Kigali: Abagenzi begerejwe uburyo bwo gusoma ibitabo mu modoka

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Feb 7, 2018

Mu gihe u Rwanda ruri muri gahunda yo kubaka ubukungu bw’igihugu bushingiye ku bumenyi, mu 2017/2024, umushinga ugamije guteza imbere uburezi mu Rwanda “Rise Education” ufatanyije na Minisiteri y’Umuco na Siporo,  Minisiteri y’Uburezi n’Umujyi wa Kigali, batangije uburyo bwo kwegereza ibitabo byo gusoma abagendera mu modoka rusange zijya mu byerekezo bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali muri gahunda yitwa “Gira igitabo mu rugendo”.

Imodoka zirenga 100 zo mu Mujyi wa Kigalii no mu ntara zizashyirwamo ibitabo byo gusoma kugeza muri Nzeri 2018, muri gahunda ya Gira igitabo mu rugendo (Foto Samuel M)

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro iyo gahunda, i Nyabugogo muri Gare nkuru ya Kigali tariki ya 6 Gashyantare 2018, Umuyobozi mu Mujyi wa Kigali, ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, Bizimungu Abel, yavuze ko iyo gahunda ifitiye akamaro abaturage cyane ku bakora ingendo.

Ati “Ni gahunda ngari ya ‘Gira igitabo aho uri’ ariko uyu munsi hatekerejwe ku bari mu rugendo. Abanyarwanda benshi n’abari muri Kigali hari iminota itari mike bamara mu rugendo bava ku mirimo bakora cyangwa se bayijyaho, ibyo bibafata igihe ndetse hari n’abakoresha igihe kirenze isaha.

Icyo gihe rero ni ukukibyaza umusaruro; icyo tugiye kungukiramo nk’abanyamugi ni uko nta gihe cyo guta, ya saha wamaraga mu rugendo ugenda nta kindi ukora ubu noneho igiye kujya ikubyarira umusaruro, wiyungura ubwenge n’ubumenyi usoma igitabo kiri mu modoka.”

Yakomeje avuga ko iyo gahunda ikomeza no guteza imbere ururimi rw’Ikinyarwanda kandi abazabisoma neza bazanabibyaza umusaruro mu rugendo igihugu kirimo rw’iterambere.

Mutesi Gasana, Umuyobozi w’Ikigo ‘Rise Education’ cyatangije uwo mushinga wa ‘Gira igitabo aho uri’, yavuze ko iyo gahunda yatangiye mu kwezi k’Ukwakira 2017 ikaba izamara umwaka umwe abantu bagezwaho ibitabo ariko banagira umuhate wo kwandika ibitabo.

Ati “Buri modoka izaba ifite ibitabo 100 bitandukanye mbere y’uko ukwezi kwa Nzeri 2018 kurangira, bikazajya biba birimo abantu bakubahiriza kubisoma bakabisiga mu modoka basohotse.

Uyu munsi twatangiranye imodoka esheshatu z’Umujyi wa Kigali, ebyiri ebyiri mu byerekezo bitandatu (Zone). Harimo zimwe zizajya ziva mu mujyi wa Kigali zisohoka zijya mu ntara ariko hari n’ibitabo tuzajyana mu modoka zo mu ntara nazo zijya mu tundi turere kugeza mu modoka 100 kandi turakangurira buri wese ufite ibitabo kubitanga bikajya bisomwa.”

Bamwe mu bagenzi baganiriye n’Imvaho Nshya bishimiye uburyo ibitabo byabegerejwe, bavuga ko bizatuma ababyeyi babonye igitabo ari byiza bazajya bamenya n’ibitabo bihari bashobora kugura.

Umwe mu bagenzi bari mu modoka, Ntirenganya Charles, ati “Kuba umuntu azajya mu modoka agasangamo ibitabo, ubasha kugisoma neza ukagera n’aho ugiye utarambiwe kubera ko uba uhuze.”

Ruzindana Jean Pierre na we ati “Ndabona iyi gahunda ishobora gufasha abantu, udasanzwe afite umuco wo gusoma akagenda abimenyera, icyo nabasaba ni uko ibitabo bitajya bibura ku buryo abantu bose bajya babisangamo. Uwatekereza kugitwara ntibyaba ari byiza kuko igitabo ni icya buri wese.”