Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Kicukiro: Umushinga wo kongera amazi uzatwara miliyari 1.5

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya 20-02-2018 saa 06:47:54
Umuyobozi w'Akarere ka Kicukiro, Dr Nyirahabimana Jeanne asobanurira itangazamakuru aho umushinga wo gukwirakwiza amazi muri ako karere ugeze

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro butangaza ko hari umushinga wo kongera amazi muri ako karere uzatwara amafaranga y’u Rwanda miliyari imwe na miliyoni magana atanu, ukazakemura ikibazo k’ibura ry’amazi mu mirenge hafi ya yose ikunze kubura amazi muri ako karere.

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, Dr Nyirahabimana Jeanne asobanurira itangazamakuru aho umushinga wo gukwirakwiza amazi muri ako karere ugeze

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro Dr. Nyirahabimana Jeanne asobanura ko hari Imirenge nka  Kanombe, Niboye, Gahanga, Masaka na Gatenga izwi ko amazi aboneka rimwe na rimwe ariko uwo mushinga uzaba uri kuri kilometero 82 uzakemura icyo kibazo mu kwezi kwa Gicurasi 2018.

Ati:“Muri Kicukiro twagize ikibazo cyo kubona amazi, amazi akagenda abura ugasanga ari ikibazo gikomeye kugira ngo dukemure iki kibazo hakozwe umushinga ku bufatanye na WASAC (Ikigo k’Igihugu gishinzwe amazi isuku n’isukura) n’Umushinga Water for People, kugira ngo twongere impombo amazi anyuramo kuko byagaragaraga ko uko Kicukiro yagiye iturwa ibikorwaremezo byari bike. Ugasanga amatiyo yari arimo bakigaburira abaturage ibihumbi 50 ni yo tugikoresha dufite ibihumbi 300 bahari uyu munsi.”

Akomeza avuga ko kuva Akarere katangira umwaka w’ingengo y’imari, 2017/2018 ikibazo cy’amazi cyari mu mihigo kugira ngo yiyongere kandi aboneke.

Ati “Kuba hari aho amazi abura si uko nta bikorwaremezo bihari ahubwo ni ibura ry’ayo mazi; ikibazo turimo kugishakira umuti ku buryo mu minsi iri imbere abaturage bazaba batubwira ko babona amazi.

Umushinga waratangiye, tumaze gukora mu gice kinini cya Masaka na Nyarugunga, twambuka tugana Kanombe na Gahanga. Biramutse bigenze neza mu kwezi kwa Gicurasi tuzagerageza tureke ko amazi arimo kuza neza.”

Umuyobozi w’Ikigo WASAC mu Mujyi wa Kigali, Rutagungira Methode yabwiye Imvaho Nshya ko muri ako karere bafitanye imishinga ibiri, umwe wo kuvana amazi ku ruganda rw’amazi rwa Nzove, akanyura ku musozi wa Mont Kigali, akamanuka Kimisange, akagera Nyanza ya Kicukiro.

Hari kandi n’undi wo gukora imiyoboro y’ibilometero 82, aho hazongerwa ubushobozi bw’imiyoboro yari isanzwe mu mirenge y’ako karere; mu bice bya Kagarama, Niboye, muri Rubirizi na Samuduha, Rusheshe no gushyiraho imiyoboro mishya aho itaragera kandi bigomba kurangirana n’ukwezi kwa Nzeri, 2018.

Ati “Umushinga wa mbere ni uwo kuyongera, aho duteganya ko uku kwezi kwa kenda (Nzeri 2018) hazaba hiyongereyeho metero kibe ibihumbi 15 bisanga ibihumbi bigera kuri 12.”

Ikigo WASAC gikunze gusobanura ko ikibazo cyo kubura amazi rimwe na rimwe mu mirenge imwe n’imwe y’Akarere ka Kicukiro gituruka ku kibazo cy’uko amazi ava ku ruganda rw’amazi akagera muri iyo mirenge afite ingufu nke ntagere aho bifuza hose bigatuma rimwe na rimwe basaranganya ibihe byo kubona amazi muri iyo mirenge.

 

Umwanditsi:

MUTUNGIREHE SAMUEL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.