Kigali-Rwanda

Partly cloudy
25°C
 

Kigali: Abaminisitiri b’ubucuruzi bariga uko Afurika yagira isoko rimwe

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 09-03-2018 saa 09:22:12

Abaminisitiri bayoboye za Minisiteri z’Ubucuruzi muri Afurika, bateraniye i Kigali mu nama bagamije kurebera hamwe uko Afurika yatera imbere no kugira isoko rimwe.

Abaminisitiri bayoboye za Minisiteri z’Ubucuruzi muri Afurika bitabiriye inama y’iminsi ibiri irimo kubera i Kigali

Iyo nama izamara iminsi 2, yatangiye ejo hashize tariki ya 8 Werurwe 2018. Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Munyeshyaka Vincent yasobanuye ko umubare w’ubucuruzi hagati y’ibihugu by’Afurika ukiri muto hakaba hagiye gusinywa amasezerano ku gushyiraho isoko rimwe muri Afurika kugira ngo itere imbere mu rwego rw’ubucuruzi.

Ati:“Kugeza ubu icyo dutegereje ni uko hasinywa amasezerano azatuma dushyira mu bikorwa kugira isoko rimwe muri Afurika. Ibi bifite icyo bivuze ku gihugu cy’u Rwanda no kuri Afurika. Uru rwego rw’ubucuruzi tugiye gushyiraho, ni ukugira ngo Afurika ikomeze kujya mu murongo w’iterambere, bige no muri gahunda y’ikerekezo cy’Afurika 2063 aho dushaka kugira Afurika yunze ubumwe, iteye imbere kandi ifite amahoro.

Ibi bizatuma ubucuruzi hagati y’Afurika butera imbere, kugeza ubu imibare dufite ni uko ubucuruzi hagati y’ibihugu by’Afurika yonyine, bungana na 15%. Ni ukuvuga ngo 85% yindi, ibihugu by’Afurika biyikorana ku yindi migabane ariko na none wareba uruhare rw’Afurika mu bucuruzi mpuzamahanga, cyangwa ukareba nk’ibyo twohereza hanze mu mahanga, usanga uruhare rw’Afurika ruri kuri 3,5%, bikaba bigaragara ko Afurika mu bucuruzi igifite uruhare ruto mu bucuruzi mpuzamahanga mu rwego rw’Isi.”

Minisitiri Munyeshyaka avuga ko icyo amasezerano avuze, ari uko nk’Afurika igiye kurushaho gukorana mu bucuruzi kuko ifite imitungo myinshi n’ibindi yacuruzanya hagati yayo, ubucuruzi bukazamuka ariko n’uruhare rw’Afurika mu bucuruzi mu rwego rw’Isi rukagaragara.

Akomeza agaragaza ko aya masezerano azasinywa hagati y’ibihugu by’Afurika mu nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma izaba tariki ya 21 Werurwe 2018, azatanga amahirwe kuri uyu mugabane. Minisitiri Munyeshyaka anavuga ko ibihugu by’Afurika bizajya bigira umwanya wo kuganira ku bibangamiye ubucuruzi.

Ati “Tuzajya tuganira ku bibangamiye ubucuruzi, ibyo bizatuma ubucuruzi hagati y’Afurika bugenda bwiyongera ndetse n’ikindi kibazo kizakemuka, muzi ko ibihugu byinshi harimo n’icyacu biri mu miryango myinshi itandukanye COMESA, EAC n’indi, iri ni isoko rero rimwe kuri Afurika, ku buryo bizanatuma tureba niba koko twakomeza kuba muri iyo miryango mito cyangwa niba tutashyira imbaraga muri uyu muryango munini mu rwego rwo guteza imbere Afurika.”

Munyeshyaka ashimangira ko kugeza ubu ibihugu byinshi byiteguye gusinya aya masezerano y’isoko rimwe muri Afurika kandi ko igisigaye ari uko hari ibihugu bitewe n’amategeko yabyo, byo byiteguye guhita bisinya ariko ngo hari n’ibihugu bizabanza kujya kuganira n’Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu byabo kugira ngo basinye nyuma.

Ati “Aya masezerano icyo azadufasha twese turacyumvikanaho, wenda icyo tutakumvikanaho ni uburyo tubigeraho, kuko hari abo bifata umwanya munini, n’abo bifata umwanya muto ubwo icyo tugomba gushyira imbere ni ugukomeza kuganira ku buryo  ibihugu by’Afurika bizitabira gusinya aya masezerano.”

Kugeza ubu u Rwanda rwiteguye guhita rushyira umukono ku masezerano agamije guhuza isoko rimwe ry’ibihugu by’Afurika.

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.