Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Kicukiro: Inteko y’abaturage yatanze umusaruro ufatika mu ikemurabibazo

Yanditswe na Uwabeza Djalia

Ku ya 10-04-2019 saa 13:42:30

Abaturage bo mu murenge wa Gatenga bakomeje gushima gahunda y’inteko y’abaturage iba buri rimwe mu cyumweru imaze guhindura ubuzima bwabo mu mibereho ndetse no mu bwumvikane na bagenzi babo.

Iyi gahunda y’inteko y’abaturage ihuriza hamwe abaturage bose mu rwego rw’akagali imaze gufasha abaturage ku rwego rushimishije.

Inteko y’abaturage ivugirwamo ibintu byinshi bitandukanye nko gukemura bimwe mu bibazo by’abaturage byaba ibyo mu ngo cyangwa ibindi, gukumira ibibazo bitaraba, kunga abantu, kumvisha abaturage serivisi za Leta.

Si ibyo gusa kuko inteko y’abaturage yungura abaturage ibitekerezo bakabasha kwiteza imbere mu rwego rwo kurwanya ubukene, abaturage bakigishwa uburyo bwiza bwo kutagirana ibibazo na bagenzi babo ndetse bakigishwa n’isuku.

Umuyobozi w’Umurenge wa Gatenga, Emmanuel Manoeuvre yavuze ati: “Iyi gahunda y’inteko y’abaturage iba rimwe mu cyumweru, ni gahunda yashyizweho igamije kwegera abaturage no kubafasha.”

Yatangaje ko zimwe mu ngamba nshya zihari zo kugira ngo inteko y’abaturage ibashe kugirira abaturage umumaro cyane ko ari uko bagiye gukaza cyane ubukangurambaga mu baturage barusheho kwiyumvamo no kwitabira inteko y’abaturage.

Yakomeje agira ati: “Dukeneye ko abaturage bazajya bitabira ari benshi cyane ari abafite ibibazo cyangwa se abatabifite kuko na bo tuba dukeneye ibitekerezo byabo cyangwa se inyunganizi bityo abaturage bagafashanya nabyo bigafasha igihugu cyacu”.

Umwe mu baturage b’uyu murenge wa Gatenga, Akagali ka Karambo Gasana Canawuka arashima cyane iyi gahunda y’inteko y’abaturage iba buri wa kabiri avuga ko adashobora kuyisiba nta mpamvu kubera ko ari iy’ingenzi cyane kuri we.

Ati: “Inteko y’abaturage si iy’ubu gusa kuko na kera hose Abanyarwanda iyo babaga bafitanye ibibazo barahuraga bakabikemurira hamwe bakabana amahoro, muri iki gihe rero politike y’ubumwe n’ubwiyunge yazanye gahunda y’inteko y’abaturage idufasha cyane kandi turayishima”.

Yongeye agira ati: “Gusa bibaye byiza inteko yajya iva ku kagari igasanga abantu bafitanye ibibazo mu ngo ikaganira na buri wese, yamaze kumenya intandaro y’icyabaye aho cyabereye atari ukumvira ibibazo mu nteko gusa.”

Umwanditsi:

Uwabeza Djalia

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.