Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Kigali: Abakabakaba miliyoni barazindukira mu matora y’inzego z’ibanze

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 15-10-2021 saa 20:53:41
Abatuye mu Mujyi wa Kigali basabwe kwitabira amatora kandi bakiyamamaza

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bumaze gutangaza ko abatuye umujyi bagomba kwitabira amatora y’Inzego z’ibanze, bakabakaba miliyoni.

Mu kiganiro kigufi Meya w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yagiranye n’Imvaho Nshya, yagarutse ku bimaze gukorwa hitegurwa amatora n’umubare w’abagomba kuyitabira.

Ati: “Abantu bagomba gutora ku rwego rw’Umujyi wa Kigali ni 938,852 abo ni bo bagomba gutora muri aya matora y’inzego z’ibanze”.

Mu Mujyi wa Kigali harabarurwa Imidugudu 1,158 Utugari 161 n’Imirenge 35.

“Aho hose tugomba kuzatora inzego zitandukanye kugira ngo zibone abayobozi bageze ku bihumbi 9,408 ku rwego rw’Umudugudu, urw’Akagari n’urw’Umurenge”.

Umujyi wa Kigali utangaza ko hiyongeraho ibyiciro byihariye nk’inama y’Igihugu y’Abagore, Inama y’igihugu y’urubyiruko n’Inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga bityo hakazatorwa abageze ku 20,607 kuko ngo bo ni ukuva ku Mudugudu kugeza ku rwego rw’Umujyi.

Ku rwego rw’Umujyi wa Kigali hakozwe ubukangurambaga mu bihe bitandukanye kugira ngo abantu basobanurirwe ariko banashishikarizwe kwiyamamaza.

Rubingisa, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, agaragaza ko ari ukugira ngo ubuyobozi bwo mu masibo kuzamuka, habe harimo abantu abaturage bitoreye kandi babishoboye bityo bagahindura imibereho myiza y’abaturage kandi bagateza imbere umujyi.

Ati: “Abaturage turabashishikariza kwiyamamaza cyane cyane hakazamo inzego z’abagore, bakajyamo bakitinyuka kuko bimaze kugaragara ko bashoboye kandi bashyigikirwe bajye muri iyi myanya”.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasabye abawutuye kwitabira amatora kare nyuma bagakomeza inshingano zabo (Foto Internet)

Mu kwitegura amatora, abatuye mu Mujyi wa Kigali ngo bagize igihe cyo kuganirizwa ku mategeko avuguruwe agenga amatora mu nzego z’ibanze.

Biteganyijwe ko inzego zose ziza gutorwa mu Mujyi wa Kigali uretse izo ku rwego rw’akarere kuko akarere nta buzima gatozi kagira.

Inzego zihariye nk’iz’abagore, iz’abafite ubumuga n’iz’urubyiruko zo ziratorwa kuzamuka ku rwego rw’Akarere kugeza ku rwego rw’Umujyi wa Kigali.

Kubera ko mu Mujyi wa Kigali abantu benshi baba bafite imirimo itandukanye, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali busaba abaturage kwitabira amatora kandi kare, nyuma bagakomeza inshingano zabo zisanzwe.

“Abaturage bose turabasaba kwitaba amatora kare kuko kuva saa moya araba yatangiye”.

Umujyi wa Kigali uvuga ko abafite ubumuga bazoroherezwa kwitabira amatora uretse abadashobora gusohoka mu nzu.

Uburyo bwakoreshejwe mu gukingira abakuze n’abafite ubumuga, ni bwo buzakoreshwa mu kugeza abafite ubumuga aho amatora agomba kubera ku rwego rw’Isibo.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko hazitabazwa imodoka z’imirenge kugira ngo abafite ubumuga bashobora kugira uburenganzira bwo gutora.

Biteganyijwe ko ibyavuye mu matora mu gihugu bizatangazwa bitarenze ku wa 26 Ugushyingo, bikurikirwe na raporo rusange y’amatora izatangazwa mbere y’uko umwaka wa 2021 urangira naho bitarenze kuwa 31 Mutarama 2022 iyi Komisiyo izaba yatanze urutonde rw’abatowe mu nzego zose n’ibibaranga.

Manda y’abazaba batowe bose izatangira muri Gashyantare 2022, aho izamara imyaka itanu nta gihindutse.

Aya matora yose azatwara miliyari 3 z’amafaranga y’u Rwanda nkuko biherutse gutangazwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC).

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.