15°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

Kigali: Abantu 1181 bapimwe COVID-19 basanzwe ari bazima

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 13-07-2020 saa 05:37:38

Ikigo k’igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ibisubizo by’ikiciro cya mbere k’ibipimo byafashwe mu gikorwa cyo gupima icyorezo cya COVID-19 mu mihanda itandukanye yo mu Mujyi wa Kigali, ibyo bisubizo bikaba byagaragaje ko abantu 1181 basuzumwe basanzwe ari bazima.

Ubuyobozi bwa RBC bwatangaje ko ibyo bipimo byafashwe ku masite atandukanye mu Karere ka Gasabo, aka Kicukiro ndetse n’aka Nyarugenge.

Biteganyijwe ko ibisubizo by’ibipimo by’ikiciro cya kabiri cy’abantu bapimwe bava mu Ntara binjirira mu marembo y’Umujyi wa Kigali, na byo bizasohoka mu minsi mike iri imbere.

Gahunda yo gupima COVID-19 mu muhanda imwe n’imwe yatoranyijwe mu Mujyi wa Kigali yatangiye tariki y 2 Nyakanga mu rwego rwo gukomeza gusesengura  uko icyo cyorezo gihagaze mu Murwa Mukuru w’Igihugu kuri ubu ufite imidugudu ine ikiri muri Gahunda ya Guma Mu Rugo.

Abakoresha ibinyabiziga, moto, n’abanyamaguru basabwe kwigomwa iminota itanu igihe  bageze aho bapimirwa bagafatwa ibipimo mbere yo gukomeza urugendo, basabwa no korohereza abakozi bo mu rwego rw’ubuzima.

Ubuyobozi bwa RBC burashima Abanyakigali ko icyo gikorwa bacyakiriye neza, aho kuri ubu ari na bo bashishikariza inzego z’ubuzima kubapima ngo bamenye uko bahagaze.

Ibyiciro byose bya gahunda yo gupima icyo cyorezo muri Kigali byarangiye hafashwe ibipimo birenga 5,000 mu minsi itanu y’icyumweru gishize.

Kugeza ubu mu Rwanda hamaze gutahurwa abarwayi 1,337 barimo 684 bakize na 649 bakirimo kwitabwaho n’abaganga. Abo barwayi barimo 38 bashya babonetse mu bipimo 3,021 ejo ku Cyumweru, hakaba haratashye n’abandi 21 bakize neza.

Abo barwayi bashya  barimo itsinda ry’abantu 29 bafungiye muri za kasho mu Mujyi wa Kigali,  batanu batahuwe mu Karere ka Rubavu, babiri bo muri Kirehe, umwe wo muri Nyamagabe, n’undi umwe watahuwe mu batwara amakamyo bashyizwe mu kato bakigera mu gihugu.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.