Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Kicukiro: Hubatswe ibyumba by’amashuri 16 kuri miliyoni 172 bisimbura ibishaje

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya 24-01-2018 saa 07:34:43
Bimwe mu byumba by'amashuri byuzuye mu karere ka Kicukiro

Akarere ka Kicukiro ku bufatanye n’inkeragutabara hamwe n’umuganda w’abaturage bubatse ibyumba by’amashuri 16 n’ubwiherero 24, mu rwego rwo gusimbura ibyari bishaje bikaba byitezweho gufasha abanyeshuri kwigira heza kandi hisanzuye.

Bimwe mu byumba by’amashuri byuzuye mu karere ka Kicukiro

Ibyo byumba byubatswe ngo bisimbure ibyari bishaje byasenywe nyuma yo kubona ko byari bito kandi ibikoresho bibyubatse byarangiritse ku buryo bishobora guteza impanuka igihe icyo ari cyo cyose.

Umuyobozi w’ikigo k’Igihugu gishinzwe uburezi, Gasana Janvier, ashima ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwahise busimbuza ibyumba bishaje abana bakaba bagiye kwigira ahantu heza kandi hatekanye.

Yasabye akarere ko n’ahandi hakigaragara ibyumba byubatswe kera bikaba bigaragara ko ari bito kandi bishaje byasimbuzwa ku bw’umutekano w’ababyigiramo. Asaba ababyeyi n’abarimu kwigisha abana kubifata neza bityo bikazagirira akamaro n’abo mu gihe kizaza.

Gasana agira ati: Kubaka ibyumba ni igikorwa kimwe, kubyitaho tubigirira isuku birakenewe. Mwigishe abana kwirinda kwangiza ibikoresho bibyubatse, babifate neza n’abo mu gihe kizaza bazabikoreshe bimeze neza”.

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro Dr. Nyirahabimana Jeanne, atangaza ko mu mihigo ya buri mwaka y’Akarere haba harimo n’uwo kubaka ibyumba by’amashuri n’ibyumba bito kandi bishaje bizakomezwa gusimbuzwa ibishya.

Ababyeyi nabo bagaragaje ibyishimo batewe n’ibyo byumba binini kandi bishya kuko ibyari bihari bito kandi binashaje byubatswe mu 1985.

Mukandekezi Rachel yagize ati: “Ibi byumba ni binini kandi bitandukanye n’ibyari bihari kuko byari bishaje ku buryo bugaragara. Nizeye ko abana bagiye kwigira ahantu heza bisanzuye kandi n’umusaruro wabo uziyongera”.

Ibyumba by’amashuri byubatswe mu rwunge rw’amashuri rwa Masaka ya mbere ni 12 mu gihe mu rwunge rw’amashuri rwa Ayabaraya hubatswe ibigera kuri 4.

Umwanditsi:

SEZIBERA ANSELME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.