Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
22°C
 

Kigali: Abagore baretse gukora ubucuruzi bw’akajagari bafite ubuhamya

Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE

Ku ya Feb 18, 2018

Bamwe mu bagore bakorera ku Gisimenti bahoze bacuruza mu kajagari, bashima Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda uburyo yabahaye amahugurwa ndetse ikabishyurira umwaka wose inzu yo gukoreramo iri ahantu heza ku buryo bafite intego yo gutangira kwiyishyurira inzu umwaka utaha.

Itsinda rigizwe n’abagore bahoze bakora mu bucuruzi bw’akajagari, bazunguza mu muhanda barashima Imiyoborere myiza ihesha agaciro umugore (Foto James R)

Munezero Daphrose, umucuruzi w’imbuto,  akaba n’umuyobozi w’itsinda Dufatanye Giporoso, itsinda rigizwe n’abagore  bahoze bakora mu bucuruzi bw’akajagari, bazunguza mu muhanda, avuga ko bameze neza, bacuruza bakunguka ku buryo bashima imiyoborere myiza uburyo bitaweho.

Yagize ati “Harabaye ntihakabe! Ubu nta mugore warota kuzongera gusubira mu bucuruzi butemewe.  Twaje kwishyira hamwe,  nyuma yo kubona ko ibyo dukora bitajyanye n’amategeko, twibumbira mu matsinda, tujya ku murenge,  umurenge uratwakira,  ni wo watuvanye mu muhanda,  utwereka aho gukorera.”

Yungamo ati “Mbere byari ibibazo kuko twakoraga ubucuruzi butaduhesha agaciro. Kuri ubu turacuruza neza, turarangura imari nziza, Leta yatwishyuriye inzu yo gucururizamo umwaka, tubona abakiliya ku buryo dufite gahunda yo gutangira kwiyishyurira ubukode umwaka utaha.”

Ubu babayeho babasha kwitunga mu buzima bwa buri munsi, gutunga imiryango yabo, kuyishyurira ubwisungane mu kwivuza, kwishyurira abana babo amashuri n’ibindi.

By’akarusho ngo bafite ikerekezo. Yagize ati “Twatangiye dukorera mu matsinda ariko ubu tumaze kuba koperative yitwa Ikerekezo gishya 2020. Mu nyungu tubona,  tubasha kwizigama buri kwezi kuko buri munsi buri muntu atanga ibiceri 400 by’ubwizigame kandi uba wariye wabonye n’ayo kuranguza.”

Barateganya  kugura ikibanza bakubaka inzu z’ubucuruzi bazajya bakodesha abandi kandi nabo bagakoreramo.

Yagize ati “ Turashimira Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame uburyo yita ku bagore, akabaha ijambo, nkatwe twari duciye bugufi, abasha kutuzamura,  atuvana mu muhanda kuko twasuzugurwaga. Ubu twahawe ijambo, umugore abayeho neza kandi yateye imbere.”

Minisitiri w’Uburunganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance avuga ko kuri ubu umunyarwandakazi akataje mu iterambere kandi ko ubu ari mu gihe cyo kuvuduka.

Asanga abagore bamaze kurenga ibyo gucuruza inyanya gusa kuko ubu   batangiye gukora byinshi ndetse bakambuka n’imipaka.

Akomeza avuga ko impinduka zigaragara cyane  kubera ko kuri ubu  umugore na we ashimangira agaciro  yasubijwe bityo kwitinya  biragenda bikendera.

Yibutsa abagore ko hari amahirwe ahari mu gihugu yamushyiriweho mu gukorana na BDF, ibigo by’imari iciriritse, Kora wigire, kwibumbira hamwe n’abandi mu makoperative, ibimina n’ibindi ari naho ahera abasaba kwihuta mu iterambere ry’Igihugu.