Kigali-Rwanda

Partly cloudy
21°C
 

Kigali: Abamotari barasabwa kubumbatira umutekano no kugira ikinyabupfura

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya Jun 20, 2018

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali burasaba abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto mu mujyi wa Kigali kurangwa n’ikinyabupfura no kugira uruhare mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda. Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu mujyi wa Kigali, Busabizwa Parfait, yabigarutseho mu nama yahuje abamotari n’inzego zitandukanye zirimo n’iz’Umujyi wa Kigali.

Abamotari bakorera mu mujyi wa Kigali basabwe kurangwa n’ikinyabupfura (Foto Kayitare J.P)

Busabizwa asaba abamotari kugira uruhare mu kubungabunga umutekano w’abo batwara, umutekano wabo ubwabo kuko umutungo ukomeye igihugu gifite mu Rwanda ari Abanyarwanda.

Ati “Iyo nta mutekano uhari rimwe na rimwe ugatakaza ubuzima bw’abantu, nta bwo aba ari byiza kuko ni wa mutungo tuba dutakaje. Mukomeze kugira uruhare rw’umutekano mu muhanda w’abo muba mutwaye ariko namwe ubwanyu mukawigirira”.

Akomeza avuga ko hari amakosa akorwa n’abamotari ugasanga yitirirwa abakora uwo mwuga bose kandi yakozwe n’umuntu umwe cyangwa babiri. Ati “Mu minsi ishize hari abaje kutubwira ko bamwe muri mwe basigaye batwara abagenzi, bagera aho babajyanaga umugenzi akakubwira ati hagarara mveho, umumotari agakomeza. Murumva ko uwo muntu biba bimuteje umutekano muke”.

Busabizwa ni ho ahera asaba abamotari kurangwa n’ikinyabupfura no gukorera hamwe mu makoperative babamo. Ati “Icyo tubasaba ni ukugira ikinyabupfura kuko nta kintu kiza wakora utagifite. Mukwiye kurangwa n’ikinyabupfura muri za koperative zanyu, mugakorana, mukubahana ikindi kandi mwese mugasenyera umugozi umwe”.

Mbonimpa Samuel ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto mu karere ka Gasabo, avuga ko bagenzi babo bagaragarwaho amakosa atari benshi, akagaragaza ko hari abiba abo batwaye cyangwa bagashikuza abagenzi ibyo bafite, agashimangira ko ibyo bibabaza abamotari batarangwa n’imyitwarire mibi.

Ati “Hari bagenzi bacu barangwa n’imyitwarire mibi bigatuma abamotari twese dushyirwaho amakosa yo kutitwara neza. Abarangwa n’ingezo zitari nziza si benshi ariko na none bimwe bitari byiza bakora bikatwitirirwa, ni ugutwara abagenzi ukabarenza aho mwavuganye ugamije gushaka kubambura ibyabo kimwe nuko hari abandi bashikuza telefoni abagenzi baba bateze ku muhanda ukajya kumva ukumva ngo umugenzi ashikujwe telefoni cyangwa ikindi kintu afite mu ntoki, ibyo biratubabaza ariko ubwo ubuyobozi bubigarutseho wenda bizagabanyuka.”

Ndicunguye Alex umaze imyaka 15 akora akazi ko gutwara abagenzi mu mujyi wa Kigali, avuga ko abamotari barangwa n’imyitwarire mibi akenshi bataramba mu mwuga wo gutwara abagenzi kuri moto.

Ati “Maze imyaka 15 muri uyu mujyi wa Kigali nkora akazi ko gutwara abagenzi, abenshi bakoraga akazi nk’aka ariko bakiba abo batwaye abenshi barafatwaga bagafungwa batagufunga nyiri moto akamenya ko utitwara neza akakwaka moto ye ukaba ubuze akazi muri make iterambere ryawe rigahagararira aho. Abakora neza akazi kabo nkange nihereyeho, dutera imbere kubera kwitwara neza. Nagira ngo nkubwire ko mfite moto eshatu harimo n’iyo nitwarira, iyo uhaye serivisi nziza umugenzi byanze bikunze ugira iterambere ariko iyo hajemo kwitwara nabi mu kazi kacu nta bwo wakarambamo”.