Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Kicukiro: Urubyiruko rwasabye kwegerwa kurushaho mu buryo bwo kwihangira imirimo

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Jun 4, 2018

Urubyiruko rwo mu karere ka Kicukiro rwagaragarije ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze, n’ibigo bya Leta bishinzwe kubatera inkunga mu buryo bwo kwihangira imirimo no kuva mu bushomeri ko inzego zibashinzwe zikwiye kubegera kurushaho, abafite imirimo bihangiye bagafashwa mu gusobanukirwa no kugera ku nkunga Leta ibateganyiriza bakarushaho kurandura ubushomeri mu rubyiruko.

Ubanza iburyo ni Musonera Abdul, Uwizeye Josue na Kareba Andrew wari uyoboye ibiganiro mu nteko rusange y’urubyiruko mu karere ka Kicukiro (Foto Samuel M)

Ni ibyagaragajwe na bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Kicukiro, ejo hashize, tariki ya 3 Kamena 2018 mu nteko rusange y’Inama y’Igihugu y’urubyiruko muri ako karere, ku nsanganyamatsiko yo gushishikariza urubyiruko kwihangira imirimo, udushya mu rwego rwo kubaka u Rwanda rwifuzwa.

Maniraguha Emmanuel, wahanze umurimo wo gukora serivisi za hoteli n’ubukerarugendo, yavuze ko ashima gahunda Leta iba yaratekereje igashyiriraho urubyiruko mu kurworohereza kubona inguzanyo yo gushyira mu bikorwa imishinga y’urubyiruko ariko hakiri uburyo zimwe zigoranye kuzishyira mu bikorwa, bigisaba ko begerwa bakumva ingorane zikirimo.

Ati “Urugero nka gahunda ya VUP mu mirenge, aho buri murenge uba ugenewe amafaranga yo gufasha abantu nk’urubyiruko aho mushobora kwishyira hamwe muri abantu barenze 10 kuzamura bakabaha inguzanyo ya miliyoni eshatu, iri ku nyungu nto ya 11%.

Nkange narabigerageje, bakubwira ko  iyo nguzanyo uzayishyura mu gihe cy’umwaka umwe; nk’umuntu w’urubyiruko utangiye ubucuruzi vuba niba baguhaye miliyoni eshatu, kugira ngo mu mwaka umwe ube wishyuye narabaze nsanga wajya wishyura nk’ibihumbi 250 ku kwezi, ukabura ikintu wakora ngo ube uyishyuye muri uwo mwaka ukakibura”.

Maniraguha yagaragaje kandi ko mu buryo bwa gahunda ya Kora Wigire yashyizweho bwo guha urubyiruko ibikoresho ku nkunga ya 50% y’agaciro kabyo ikigoranye ko bamara igihe babyaka ntibabibone.

Uwizeye Josue, wamenyekanye ku gukora imbabura ikoresha vidanje ikomoka kuri peterori, yavuze ko hakiri ibigoranye mu kubona inguzanyo ziba zemerewe urubyiruko ariko yifuza ubuyobozi bwegera urubyiruko bukamenya ibikibagora.

Ati “Nifuza ubuyobozi butavuga gusa; bujya hasi, buza bukadushaka atari ukubwira ngo urubyiruko ruri mu biyobyabwenge gusa, hari abakora ariko babuze aho bajya kubaza”.

Umukozi w’Ikigo k’igihugu k’iterambere RDB, ushinzwe gukurikirana ibijyanye no guhanga umurimo, Musonera Abdul, yavuze ko bishoboka ko hari n’abashinzwe kubaha izo serivisi batazibahera ku gihe.

Ati “Mu by’ukuri gahunda zo ziba zihari, ndetse n’abo zigenerwa bazwi, wenda igikenewe ni ubukangurambaga kugira ngo abagenerwabikorwa babashe kuzimenya, n’abantu babishinzwe babashe kuzibahera ku gihe.

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Bayingana Emmanuel, yavuze ko ibitekerezo n’ibibazo urubyiruko rwo muri ako karere rwagaragarije ubuyobozi mu mikoranire bigiye kuba intangiriro y’imikoranire myiza.

Ati “Kuva kuri uyu munota turabana namwe, niba ari aho gukomanga twese tujyane, niba ari aho kumanuka mu mudugudu twese tujyane, niba ari n’aho kuzamukana hejuru mu nzego tuzamukane”.