Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Kicukiro: DASSO yesheje umuhigo igaragaza ko umuturage ari ku isonga

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 15-10-2021 saa 20:31:26
DASSO yahaye ibiribwa n'ibikoresho umuturage yatuje

Urwego rwunganira ubuyobozi bw’akarere mu gucunga umutekano (DASSO) mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, rwesheje umuhigo.

Ibi byagarutsweho n’Umuhuzabikorwa wa DASSO wa Kicukiro, Niragire Samuel, kuri uyu wa Gatanu ubwo uru rwego rwatuzaga umuturage.

Uretse gutuza umukecuru Bihoyiki Judith w’imyaka 41, utuye mu mudugudu wa Nyabyunyu, Akagari ka Karama mu Murenge wa Kanombe, DASSO yanahaye ibikoresho by’ishuri abana 44 bavanywe mu muhanda n’abagore 22 bahawe igishoro.

Ubuyobozi bwa DASSO mu Karere ka Kicukiro butangaza ko abagore bahoze ari abazunguzayi, buri wese yahawe ibihumbi 50 by’igishoro kandi bose bacururiza mu isoko, ntibakiri mu muhanda.

Niragire, Umuhuzabikorwa wa DASSO, yagize ati: “Twaricaye twishyira hamwe dushaka amafaranga. Twageze hano bwa mbere dusanga uyu mukecuru atuye mu kazu ka gakoni kenda kumugwira, dufata umwanzuro tuza gukora umuganda nka DASSO turamwubakira inzu y’ibyumba 3 n’uruganiriro”.

Inzu yubakiwe Bihoyiki ifite agaciro ka miliyoni 3 hakiyongeraho n’ibikoresho byo mu nzu bifite agaciro k’ibihumbi 500.

Bihoyiki Judith, umukecuru w’abana 4, avuga ko yari abayeho aca inshuro kugira ngo ashobore kubona ibitunga umuryango we.

Yashimiye DASSO yamwubakiye inzu ikamuha n’ibikoresho. Ati: “Icyo nishimiye ni uko bampaye ibikoresho byo mu nzu bakaba barananyubakiye. Nabaga mu kazu gatoya kenda kungwira, none ubu ndi mu nzu impaye agaciro”.

Ntubabare Jeanne, umuturanyi wa Bihoyiki, asobanura ko iyo Bihoyiki yabaga atagiye guca inshuro, abaturanyi barebaga uko babigenza kugira ngo barebe uko yaramuka.

Ati: “Iki gikorwa Urwego rwa DASSO rukoze, ni igikorwa dushima cyane kuko uyu muturanyi yari afite inzu y’icyumba kimwe kandi yenda kumugwira kandi inamuvira”.

Mu mihigo ya DASSO y’Akarere ka Kicukiro, bahiga ko umuturage agomba kuza ku isonga kandi akagira imibereho myiza.

Mu bikorwa by’indashyikirwa urwego rwa DASSO mu Karere ka Kicukiro rwakoze, harimo ibikoresho byahawe abana 44 bakuwe mu muhanda bagashyirwa mu miryango.

Umuhuzabikorwa wa DASSO mu Karere ka Kicukiro, Niragire, avuga ko aba bana bahawe ibikoresho by’ishuri birimo amakaye, amakaramu, ibikapu, inkweto n’impuzangano y’ishuri kugira ngo basubire mu ishuri.

DASSO yatanze ubufasha ku bazunguzayi bakoreraga muri Ziniya na Kicukiro Centre, nyuma yo kwerekwa ububi bwo kuzunguza ahubwo bagashishikarizwa kujya gucururiza mu isoko.

Abazunguzayi 20 bakuwe mu bucuruzi bakoraga, DASSO ibaha igishoro, bashakirwa aho gukorera bahabwa n’igishoro.

Buri muzunguzayi yahawe amafaranga ibihumbi 50. Bivuze ko abagore bose bahawe miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.