Kigali-Rwanda

Partly cloudy
21°C
 

Kigali: Abana babaga mu muhanda bahawe Noheli

Yanditswe na admin

Ku ya Dec 28, 2017

Mu kigo cy’Abadacogora n’Intwari kita ku bana bahoze mu muhanda, mu Mujyi wa Kigali hafi ya Paruwasi Sainte Famille, Caritas ya Kigali ifite mu nshingano umushinga wo gufasha no gukura abana mu muhanda, bifatanyije n’abana bavuye mu muhanda ndetse n’ababyeyi babo kwizihiza Noheli banaboneraho guhemba abana batsinze neza muri uyu mwaka.

Padiri Donatien Dukuzumuremyi, umuyobozi wa Caritas y’Arikidiyosezi ya Kigali, yashimiye cyane ababyeyi baje kwifatanya nabo mu munsi mukuru wo gushimira Imana ndetse no kwifuriza abana Noheli, ivuka rya Yezu Kirisitu.

Yagize ati «Twifuje gukorana n’ababyeyi mu buryo bwa hafi, tugakorana mu burere bw’abana kandi namwe tukagerageza gufatanya mu byo mubona ko twabafashamo cyane cyane mu kwiteza imbere kugira ngo bano bana babone ibyangombwa by’ibanze. Ibyo twifuza kuri aba bana bacu ni ifunguro rya buri munsi, ni ukubona icyo bambara, kubona aho begeka umusaya ariko bakabona n’uko biga».

Uyu mushinga ufasha ababyeyi b’aba bana mu kwiteza imbere, umuyobozi wa Caritas akaba yaraboneyeho kubashimira uburyo bakoresha neza amafaranga bahabwa. Ati “Iyo uhawe amafaranga ubwa mbere, ukayahabwa ubwa kabiri kugeza kuri kane biba bigaragara ko ukora neza”. Avuga ko bizeye ko mu 2020 hari aho bazaba bageze muri ayo matsinda yo kwiteza imbere.

Padiri Dukuzumuremyi yifuje ko icyo gitekerezo cya Caritas cyo kubahuza cyakomeza maze umwaka utaha babikesheje ya matsinda ababyeyi bazabatumira bakizihiriza Noheli mu miryango iwabo, aho kugira ngo bahore bahurira ku Badacogora, bityo bakazasangira bagasangira Noheli banishimira ibyo bagezeho.

Caritas yaboneyeho gushimira abana basaga 70 batsinze neza uyu mwaka babaye aba mbere, aba kabiri n’aba gatatu mu mashuri atandukanye bigamo, bahembwe ibintu bitandukanye harimo amakayi n’ibikapu.

Yagize ati ”Uru rugo rufasha abana bavuye mu muhanda, muri bo hari ababa barabaga mu muhanda kuko badafite imiryango babamo, abandi birirwa mu muhanda ariko bagataha iwabo, abo bose bagira uburyo begenerwa”.

Iki kigo kandi gifite ishami bafunguye mu karere ka Bugesera muri Rweru, aho abo bana bo mu muhanda batagira aho baba bajyayo bakamarayo hagati y’amezi atatu n’atandatu bitewe n’ibibazo umwana afite, hanyuma agahabwa bwa burere bw’ibanze ariko banamushakira umuryango.

Abana bakuwe mu muhanda bamwe bajyanwa mu ishuri

Muri uyu mwaka 2017 mu bana 119 iki kigo cyakiriye, 76 ni bo basubijwe mu miryango yabo, na ho 2 bo boherejwe mu bigo bibacumbikira mu gihe imiryango ndetse n’abo bana bagitegurwa.

Umushinga Abadacogora n’Intwari muri uru rwego  habayeho ubufatanye n’urwego rushinzwe ikenurabushyo ry’urubyiruko n’abakorerabushake muri paruwasi, bityo hari amahuriro y’abo bana 64 kandi abana 136 bakuwe ku muhanda basubizwa mu miryango.

Muri bo abana 62 harimo abakobwa 12 bemeye gusubira mu ishuri kandi biga neza. Abandi barakigishwa bafashwa guhinduka na bo bagatangizwa ishuri. Muri uru rwego na none ku bufatanye n’umuryango Kaami Artist habayeho ubukangurambaga mu muryango nyarwanda bugamije ikumira ry’iki kibazo.

Hakoreshweje umukino wakinwe na bamwe mu bana bahoze mu muhanda, herekanywe filimi muri paruwasi ya Gishaka (Centrale ya Nduba n’iya Rutunga), Rilima na Nkanga. Ubukangurambaga bwitabiriwe n’abantu basaga 3 692 bagizwe n’abagabo, abagore n’abana. Icyo gihe habonetsemo abagabo 74 n’abagore 42 biyemeje gufatanya na Caritas mu bikorwa bigamije gukumira ikibazo cy’abana bajya mu muhanda nibura aho batuye.

Kugeza mu mpera z’uyu mwaka wa 2017, umushinga w’Abadacogora n’Intwari wita ku bana 503 harimo abakobwa 224 n’abahungu 279. Abakuwe ku muhanda uyu mwaka ni abana 119 harimo abakobwa 57. Aba ni bo bitabwaho n’ikigo cya Rweru umunsi ku wundi bafashwa guhinduka mu gihe kiri hagati yumwaka n’amezi atandatu.

Abamaze kumenyera biga mu mashuri ya Leta, mu mashuri abanza hari yo abana 365 harimo abakobwa 172 abandi bakaba abahungu. Mu mashuri y’isumbuye harimo abakobwa 11 naho mu mashuri y’imyuga hari abana 58 harimo abakobwa 14. Buri mwaka hahembwa abana 63 bafashe imyanya 3 ya mbere mu ishuri bigamo.

Mu birebana no gufasha umwana gusubira mu buzima busanzwe no kwiteza imbere, abasore n’inkumi 21 barangije kwiga imyuga uyu mwaka. Abasore 2 barangije amashuri yisumbuye bose batsindiye kujya muri Kaminuza.

Guhera mu mwaka 2014, imiryango y’abana yatangiye guterwa inkunga mu gukora imishinga iciriritse ibyara inyungu hagamijwe kuzahura ubukungu bw’umuryango no gukumira ikibazo cy’abana bajya mu muhanda biturutse ku bukene. Muri uyu mwaka wa 2017 by’umwihariko, imiryango 385 yibumbiye mu matsinda 22 yo kubitsa no kuguriza yatewe inkunga y’amafaranga 17 203 200.

Ibikorwa byose byakozwe mu mwaka wa 2017 byatwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni ijana na mirongo itanu n’esheshatu n’ibihumbi  maganarindwi mirongo irindwi n’umunani n’ijana na makumyabiri na rimwe (156.778.121 Frw).

NKUNDIYE ERIC BERTRAND