Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
22°C
 

Kicukiro: NFF yasoje icyumweru cyo kwibuka abana n’ibibondo ku rwego rw’Akarere

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya Jul 5, 2019

Fondasiyo Ndayisaba Fabrice “NFF”, yasoje ku mugaragaro ku rwego rw’Akarere ka Kicukiro, icyumweru cyo kwibuka abana n’ibibondo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu bigo by’amashuri  bitandukanye bikorera muri aka Karere.

Iki gikorwa cyabereye muri IPRC-Kigali, tariki 03 Nyakanga 2019, kitabiriwe n’abana biga muri bimwe mu bigo byakorewemo iyi gahunda yo kwibuka aho bari baherekejwe n’abarezi babo ndetse na bamwe mu babyeyi babo.

Muri uyu muhango aba bana bagize umwanya wo gukina imwe mu mikino, bavuga imivugo n’indirimbo mu rwego rwo kwibuka bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Aba bana bahawe kandi impanuro zitandukanye hagamijwe kurushaho kubigisha kuzavamo Abanyarwanda beza, baganisha igihugu aheza birinda umuntu wese wabazanamo amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mukankuranga Marie Jeanne uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya “Mariya Yohana”, yabanje gushimira abayobozi ba Fondasiyo Ndayisaba Fabrice bamuhamagaye kugira ngo yifatanye n’aba bana muri iki gokorwa cyo kwibuka.

Yabasabye kujya bazirukana ibyo bigishwa, bagakunda kwiga, bakarangwa n’imico myiza.

Yagize ati: “Nange sinibagiwe ibyo ababyeyi bambwiye, nkiri muto mama yajyaga ambwira ngo uge uba umwana mwiza ukunda bagenzi be, uzi gukina udukino twose no gukunda kuririmba, niho nakuye kuririmba.”

Akomeza agira ati “ Muge mutega amatwi umwarimu ukwigisha n’ukurera, ureke kuba umwana mubi, iyo wagize amahirwe ukabona ishuri, ntuzi ukuntu wavutse wibonye uri ku Isi, ariko iyo mubyeyi abona wanga ishuri, uba mayibobo, ujya mu bibyabwenge uba umwana mubi arababara kandi kubabaza ababyeyi n’abarimu banyu ni ikosa rikomeye.”

Manzi Victor, umuyobozi wungirije muri NFF watangaje ko iki gikorwa cyagenze neza nk’uko bagiteguye, avuga ko abana basabwa gushyira mu bikorwa amasomo bahawe muri iki cyumweru cyo kwibuka abana n’ibibondo.

Ati: “Turasaba abana kugerageza gufata mu mutwe ibyo bigishijwe ubutumwa butandukanye bahawe, bakomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’uwari wese wagererageza kubabibamo amacakubiri.”

Nkerantizo David, ushinzwe amashuri yisumbuye n’Ay’imyuga mu Karere ka Kicukiro, avuga ko iki gikorwa gituma abana bamenya ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, bakigishwa kuzakura bafite indangagaciro bazi gukora ibyiza bakirinda gukora ikibi baharanira y’uko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Mu cyumweru cyo kwibuka, mbere y’uko batangira akaruhuko ko hagati mu masomo (break), abanyeshuri bajyaga bafata umunota umwe wo kwibuka abana n’ibibondo bazize Jenoside, nyuma bagahabwa ubutumwa ndetse bakabona gutangira gukina.

Iyi gahunda yo kwibuka abana n’ibibondo bazize Jenoside yabaga ku nshuro ya 9, yari yatangijwe ku mugaragaro mu kigo cy’amashuri cya “Les Hirondelles de Don Bosco”, giherereye i Gikondo tariki 24 Kanama 2019.

Abana b’abanyeshuri ni bamwe mu bari bitabiriye igikorwa cyo gusoza icyumweru cyo kwibuka abana n’ibibondo