Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

Kigali: 51% by’ishoramari rikorwa n’Abanyarwanda

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya Apr 20, 2018

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, buratangaza ko ishoramari rikorwa mu mujyi wa Kigali ikigereranyo kiri hejuru ya 50% ari irikorwa n’abashoramari bo mu gihugu, mu gihe irindi rikorwa n’abanyamahanga ndetse hari n’aho abanyamahanga bakora ishoramari bafatanyije n’Abanyarwanda.

Nkurunziza Mark, Umuyobozi ushinzwe imari mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB (Foto Gisubizo G)

Mark Nkurunziza ushinzwe imari mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, agaragaza ko abashoramari b’Abanyarwanda bakwiye gufata no kwita ku mahirwe Leta y’u Rwanda yabahaye hagamijwe kwihutisha ubukungu bw’igihugu.

Ati “Mufate amahirwe Leta y’u Rwanda yaduhaye mu kuzamura ubukungu bwacu, twihutisha iterambere. Ishoramari ryakorewe hano mu Mujyi wa Kigali, twasesenguye imibare dusanga 51% ni ishoramari ryakozwe n’abashoramari bo mu gihugu, 42% baturutse mu mahanga, 7% ni abagiye bafatanya abo mu Rwanda n’abo hanze”.

Nkurunziza avuga ko u Rwanda ruri mu bihugu 50 ku Isi ndetse rukaba ruri ku isonga muri Afurika mu korohereza ishoramari. Ibyo byose ariko ngo nta bwo u Rwanda rushobora kuzabigeraho rudafatanyije n’abashoramari bose by’umwihariko abo mu mujyi wa Kigali.

Ati “Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira ku isonga yita cyane cyane ku bashoramari bo mu gihugu, dushyiraho ingamba n’izindi mpinduka kugira ngo ubucuruzi mu Rwanda bukomeze kuzamuka.”

Izindi mpinduka ni izagaragajwe na Banki y’Isi nkuko bitangazwa na Nkurunziza ushinzwe imari muri RDB, ni aho u Rwanda rwesheje impinduka 52, akaba ari rwo rwakoze impinduka nyinshi mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara mu myaka 15 ishize.

Mu mibare y’abashoramari yagaragajwe, inganda zo mu mujyi wa Kigali zirakabakaba 26%, hagakurikiraho serivisi 18% ndetse n’ubukerarugendo buri kuri 17% akaba ari ho ubuyobozi bwa RDB buhera buvuga ko buzakomeza gukorana bya hafi n’abikorera kugira ngo bazamure umwanya u Rwanda ruriho mu gupigana n’ibindi bihugu ku Isi.

Ishoramari ni inkingi y’u Rwanda mu gihe abashoramari baba bakomeje kugira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu. Leta y’u Rwanda kandi ngo yishimira gukorana n’abikorera mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu aho buri wa Gatanu, Urwego rw’igihugu rw’Iterambere aba ari umunsi rwagennye wo guhura n’abashoramari kugira ngo baganire ku bibazo baba bafite mu ishoramari.