Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Kicukiro ni iya mbere mu gukira, Nyamasheke ikaba iya nyuma

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 06-12-2018 saa 17:39:47
Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente uwa 2 iburyo, Ukurikiyeho ni Minisitiri Ndagijimana Uzziel, Minisitiri Shyaka Anastase ubanza iburyo na Murangwa Yussouf ubanza ibumoso (Foto Primature)

Ikigo k’Igihugu k’Ibarurishamibare, NISR, cyamuritse ubushakashatsi ku mibereho y’ingo, EICV5, kuri uyu wa 6 Ukuboza 2018.

Bimwe mu byagaragajwe harimo ko ijanisha ku banyarwanda bakennye ryavuye kuri 39.1% mu 2013/2014, rigera kuri 38.2% mu mwaka wa 2016/ 2017, mu gihe abakennye ku buryo bukabije bavuye kuri 16.3% bagera kuri 16%.

Muri rusange, iyi raporo yerekana ko nta mpinduka nini zabaye mu igabanyuka ry’ubukene mu Rwanda kuko mu mwaka wa 2013-2014 Abanyarwanda bakennye bari ku gipimo cya 39.1%, bagera kuri 38.2% mu mwaka wa 2016-2017, bivuze ko iki gipimo cyagabanyutseho 0.9% gusa.

Umuyobozi mukuru w’Ikigo k’igihugu k’Ibarurishamibare, Yusuf Murangwa, yabwiye itangazamakuru ko icyabiteye ahanini byaturutse ku kibazo cy’amapfa mu rwego rw’ubuhinzi yahungabanyije umusaruro, bituma ubukungu buhazaharira.

Ati: “Muri rusange iyo witegereje nta bwo ari Abanyarwanda byagizeho ingaruka gusa, ahubwo ni ikibazo rusange cyageze no muri bimwe mu bihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo’’.

Nyamasheke ni ko karere ka mbere mu turere dukennye

Murangwa agaragaza ko uturere two mu Mujyi wa Kigali ari two tuza imbere mu kugira abaturage bafite igipimo cy’ubukene buri hasi, naho uturere two mu ntara y’Iburengerazuba dukomeje kugira umubare munini w’abaturage bakennye kuko nko mu turere 7 tugize iyi ntara 5 muri two turi mu 10 twa nyuma dukennye.

Nyamasheke ni ko karere ka mbere mu kugira abaturage bakennye n’abakennye cyane (69.3%), mu gihe Kicukiro iri mbere mu kugira umubare muke w’abaturage bakennye (11.4%).

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, asanga bimwe mu bibazo birimo ibihe bitagenze neza byaragize ingaruka ku musaruro ari bimwe mu byatumye biciro bizamuka, ndetse n’abaguzi baragabanyuka bituma abaturage bakena.

Minisitiri Ndagijimana ati: “Kuri ibyo bibazo zimwe mu ngamba Guverinoma yafashe harimo gutangira gufasha abahinzi kongera umusaruro binyuze mu bikorwa byo gukwirakwiza inyongeramusaruro hirya no hino mu gihugu kandi zikabagereraho ku gihe, guteza imbere ishoramari mu mishinga yo kuhira, no gutunganya ibishanga kuko biri mu bisubizo ku bibazo by’amapfa y’igihe kirekire, kuko kugeza ubu ibikorwa byo kuhira imyaka y’imusozi bigiye gukorwa ku buso bwa hegitari 53,000, intego ni uko muri gahunda y’imyaka irindwi byakwiyongera bikagera ku buso bungana na hegitari ibihumbi 102. Maze habe habonetse igisubizo kirambye ku mihindagurikire y’ikirere izahaza umusaruro w’ubuhinzi mu Rwanda”.

Iyo raporo y’amapaji 160 kandi igaragaza ko na none ubusumbane mu bukungu bwaragabanyutse cyane kuko bwavuye ku gipimo cya 0.447 bugera kuri 0.429 muri 2016/2017.

Ku rundi ruhande kandi amafaranga Umunyarwanda yinjiza ku mwaka na yo ntiyiyongereye cyane kuko yavuye ku madolari 728 muri 2014 agera kuri 774 mu mwaka wa 2017.

Raporo ya EICV ya 5 yerekana ko umubare w’ingo zikoresha amashanyarazi mu gucana yaba akomoka ku miyoboro rusange cyangwa ku mirasire y’izuba wiyongereye kuko wavuye ku kigereranyo cya 21.5% mu mwaka wa 2013/2014 kigera kuri 34.4% mu mwaka wa 2016/2017.

Imibare y’ingo zitunze terefone zigendanwa wariyongereye cyane kuko wavuye kuri 63.6% muri 2013/2014 ugera kuri 66.9% muri 2016/2017 ku buryo n’ikigereranyo k’ingo zitunze radiyo cyazamutse mu buryo bugaragara muri 2017 ugereranyije na 2014, kuko cyavuye kuri 59.8% kigera kuri 73,8% naho ingo zikoresha murandasi ziva kuri 9.3% muri 2014 zigera kuri 17.2% muri 2017.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard, yashimye ikigo k’Ibarurishamibare cyakoze ubushakashatsi ku mibereho y’ingo kuko asanga amakuru nyayo, kandi agezweho azafasha inzego zishinzwe gufata ibyemezo gusuzuma no gukurikirana mu rwego rwo kumenya aho igipimo kigeze kirebana no kurwanya ubukene mu gihugu.

Agaruka ku kamaro k’igikorwa k’ibarurishamibare ku nzego zifata ibyemezo, Minisitiri w’Intebe yagize ati: “Imibare ni yo shingiro yashingirwaho mu buryo bufatika n’inzego zishinzwe gufata ibyemezo, ndetse n’ibijyane n’igenamigambi. Rero ibyavuye muri ubu bushakashatsi ku mibereho y’ingo mu Rwanda birahamagarira inzego zirimo Leta n’abafatanyabikorwa bayo bose n’abikorera kongera imbaraga mu kurwanya ubukene mu banyarwanda.

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente uwa 2 iburyo, Ukurikiyeho ni Minisitiri Ndagijimana Uzziel, Minisitiri Shyaka Anastase ubanza iburyo na Murangwa Yussouf ubanza ibumoso (Foto Primature)

Muri rusange ubushakashatsi ku mibereho y’ingo mu Rwanda bwerekana ko ubukungu bw’igihugu bugenda buzamuka buri mwaka kuko mu mwaka wa 2017/2018 bwageze ku gipimo cya 8.9% buvuye ku 8.6%.

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.