17°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Kicukiro: MINALOC yasabye abatujwe gufata neza inzu zabo

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 13-06-2021 saa 22:04:24

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yasabye imiryango yatujwe mu Kagari ka Rusheshe mu Murenge wa Masaka, Akarere ka Kicukiro, gufata neza inzu batujwemo.

Ibi byagarutsweho na Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney kuri iki cyumweru tariki 13 Kamena 2021, mu muhango wo gutuza imiryango 192 mu Tugari twa Rusheshe na Ayabaraya.

Minisitiri Gatabazi avuga ko nyuma y’urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, ko icyifuzo cyari ukugira Igihugu gitekanye n’iterambere rirambye.

Yasabye abatujwe gufata neza amazu batujwemo. Yagize ati: “Abahawe inzu mukwiye kumenya ko ari izanyu. Kuba mugiye kuba mu nzu imwe ni bwa bumwe bw’Abanyarwanda”.

Yongeraho ko gutura hamwe ari gahunda nziza igaragaza imiyoborere igihugu kimaze kugeraho.

Abatujwe basabye Minisitiri Gatabazi kubashimira Perezida wa Repubulika wabatuje aheza (Foto MINALOC)

Mukamurigo Winifrida w’imyaka 48 wapfakaye mu 2008, ubu akaba afite abana bane arera aho atuye mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Cyankongi mu Kagari ka Rusheshe, yishimira ko yatujwe mu nzu nziza.

Avuga ko yabaga mu Murenge wa Gatenga nta cumbi afite, abayeho akodesha kubona ikode na byo ngo bimugora, agashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame wamuhaye icumbi.

Yagize ati: “Ndashimira Perezida Kagame wampaye icumbi nkaba ntuye mu nzu nziza nk’iyi ntari narigeze. Iminsi maze ntujwe hano hari impinduka nini ku muryango wanjye kuko singihangayikishijwe n’ikode. Mbona ibiraka by’ubuyedi nkabikora ariko n’abaturanyi bafite imyenda yacitse nkayibadodera kuko mfite imashini idoda”.

Bugingo Sylvere na we watujwe ashimira ko aho batujwe nta nzara yigeze ibica kandi ko biteguye kwishakamo ibisubizo kuko ngo ikibazo bari bafite cyari icyo kubona aho bakinga umusaya.

Amazu meza yatujwemo abaturage yatwaye asaga miriyoni 60

Yagize ati: “Dushimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika watwubakiye tukaba dufite aho tuba kandi heza. Nta nzara yigeze itwica, tumushimira ibyiza ahora atugezaho natwe icyo tumwituye ni uko tuzahora tumutora”.

Umutoni Gatsinzi Nadine, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza, ashimangira ko ibikorwa byatashywe ari ibishimangira umuco mwiza Umukuru w’Igihugu yatoje Abanyarwanda.

Avuga ko uretse Akarere ka Kicukiro katuje abaturage bari batuye mu manegeka ndetse n’abatishoboye batagira amacumbi, ko n’Akarere ka Gasabo kagiye gutuza abaturage mu nzu 64 n’izindi 32 zubakiwe abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro buvuga ko muri uyu mwaka wa 2020-2021 hubatswe inzu 65 ziyongera ku nzu 95 zubatswe umwaka ushize 2019-2020 muri gahunda yo gukemura ibibazo bibangamiye abaturage.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Umutesi Solange, avuga ko hubatswe inzu 30 zubakiwe abatishoboye bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, n’izindi 16 zubatswe mu buryo bw’ebyiri muri imwe (Two In One/2 in 1).

Umutesi agira ati: “Gutuza abaturage birashimisha ariko icyiza kurushaho ni ubufatanye bwagaragaye mu kubaka izi nzu kuko harimo uruhare rw’abaturage ndetse n’abafatanyabikorwa mu nzego zitandukanye”.

Perezida w’Inama Njyanama mu Murenge wa Nyarugunga Gatete George, mu izina ry’abaturage bagize uruhare mu kubaka inzu zatujwemo imiryango 192 avuga ko byabasabye ubufatanye buri muturage wese abigizemo uruhare.

Yagize ati: “Umusaruro tubonye mu gikorwa twakoze nuko abaturage batujwe bishimye kuko batuye aheza. Isomo dukuyemo, bigaragara ko gukorera hamwe bitanga umusaruro”.

Avuga ko Umurenge wasabwaga miriyoni zisaga 60 kugira ngo inzu zishobore kubakwa. Ashimangira ko icyoroshye ari uko habayeho ubufatanye bityo umuturage mu Isibo na we akabigiramo uruhare.

Umwe mu midugudu yatujwemo abaturage mu karere ka Kicukiro

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.