafurika ni twe dufite uruhare runini mu kurandura burundu inzara. Dufite ibintu byose bishoboka kugira ngo twihaze mu biribwa. Nababwira ko dufite ubutaka bwiza kandi ikindi hiyongeraho ikirere kiza, bivuze ko ubuhinzi bwacu bwaduteza imbere n’ikibazo k’inzara kigakemuka.”

Ikigo cyatangajwe nk’icyahize ibindi mu buhinzi bukoreshejwe ikoranabuhanga bigatuma hari ibihugu bidahura n’ikibazo k’inzara muri Afurika, ni ikigo mpuzamahanga cy’ubushakashatsi bushingiye ku buhinzi IITA (The International Institute of Tropical Agriculture).

Umuyobozi Mukuru wa IITA, Nteranya Sanginga, ashimira AFP (Africa Food Prize) yamutoranyije hashingiwe ku byagenzuwe bigatuma ikigo ayobora gitangazwa nk’icyahize ibindi. Ati “Ndashimira Obasanjo kimwe na AFP badushimiye ndetse tugahemberwa ko tugira uruhare mu guteza imbere ubuhinzi. Ibi nkeka ko byashingiwe ku bikorwa twakoze nko kuba Minisitiri w’Ubuhinzi mu Rwanda yarampamagaye akambwira ko hari ikibazo k’imyumbati yarwaye, tukabafasha. Mu 2015, Umukuru w’Igihugu cya Kenya na we yarampamagaye ambwira ibibazo by’ubuhinzi bafite na bo turabafasha, ari na yo mpamvu mbona yatumye IITA nyoboye ihembwa.”

Strive Masiyiwa, umuyobozi w’ikigo k’itumanaho muri Afurika, ECONNET, na we yemeza ko Abanyafurika ari bo bakwiye kurandura burundu ikibazo k’inzara. Ati “Ni twe ubwacu dufite inshingano zo kurandura burundu ikibazo k’inzara ku mugabane w’Afurika.”

AFP ihemba abantu ku giti cyabo cyangwa ibigo byagaragaje ubudashyikirwa mu miyoborere yabyo hagamijwe guteza imbere ubuhinzi. AFP yatangiye mu 2005.