Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

Kigali: Abafite ibikorwa mu bishanga bahawe icyumweru cyo kubikuramo

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 29-01-2019 saa 08:15:55
Abafite ibikorwa mu bishanga mu Mujyi wa Kigali bahawe icyumweru kimwe ngo bibe bihakuwe kuko bibangamira ibidukikije (Foto James)

Umujyi wa Kigali ku bufatanye n’Ikigo k’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije REMA, mu gikorwa cyo gusura ibishanga bikirimo ibikorwa bibangamira ibidukikije, ba nyirabyo bahawe icyumweru kimwe gusa ngo babe babivanyemo.

Ibi ni ibyatangajwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rwakazina Marie Chantal, kuwa 28 Mutarama 2019 mu gikorwa k’icyumweru cyo kurengera ibidukikije, Umujyi wa Kigali wafatanyijemo na REMA, aho yasobanuye ko igenzura ririmo gukorwa ritagamije gufunga ibikorwa ahubwo rigamije kurengera ibishanga.

Ku munsi wa mbere w’iki gikorwa hasuwe ibishanga biherereye mu Karere ka Gasabo, ahagaragaye ibikorwa bikiri mu gishanga bigizwe na parikingi z’imodoka, utubari, ahakorerwa imigati, resitora, ikibuga cy’umupira n’ibindi.

Rwakazina yagize ati “Igikorwa cyakozwe si ugufunga ibikorwa ahubwo ni ukurengera ibishanga, ni ugukuramo ibikorwa bituma amazi adafatwa n’ubutaka kuko bitera imyuzure, twatangiriye ku bantu bakorera mu bishanga bafitemo ibikorwa ariko nta byangombwa ”.

Meya w’Umujyi wa Kigali yavuze ko abagifite ibikorwa mu gishanga bahawe umwaka wose ngo babe babivanyemo, ariko bikagaragara ko bakihakorera, ari na yo mpamvu yatumye ubuyobozi bugaruka kubibutsa kuvanamo ibikorwa byabo.

Yavuze ko bahawe iki cyumweru ngo babe bakuye ibikorwa bibangamira ibidukikije mu bishanga. Ati “Turasaba abantu bari mu bishanga bafite ibikorwa kubivanamo, tubahaye umwanya kandi turasaba ko n’inyubako zirimo zavanwamo. Iyo umuntu akuyemo ibikorwa ntakuremo inzu zirimo nta kiba gikozwe kuko n’ubundi amazi ntagera mu butaka”.

Rwakazina avuga ko abenshi mu basuwe bemera ko bakoze amakosa, bakaba baranayasabiye imbabazi, basaba ko bahabwa umwanya wo kubivanamo. Yavuze ko iki gikorwa atari gishya, ngo gishyirwamo imbaraga umunsi ku wundi, ariko akaba asanga hari imyumvire mike ikigaragara ku bagikorera mu bishanga ndetse n’iya bamwe mu bayobozi badashyira mu bikorwa icyo amabwiriza avuga.

Ku bafite ibyangombwa, Rwakazina yavuze ko n’ubwo bafite ibyangombwa bitavuze ko bagomba kwemera gutwarwa n’ibiza, ahubwo ngo basabwa kuvamo kugira ngo batazagiriramo ikibazo, ariko ngo banemererwa ingurane y’ubwo butaka.

Ati “Ni byo abafite ibikorwa mu bishanga bafitiye ibyangombwa by’ubutaka bazahabwa ingurane, ariko nanone ntibagomba gutegereza iyo ngurane ngo bange kuvamo, ahubwo turabasaba gukuramo ibyo bikorwa, yaba n’amazu agasenywa akavanwamo, hanyuma bakazahabwa ingurane ya byo batakirimo”.

Rugende Park nka hamwe mu hantu hasuwe haherereye mu gishanga, Bayingana Alexis yavuze ko bemera neza ko bari mu gishanga ariko hakaba hari gahunda yo guhindura umushinga wabo bagakora ugendanye n’ibishanga nk’imyidagaduro n’ibidukikije.

Yagize ati “Gukuraho kaburimbo batubwiye ko twabasaba ko babiha agaciro kuko tubifitiye icyangombwa, birasaba ko babanza kuduha ingurane y’ibyo babona bakwiye kuvanamo”.

Yavuze ko mu gihe batarabona ingurane y’ibyo ubuyobozi bubasaba kuvanaho batazahabivana kuko bifuza ko mbere ya byose amategeko yubahirizwa, bakaba badakwiye guhutazwa bafungirwa ibikorwa kandi hari inshingano ubuyobozi na bwo butarubahiriza.

Muhawenimana Fidele, Umuhuzabikorwa wa APABENA, yemera ko iri shyirahamwe rikorera mu gishanga, akaba yemera ko bagiye kwimura ibikorwa bakava mu gishanga.

Avuga ko bafite gahunda yo gutangira kubaka aho bazimurira ibikorwa byabo, nyuma yo gusoza izo nyubako bakazabona kwimuka.

Yagize ati “Turateganya gutangira kubaka aho tuzimurira ibikorwa, bizafata igihe cy’umwaka umwe cyangwa 2 kuko atari igikorwa cyoroshye, twemeranyijwe n’Umujyi wa Kigali gutangira kwimura ibikorwa byacu bitarenze iki cyumweru, bitakunda tukazabandikira tubasaba kutwongerera igihe”.

Ibikorwa by’iri shyirahamwe bisabwa kuvanwa mu gishanga bigizwe n’inyubako idoderwamo (atelier), aho bakorera imigati, kantine n’ubusitani bukorerwamo ubukwe, ari naho havanwa ibikorwa bibyara umusaruro.

Ibishanga bikirimo ibikorwa bibangamira ibidukikije byasuwe ni ibyo mu Karere ka Gasabo, ahasuwe ibikorwa biherereye mu Murenge wa Kacyiru mu tugari twa Kibaza na Kamutwa n’ibiri mu Murenge wa Rusororo, mu bikorwa biherereye mu Kagali ka Ruhanga na Mbandazi.

Abafite ibikorwa mu bishanga mu Mujyi wa Kigali bahawe icyumweru kimwe ngo bibe bihakuwe kuko bibangamira ibidukikije (Foto James)

Umuyobozi Mukuru wa REMA, Eng. Coletta Ruhamya (ubanza ibumoso), Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rwakazina Chantal (ubanza iburyo), Busabizwa Parfait, umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali (hagati) (Foto James)

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.