Kicukiro: Intore zatumwe guhindura imibereho y’Abanyarwanda

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 07-01-2019 saa 13:44:33
Umuyobozi w'Akarere ka Kicukiro wungirije ushinzwe ubukungu, Mukunde Angelique ashyira umukono ku mihigo y'intore zatorejwe ku karere ka Kicukiro

Intore z’Inkomezabigwi ikiciro cya karindwi zatumwe guhindura imibereho Abanyarwanda babayemo ikarushaho kuba myiza mu nzira y’iterambere igihugu kirimo, bagasubiza ibibazo igihugu gifite mu bushobozi bwabo.

Ubu butumwa bwahawe Intore z’Inkomezabigwi nyuma y’iminsi itatu zitorezwa mu karere ka Kicukiro kuri site ya AIPER Nyandungu mu Murenge wa Nyarugunga, ziturutse mu mirenge ya Gahanga, Kigarama na Gikondo, imwe muri site 114 mu gihugu zatorejwemo intore.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Umuyobozi ushinzwe kwimakaza umuco w’ubutore mu Itorero ry’igihugu Bakusi Alphonse ubwo yasozaga itorero ku mugaragaro kuri iyo site, yavuze ko icyo izo ntore zigomba kujyana ku rugerero ari ukurangwa n’umuco w’intore ubundi zikarangwa no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Ati: “Icya mbere ni uko mu buzima bwabo bwa buri munsi bagengwa n’umuco w’ubutore; bishatse kuvuga kugira imyifatire ibereye umunyarwanda ungana na bo mu myaka bagezemo. Icya kabiri ni ugusubiza ibibazo by’ibihugu bihari, mu bushobozi bwabo.”

Uyu muyobozi yakomeje asobanura ko ibyo izo ntore zitumwe n’ibyo zigiye gukora ku rugerero zizabibasha kuko ik’ibanze ari ugushyira umutima ku murimo bagiyeho.

Ati: “Icya mbere burya umuntu ntareba ngo iyi mihigo bayigezeho gute ahubwo ikiba kirimo nubwo kiba kitanditse ni ukubamenyereza umurimo. Kuko ni abana baba barabyirukiye mu mashuri kugeza mu mwaka wa gatantadu, imirimo y’amaboko ntibayimenyereye; ikintu gikomeye kiba kirimo ni ukubamenyereza umurimo uwo ari wo wose no kuwukunda, aho bageza ikibazo kirimo ni ukuvuga ngo babikoze babikunze.

Niba bubatse n’uturima tw’igikoni wenda tutangana n’umubare bahize ariko tukabona bagize imbaduko ikunda umurimo no kumenya kuwukora. Ibyo biraremereye cyane bikiyongeraho ko baba babashije gukora.”

Umuhuzabikorwa wa site izo ntore zatorejwemo, Nshimiyimana Peter, yavuze ko mu minsi izo ntore zimaze zatojwe mu buryo butandukanye, mu biganiro bitandukanye bahawe, kwiyereka hagamijwe kumenya gukorera ku njyana imwe ifite ikerekezo, imyitozo ngororamubiri, gutarama no guhiga n’imikorongiro ibafasha kongera ubwenge imbere y’ibibazo runaka.

Yavuze ko ubushake n’ishyaka izo ntore zagaragaje mu gihe zatozwaga, bitanga ikizere ko zizabasha gushyira mu bikorwa ibyo zitumwe ku rugerero mu midugudu iwabo.

Bicari Rugwizangoga Christian, intore yo ku ruhembe rw’ibumoso yavuze ko bahize ko bagiye gufasha umuryango nyarwanda mu bikenewe byose.

Ati “Urugero natanga ni uko mu byo twagiye duhiga biri mu nkingi y’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage kandi uyu mwaka twiyemeje ko tuzitangira umuryango nyarwanda.

Tuzabigeraho, kuko intore itozwa kugira ngo itumike. Kuba twaraje aha ngaha muri iyi minsi ishize babashije kuduhindura, twatumwe kuzajya ahari abafite imyitwarire itari myiza tubahindure kuko dushaka ko u Rwanda rugera heza nabo bagahinduka.”

Kimwe n’izindi ntore z’Inkomezabigwi, bavuga ko bagiye kwita cyane ku rubyiruko, bakarandura ibiyobyabwenge kuko uwabifashe aba imbata yabyo bikagira ingaruka ku bukungu bw’umuryango n’igihugu muri rusange.

Mu yindi mihigo y’Intore zo muri uwo murenge zibanze cyane ku kurwanya ibiyobyabwenge, kurwanya inda zidateganyijwe mu bangavu, kwitabira gukangurira ababyeyi babo kugira ubwishingizi mu kwivuza bwa mituweli, kurwanya umwanda n’ibindi bikorwa by’iterambere bifata ku mibereho y’umuturage w’u Rwanda.

Inzego z’ibanze zigiye kwakira izo ntore mu bikorwa by’urugerero, Itorero ry’Igihugu rirazisaba guhuza urwo rubyiruko ruvuye mu mashuri, no mu gutozwa no kubereka aho ibikorwa bikenewe biri, gufatanya n’ababyeyi babo kubashakira ibikenewe kugira ngo bakore ibikorwa biteganyijwe ku rugerero mu mezi 6 bazamarayo.

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro wungirije ushinzwe ubukungu, Mukunde Angelique ashyira umukono ku mihigo y’intore zatorejwe ku karere ka Kicukiro

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.